Ibyiza byo kurya lentilles/lentils (amashaza y'ibimene) Ese ni meza ku mubiri wa muntu ? ni akahe kamaro kayo?

 

Ibyiza byo kurya lentilles/lentils (amashaza y'ibimene)  Ese ni meza ku mubiri wa muntu ? ni akahe kamaro kayo?

Amashaza y'ibimene azwi ku izina rya Lentils mu cyongereza ,Lentilles mu gifaransa ni meza ku mubiri wa muntu kuko ni ibiribwa bikungahaye ku ntungamubiri z'ingenzi zirimo ibyitwa fibre ,intungamubiri za poroteyine ,ndetse hakabonekamo amavitamini n'imyunyungugu byose nkenerwa ku mubiri wa muntu .

burya amashaza y'ibimene ni amoko menshi ariko yose agatandukanira ku mabara gusa ,aha twavuga nk'ibara ry'umuhondo ,icyatsi ,umutuku ariko yose nubwo bwose aba adafite ibara rimwe ,aba afite intungamubiri zimwe.

Intungamubiri dusanga muri Lentilles (amashaza y'ibimene) 

hari intungamubiri zitandukanye dusanga mu mashaza y'ibimene zirimo 
  • Ibitera imbaraga
  • intungamubiri za poroteyine
  • fibre
  • ubutare bwa fer
  • umunyungugu wa seleniyumu
  • folate
  • vitamini B1
  • Vitamini B6
  • Vitamini B2
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • umunyungugu wa Zinc
  • Umunyungugu wa Cuivre 
  • Umunyungugu wa Manganeze
  • nizindi...

Dore akamaro ka lentilles (amashaza y'ibimene) ku mubiri wa muntu 

Dore akamaro ka lentilles (amashaza y'ibimene) ku mubiri wa muntu


kurya lentilles bizana ibyiza ku mubiri wuwaziriye birimo 

1.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira 

muri izo ndwara twavuga Diyabete ,Kanseri ,umubyibuho ukabije n'indwara z'umutima , amashaza y'ibimene akaba yifitemo ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara ,ibi bigaterwa n'ibinyabutabire bya phenols tuyasangamo .

naone lentilles zongerera imbaraga umubiri ukabasha kurwanya udukoko tuwinjiramo nk'udukoko two mu bwoko bagiteri ,utwo mu bwoko bwa virusi n'utundi.

2.Gutuma igogora rigenda neza 

muri lentilles dusangamo ibyitwa fibre ,ninabyo bifasha mu migendekere myiza y'igogora yibyo turya ,naone bigafasha udukoko twiza two mu mara gukora neza .

nanone fibre zivura indwara ya constipation (impatwe ) bityo umuntu akituma neza ,bikanagabanya ibygao byo kwibasirwa na kanseri yo mu kibuno.

3.Kurinda umutima wawe no kunoza imikorere yawo 

muri lentilles dusangamo umunyungugu wa potasiyumu ndetse na folate bituma umutima ukora neza ,bikagabanya ibyago byo kwibasirwa na hypertension (umuvuduko w'amaraso ukabije )  ndetse no kuba ibinure bibi bya koresiteroli byazibiranya umutima n'imitsi itwara amaraso.

nanone vitamini B1 dusanga muri lentilles ndetse n'ubutare bwa fer nibyo bigira uruhare runini mu gutuma umutima utera neza .

4.Kuringaniza isukari mu maraso 

burya lentilles zigira ibyitwa low glycemic index buvuze nta sukari nyinshi byohereza mu maraso kuwabiriye ,bikaba bishobora kuba ifunguro ryiza ku muntu ufite uburwayi bwa diyabete kuko bigenzura isukari ye ndetse yanarya lentilles isukari yo mu maraso ntitumbagire cyane.

5.Zikungahaye ku ntungamubiri za poroteyine ku kigero kinini 

burya lentilles zikungahaye kuri poroteyine ku kigero kinini ,bituma ziba amahitamo meza ku muntu ushaka kubona iz poroteyine kandi atarya inyama ,

muri lentilles dusangamo ibyitwa amino acide bya methionine na cysteine  bigize intungamubiri za poroteyine.

6.kugabanya ibiro by'umurengera 

kuba lentilles zikungahaye ku ntungamubiri zirimo ibyitwa fibre ndetse na poroteyine nyinshi bituma zigira uruhare runini mu gufasha abashaka kugabanya ibir by'umurengera .

Ese kurya lentilles ( amashaza y'ibimene)  nta kibazo byateza ku mubiri wawe ? 

Ese kurya lentilles ( amashaza y'ibimene)  nta kibazo byateza ku mubiri wawe ?


muri rusange kurya lentilles nta kibazo bishobora guteza ku muntukandi ni byiza kuko bituma aronka intungamubiri tuzisangamo .
  
ariko burya muri lentiles hari ibyitwa anti nutrients bigenda bikamatana n'ubutare bwa fer  ndetse n'umunyungugu wa zinc ityo bikaba byagorana kuba umubiri ushobora kubyinjiza biva mubyo twariye .


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post