Ibinini 5 ushobora gufata mu gihe utwite n'akamaro kabyo ku mwana no ku mubyeyi (Inyunganiramirire)

 

Ibinini 5 ushobora gufata mu gihe utwite n'akamaro kabyo ku mwana no ku mubyeyi (Inyunganiramirire)

Mu gihe umubyeyi atwite , burya akenera intungamubiri nyinshi , zirenze kure izo akenera mu gihe adatwite .

Niyo mpamvu hari ibinini byinyogera umubyeyi utwite ashobora guhabwa cyane cyane by'amavitamini n'imyunyungugu ,bityo bigafasha umubiri we mu kubona ibyibanze ukenera kugira ngo umwana uri mu nda akure neza n'umubyeyi agire ubuzima bwiza .

Dore ubwoko bw'ibinini 5 umubyeyi utwite ashobora gufata nk'inyunganiramirire

Ibinini 5 ushobora gufata mu gihe utwite n'akamaro kabyo ku mwana no ku mubyeyi (Inyunganiramirire)

Hari ubwoko butandukanye bw'ibinini nyunaniramirire , umubyeyi utwite ashobora gufata birimo 

1.Ibinini bya Foliki asidi

Foliki asidi ni ibinini bihabwa umubyeyi utwite , kugeza byibuze inda ifite amezi 3 , ibi binini bikaba bifasha mu kurema ubwonko bw'umwana uri mu nda ndetse bikagabanya ibyagi byo kuba yavukana ubusembwa butandukanye.

Umubyeyi utwite , aba agomba gufata byibuze micrograma 400 za foliki aside ku munsi , bikaba bigoye ko iyi ngano ya foliki aside yayikura mu biribwa bityo akaba ariyo mpamvu akoresha ibinini byayo.

2.Ibinini bya Vitamini D

Ibinini  bya Vitamini D nabyo ni ingenzi cyane ku mubyeyi utwite kuko bifasha mu kuringaniza ikigero cy'umunyungugu wa karisiyumu na fosifore ,

Iyi myunyungugu yombi ikaba ari ingenzi mu gukomeza amagufa n'amenyo , Vitamini D dushobora kuyisanga mu buryo karemano nko mu biribwa birimo amafi ,amagi , inyama ndetse n'umubiri wifitemo ubushobozi bwo kuyiremera wifashishije izuba.

3.Ubutare

Ahanini uzasanga abagore besnhi , iyo batwite bahabwa ibinini by'ubutare , ibi binini bikaba byongera amaraso mu mubiri wabo ndetse bikabarinda no kuba bagira ikibazo cy'amaraso make kizwi nka Anemia .

4.Ibinini bya Vitamini C 

Vitamini C ifasha mu kubaka uturemangingo no kudusana , ndetse no gutuma tugira ubuzima bwiza , nanone izamura ubudahangarwa bw'umubiri w'umubyeyi bityo agatandukana n'indwara za hato na hato .

5.Umunyungugu wa karisiyumu 

Mu gihe utabona umunyungugu wa karisiyumu mu biribwa urya kandi utwite , ushobora gukoresha ibinini byayo .

Karisiyumu ifasha mu gubaka amagufa y'umwana ndetse no mu kubaka amenyo n'inzara z'umwana , karisiyumu dushobora kuyisanga mu biribwa birimo amata , yawurute , imbogarwatsi , tofu , soya amafi n'ibindi ....

Source : European Journal of Midwifery na WHO (World Health Organization)
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post