Ubushakashatsi : Inzoga zishobora kurinda indwara ya Alzheimer kubazinywa

Ubushakashatsi : Inzoga zishobora  kurinda indwara ya Alzheimer kubazinywa
 

Ubushakashasti buherutse gukorwa bwagaragaje ko kunywa inzoga bigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer ikunze kwibasira abageze mu za bukuru .ibi bigaterwa n;ibinyabutabire bishyirwa mu nzoga hagamijwe kuyongerera impumuro no kuyishyiramo kariya gashyarire kumvikanamo ,

Indwara ya Alzheimer ni indwara itera ubwonko gutakaza ubushobozi bwo gufata mu mutwe ndetse uyifite akagira ikibazo cyo kwibagirwa bikabije. ikaba ikunze gufata abakuze aho bashobora kwibagirwa ibintu byose n'abantu yari azi.



Ubu bushakashatsi wbakorewe muri kaminuza ya Milano Bicocca aho bwasuzumaga ingaruka ziki kinyabutabire gishyirwa mu nzoga kizwi nka Hops flower ,, kikaba ari ikinyabutabire gikamurwa mu ndabo ,gishyirwa mu nzoga bagamije kuyongerera impumuro no kuryoha.

aho basanze iki kinyabutabire gitera imikorere myiza y'ubwonko ,aho bwagaragaje ko iki kinyabutabire cyongera intungamubiri nziza za poroteyine ku bwonko ,ibyo bigatuma bukora neza . nanone kikarinda ko ubwonko bwangizwa n'ibinyabutabire bibi bishobora kwangiza uturemangingo twabwo.

Impamvu zitera indwara ya Alzheimer 

kugeza ubu nta mpamvu ya nyayo itera indwara ya Alzheimer izwi ariko hari ibintu bishobora kugutera ibyago byo kuba wayirwara nka uruhererekane mu muryango ,imibereho ubayemo n'ibidukikikje.

 Umusozo 

Muri rusange ,inzoga sizo zigabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya Alzheimer ahubwo ni kiriya kinyabutabire cya Hops Flower gishyirwa mu nzoga ,gusa muri rusange kandi inzoga zishobora gutera ibindi byago birimo nka kanseri y'umwijima ,indwara z'umutima nizindi...



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post