Ese hari isano iri gahati y'ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza urubyaro na kanseri y'amabere ?


Ese hari isano iri gahati y'ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza urubyaro na kanseri y'amabere ?

Mu nyandiko yo mu kinyamakuru cya MedicalNewstoday.com ivuga ko ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza yongera ibyago byo kuba wakwibasirwa na kanseri y'amabere kum kigero gito ,ariko ingaruka zo kuba yatera kanseri y'amabere ziri ku kigero gito bishoboka.

Imiti ikoreshwa mu kuboneza urubyaro itanga amahirwe yo kuba utasama inda utiteguye , amahirwe yo kugena umubare w'abana wifuza kubyara ndetse hari na myinshi igabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa nizindi kanseri nka kanseri y'inkondo y'umura.

mu nyigo zagiye zikorwa ,zagiye zigaragaza ko hari isano iri hagati y'ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza urubyaro ,cyane cyane imiti ikoze mu misemburo na kanseri y'amabere .

Ariko hari n'uburyo bwo bukoreshwa mu kuboneza urubayro byinshi butongera ibyago byo kuba wafatwa na kanseri y'amabere cyane cyane nk'uburyo budakoresha imisemburo.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 ,bwakorewe ku bagore bagera kuri miliyoni 1,8 mu gihugu cya Danemark bari hagati y'imyaka 15 na 49 bose bakoreshaga uburyo bwo kuboneza urubyaro 

Ibyavuye mu bushakashatsi byagaragaye ko hari ibyago bike cyane byo kuba wafatwa na kanseri y'amabere biturutse ku ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza urubyaro aho umugore 1/7690 ariwe wafashwe niyi kanseri.

Iyi umugire ahagaritse gukoresa iyi miti .mu gihe kingana n'imyaka 5 bya byago byo kuba yafatwa na kanseri y'amabere bivaho burundu.

Ariko ibi byago bikiyongera cyane ku bagore /abakobwa bakoresha imiti yo kuboneza urubyaro nko mu gihe bakoze imibonano mpuzabitsina batifuza ko batwara inda bitunguranye  (emergency contraception )

Ese abantu barwaye kanseri y'amabere bashobora gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ?


Ese hari isano iri gahati y'ikoreshwa ry'imiti yo kuboneza urubyaro na kanseri y'amabere ?

Ku bantu bafite kanseri y'amabere ,zi byiza ko bakoresha imiti yo kuboneza urubayro cyane cyane irimo imisemburo kubera ko ishobora kongera ibyago byuko ikibyimba cya kanseri kiba kinini cyane ,muri make kigakura ku muvuduko munini .

Ni ubuhe buryo bwo kuboneza urubyaro butengera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere?

Ahanini ni uburyo bwo kuboneza urubyaro budakoresha imisemburo ,uburyo bwiza budateza ibyago byo kwibasirwa na kanseri namba ni 
  • Gukoresha agakingirizo (akabagore cyangwa akabagabo )
  • gukoresha agapira ko mu mura ariko katagira imisemburo
  • Gukoresha uburyo bwo gufunga burundu haba ku bagabo cyangwa ku bagore

Ibintu bikongerera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'amabere 

hari ibintu bitandukanye byongera ibyago byo kuba wakwibasirwa na kanseri birimo 

  • Kuba mu muryango wawe harimo umuntu uyirwaye
  • kuba ugeze mu myaka yiza bukuru
  • kuba warigeze kurwara kanseri y'ibere ikaza gukira ,haba hari ibyago ko wakongera kuyirwara
  • kuba ukoresha imiti yongera imisemburo

Dore inama zagufasha kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

hari ibintu byagufasha kugabanya ibygao byo kwibasirwa na kanseri mu rusange birimo 
  • kureka kunywa itabi
  • kubungabunga ibiro byawe ,ukirinda umubyibuho ukabije
  • gukora imyitozo ngororamubiri
  • kwita ku mirire yawe 

Umusozo 

Ubushakashatsi bugaragaza ko gukoresha imiti yo kuboneza urubyaro ikoresha imisemburo bishobora ku kongerera ibyago byo gufatwa na kanseri y'ibere ariko ku kigero gito , nta muntu ukwiye kugira ubwoba kuko ibyiza byayo ni byinshi kurusha ingaruka ziterwa n'ikoreshwa ryazo.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post