Ibyago n'ingaruka kunywa inzoga bishobora gutera umubyeyi n'umugore utwite

 

Ibyago n'ingaruka kunywa inzoga bishobora gutera umubyeyi n'umugore utwite

Burya kunywa inzoga mu gihe utwite no mu gihe wonsa ni ikosa rikomeye kubera ingaruka n'ibyago bishobora gutera ku mwana ndetse no ku mubiri w'umugore muri rusange.

Umugore utwite ndetse n'umugore wonsa ,baba bagomba kwirinda kunywa inzoga uko bishoboka kose , kubera ko nta kigero gikwiye cy'inzoga cyiza  kizwi  ku mubyeyi wonsa , ku mubyeyi utwite no ku mwana .

Kunywa inzoga ku mugore utwite cyangwa wonsa ,bishobora gutera ibyago n'ingaruka zikomeye ku mubiri w'umwana no ku mubiri w'umubyeyi .

Ingaruka mbi zo kunywa inzoga ku mugore utwite

Ibyago n'ingaruka kunywa inzoga bishobora gutera umubyeyi n'umugore utwite

Kunywa inzoga ku mugore utwite ni bibi kubera ingaruka bishobora kumugiraho , yaba we no ku mwana atwite.

Iyo umugore atwite akanywa inzoga , za nzoga yanyweye ziragenda zikinjira mu maraso , izo nzoga zigera ku mwana binyuze mu ngobyi y'umwana (placenta) nkuko izindi ntungamubiri zimugeraho.

Iyo nzoga zigera ku mwana uri mu nda ,  zangiza umwijima we kubera ko uba utarakura neza ngo ubashe gutunganya uburozi bukomoka ku nzoga .ibyo rero bikaba biwangiza .

Ibyago n'ingaruka kunywa inzoga bishobora gutera umubyeyi n'umugore utwite
Nanone umwana uvuka ku mubyeyi wanyweye inzoga nyinshi , uyu mwana aba ashobora kuvukana ibibazo bitandukanye birimo kugorwa no gufata mu mutwe mu gihe akuze , gukura nabi no kugwingira ndetse no kuba yavukana ubumuga bugaragara.

Nanone kunywa inzoga mu gihe utwite , byongera ibyago byo kuba wakuramo inda , inda ikavamo , ubushakashatsi bugaragaza ko kunywa inzoga bikongerera ibyago byo kuba wakuramo inda utwite .


Nanone kunywa inzoga bikongerera ibyago byo kuba wabyara igihe kitageze , cyangwa ukabyara umwana utarageza igihe cyo kuvuka .

Umwana wavutse atagejeje igihe ashobora kuvukana ibibazo bitandukanye birimo  guhumeka nabi , kwibasirwa n'indwara , gukura nabi n'ibindi ...
Ibyago n'ingaruka kunywa inzoga bishobora gutera umubyeyi n'umugore utwite

 Mu nshamake : 

Ibyago kunywa inzoga utwite biteza 

  1. Kwangirika ku mwijima w'umwana 
  2. Kuvukana ibibazo bitandukanye ndetse n'ubumuga
  3. Ibyago byo gukuramo inda biriyongera 
  4. Kuvukana ibiro bike
  5. Kuba umwana yavukana ibiro bike 
  6. nibindi .....

Ingaruka n'ibyago byo kunywa inzoga mu gihe wonsa 

Ingaruka n'ibyago byo kunywa inzoga mu gihe wonsa
 

Mu gihe wonsa , ibyo unywa nibyo urya nibyo umwana abona binyuze mu mashereka , bityo n'inzoga unywa niko zimugeraho.

Kunywa inzoga bishobora gutuma umwana yanga ibere bike akagira indwara z'imirire mibi , ahanini ibi bigaterwa nuko iyo inzoga zigeze mu mashereka zihindura imiterere zayo bityo akaba ashobora kubihira umwana .

Nanone bishobora gutuma umwana akura nabi  ndetse no gutuma umwana ahorana intege nkeya cyangwa agahora asinziriye .

Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko umubyeyi wonsa , akananywa inzoga nyinshi , ibi bigira ku mwana ingaruka z'igihe kirekire cyane .

Izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post