Niwibonaho ibi bintu 7, Nyuma yo kubyara , Ihutire kwa muganga ako kanya

 

Niwibonaho ibi bintu 7,  Nyuma yo kubyara , Ihutire kwa muganga ako kanya

Mu nyigo yakorewe mu Leta zunze ubumwe z' Amerika yagaragaje ko abagore bagera kuri 700 bapfa biturutse ku ngaruka zo kubyara , umugore umwe kuri batatu , muri aba bapfa , apfa mu cyumweru kimwe cya nyuma yo kubyara .

Iyi mibare y'abagore bashobora gupfa nyuma yo kubyara igenda yiyongera mu bihugu biri mu nzira y'amajyambere , Ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko izi mfu z'ababyeyi zishobora kwirindwa mu gihe umuntu yamenye ibimenyetso bibi bya nyuma yo kubyara maze akivuza .

Muri iyi nkuru turakubwira ibimenyetso 7 nubona na kimwe muribyo , nyuma yo kubyara ukwiye kwihutira kwa muganga ako kanya 

Niwibonaho ibi bimenyetso nyuma yo kubyara , uzihutire kwa muganga 

Muri ibyo bimenyetso harimo 

1.Kuva cyane 

Ku mugore wabyaye , kuva ni ibintu bisanzwe ariko iyo bikabije , biba ari ikibazo gishobora no kumutera urupfu .

Mu gihe uva cyane . ugahindura pad buri saha cyangwa ukabona ibibumbe by'amaraso binini , burya uba ukwiye kugira ikibazo ndetse ukaniyambaza muganga . 

Mu kintu gishobora gutwara ubuzima bw'umugore wabyaye , kuva biza ku mwanya wa mbere , bityo ni byiza ko ubigenzura nyuma yo kubyara .

2.Mu gihe aho wabazwe hatinda gukira 

Burya ushobora kubyara ubazwe cyangwa ukongererwa aho umwana anyura , bityo mu gihe icyo gisebe gitinda gukira , ni byiza ko watangira gutekereza ko haba harimo ikibazo nka infegisiyo.

Mu gihe ubona hasa nk'aharimo ikibazo , ihutire kwa muganga , iyo harimo infegisiyo , hakavugwa kare , biguha amahirwe yo gukira vuba.

3.Ukuguru kubyimbye .kukurya ndetse kunashyuhiranye 

Iki nacyo ni ikimenyetso kibi , nyuma yo kubyara aho bigaragaza ikibazo gikomeye , cyatewe n'akabumbe k'amaraso kagye kagafunga umutsi utwara amaraso bityo ntabashe gutembera neza .

Ubu burwayi , buba bwihutirwa ndetse mu gihe wumva akaguru kabyimbye , kakubabaza ,wangakoreraho ukumva gashyuhiranye , ihutire kwa muganga .

4.Mu gihe ufite umuriro

Burya kugira umuriro ni ikimenyetso cyuko ushobora kuba ufite ama infegisiyo mu mubiri , bityo mu gihe ukibonye nyuma yo kubyara , ukwiye kwihutira kwa muganga .

5.Umutwe ukubabaza kandi udapfa koroha

Iki nacyo ni ikimenyetso kibi gishobora kugaragaza uburwayi , nyuma yo kubyara , mu gihe ufite umutwe ukubabaza kandi udapfa gukira uba ukwiye kwivuza 

6.guhumeka nabi

Kubona iki kimenyetso , cyane cyane nyuma yo kubyara ubazwe , bishobora kwerekana ko hashobora kuba hari akabumbe k'amaraso kageze mu bihaha , kagahagarika gutembera kw'amaraso , bityo uba ukwiye kwihutira kwa muganga , hakarebwa impamvu ibitera .

7.Mu gihe wumva ufite intekerezo zo kwiyahura 

Ubushakashatsi bugaragza ko umugore umwe ku bagore icyenda babyaye , ashobora kugaragaza ibimenyetso byo gushaka kwiyahura cyangwa akumva yanze umwana .

Ni ibintu bisanzwe , si amarozi , bityo uba ukwiye kwihutira kujya kwa muganga , bakaguha ubufasha kandi biravugwa bigashyira .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post