Akamaro 12 ka Tofu ku mubiri wa muntu

 

Akamaro 12 ka Tofu ku mubiri wa muntu

Burya Tofu ifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu ,ikorwa muri soya ,hari n'abayita inyama ya soya .ikungahaye kandi ku ntungamubiri za poroteyine ,nta binure bibi bya koresiteroli tuyisangamo ,ikaba inahungaye ku munyungugu wa karisiyumu n'ubutare bwa fer.

muri tofu kandi dusangamo ibyitwa isoflavones cyane yo mu bwoko bwa phytoestrogens ,ibyo bigaha tofu ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri , indwara z'umutima n'indwara itera kumungwa kw'amagufa izwi nka osteoprosis.

ubushakashatsi bugagaraza ko ikinyabutabire cya isoflavones giha tofu ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'ubusaza .

Intungamubiri dusanga muriTofu 

muri tofu dusangamo intungamubiri nyinshi zirimo 
  • ibitera imbaraga
  • ibinure byiza
  • intungamubiri za poroteyine
  • umunyungugu wa karisiyumu
  • umunyungugu wa manyeziyumu
  • ubutare bwa fer
  • umunyungugu wa fosifore
  • umunyungugu potasiyumu
  • umunyungugu wa zinc
  • ubutare bwa fer
  • folate 
  • vitamini B
  • nizindi...

Dore akamaro ka Tofu ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro ka Tofu ku mubiri wa muntu


burya tofu ifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu karimo

1.kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima

tofu ifasha umubiri kugabanya ibinure bibi byo mu bwoko bwa koresteroli (LDL ) ubushakashatsi bugaragaza ko kurya tofu bigabanya ibiro by'umurengera ,ndetse bikanarinda ko imitsi itwara amaraso ishobora kuzibiranywa n'ibinure .

2.kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere na kanseri ya prostate 

inyigo zakozwe zitandukanye ibinyabutabire byo mu bwoko bwa antioxidant bigira uruhare runini mu guhangana n'uturemangingo tubyara kanseri ,,ubushakashatsi kandi bugaragaza ko kurya tofu kenshi ariko ku kigero gito bigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere.

3.gutera imikorere myiza y'impyiko

nkuko bitangazwa n'ikinyamakuru cya medicalnewstoday.com kivuga ko mu nyigo zakozwe zagaragaje ko bitera impyiko gukora neza .

4.Gukomeza amagufa 

ibinyabutabire  bya isoflavones bifasha mu gutuma amagufa akomera ndetse bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara itera kumungwa kw'amagufa izwi nka osteoporosis.

5.kugabanya ingaruka za menopause

muri tofu dusangamo ikinyabutabire cya pyhtoestrogens kijya kumera nk'umusemburo wa estrogen ,iki kikaba ari nacyo kigabanya ingaruka ziterwa no kwinjira mu bihe bya menopause

iyo umugore yinjiye mu gihe cya menopasue ntabwo aba akijya mu mihango ,imisemburo iragabanuka ibyo bigateza ibibazo byo kumva ashyuhiranye ,kumagara mu gitsina ,kugabanuka kubushake bwo utera akabariro ,kurya tofu mu mafunguro byagaragaye ko byoroshya ibi bimenyetso.

6.    kurinda umwijima kwangirika 

tofu nanone igira uruhare runini mu kurinda umwijima rurimo kugabanya ibinyabutabire bibi bizwi nka free radicals bishobora kwangiza umwijima.

7.Kugabanya indwara z'ubusaza zifata ubwonko 

mu bushakashasti bwakozwe mu mwaka wa 2017 bukorerwa ku bantu bakunda kurya tofu n'ibikomoka kuri soya ,bwagaragaje ko indwara z'ubwonko ziterwa n'ubusza ntazo bagira ibyo bigaterwa nuko baryaga soya n'ibizikomokaho aho zibonekamo ibinyabutabire bya lecithin,na isoflavones bifasha mu gutuma ubwonko bukora neza ,bugafata mu mutwe byoroshye ndetse bikanarinda uturemangingo twabwo.

8.kurinda uruhu 

intungamubiri zo muri tofu zituma uruhu rusa neza .rukoroha ndetse zikanarinda iminkanyari bityo umuntu agahorana itoto kandi asa neza.

9.kugabanya ibiro by'umurengera 

ku bantu bafite umubyibuho ukabije ,kurya soya n'ibizikomokah byabafasha guhangana nicyo kibazo ndetse bakanagabanya iboro ku buryo bugaragara.

10.kubaka ubudahangarwa bw'umubiri 

muri tofu dusangamo umunyungugu wa zinc ku bwinshi ari nawo ugira uruhare runini mu kubaka no gukomeza ubudahangarwa bw'umubiri kandi uyu munyungugu ukaba uboneka muri tofu ku ngano ihagije.

11.kugabanya ibygo byo kwibasirwa na diyabete yo bwoko bwa kabiri 

ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bwagaragaje ko kurya tofu bigabanya ibyago bwo kwibasirwa na diyabete , bikanatuma umusemburo wa insuline urushaho gukora neza  no kugabanya isukari nyinshi mu maraso .

12.kurinda indwara y'amaraso make 

inyigo zakozwe mu mwaka wa 2019 zagaragaje ko kurya soya bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara yo kugira amaraso make izwi nka anemia kubera ko ikungahaye ku butare bwa fer bufasha umubiri mu kurema amaraso.

Dusoza 

Dore akamaro ka Tofu ku mubiri wa muntu


muri rusange tofu ni nziza ku mubiri wa muntu ,kuyirya bituma uronka intungamubizi ziyibamo ndetse bikanagira ingaruka nziza kuri wowe zirimo kugira uruhu rwiza ,kukurinda kwibasirwa n'indwara zirimo kanseri ,indwara z'umutima na diyabete.

ariko hari abantu ishobora gutera ibibazo bya aleriji ,ni byiza kwimenya niba igutera ibibazo ukayihorera ariko mu gihe nta kibazo igutera ni amahitamo meza ku mafunguro yawe.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post