Hari impamvu nyinshi zitera kubura imihango zitari ugutwita arizo
1.Impinduka mu misemburo y'umubiri
Hari uburwayi buzwi nka Polycystic ovary syndrome butera imirerantanga (Ovaries) kuvubura imisemburo ya kigabo ya androgen ibi bikaba bitera abagore kubura imihango nubwo bwose ubu burwayi butaboneka ku banu benshi ariko birashoboka ko bwagufata mu gihe uri umugore .
Hari igihe kandi imvubura ya Thyroid ivubura imisemburo myinshi , irenze ikigero umubiri ukenera ibyo bikaba byatera kubura imihango.
2.Gutakaza ibiro cyane
Burya gutakaza ibiro byaba ari ku bushake cyangwa se utabishaka bishobora gutuma ubura imihango , ibi bigaterwa nuko burya ibinure bifasha mu ikorwa ry'umusemburo wa esitorojeni , uko rero bugabanuka mu mu mubiri bitewe no kunanuka bishobora gutuma umusemburo wa esitrojeni udakorwa ku ngano ihagije .
Kugira uyu musemburo muke mu mubiri bishobora gutera ikibazo cyo kubura imihango kubera ko ugira uruhare runini mu kwezi ku mugore .
3.Imihangayiko ikabije
Guhangayika bikabije bitera impinduka mu mikorere y'agace ko mu bwonko kazwi nka Hypothalamus (soma hipotalamisi) aka gace niko kagenzura umubiri wose mu bijyanye n'imisemburo , iyo rero imikorere yako yahindutse bishobora gutera kubura imihango kuko imisemburo igira uruhare mu kwezi ku mugore ntiba iri gukorwa neza .
Nanone burya imihangayiko ituma umubiri uvubura umusemburo wa Cortisol uyu musemburo nawo iyo ugeze mu bwonko , uhindura imikorere ya hypothalamus ndetse na pituitaly gland .
4.Gukora siporo zivunanye
Ibi bikunze kuba cyane nko ku bantu bakora siporo zisaba imbaraga nk'abitegura amarushanwa yo kwiruka , gukirana nibindi .... , nabo burya bashobora kubura imihango , ibi bigaterwa nuko ahanini abakora izi siporo ntibagira ibinure byinshi ahubwo bagira imikaya ikomeye .
Uko ibinure biba bike mu mubiri w'umugore niko burya n'umusemburo wa esitorojeni ukorwa n'umubiri we uba muke , ibyo rero bikaba byatera kubura imihango .
5.Gukoresha imiti imwe nimwe
Cyane cyane nk'imiti yo kuboneza urubyaro cyangwa imiti ikoreshwa mu kuvura indwara y'agahinda gakabije , iyi miti ishobora gutera kubura imihango ku bayinywa .
Kubera ko iyi miti ica intege ukwezi ku mugore ndetse ikanakugiraho ingaruka zifatika , ku rundi ruhande nk'imiti y'indwara y'agahinda gakabije inagira ingaruka mbi ku ivuburwa ry'imisemburo ya Serotonin na dopamine nabyo bikagira ingaruka mbi ku kwezi ku mugore.
6.Ibibazo mu turemangingo sano wavukanye
Cynae cyane bikunze kuba ku bagire bavukanye uburwayi bita Turner syndrome , aho umugore avukana akarangasano kamwe ka X gusa aho kuvukana tubiri (XX) .
Iyo yavukanye iki kibazo , bitera icyo twakwita ubumuga ku mirerantanga (ovaries) ndetse n'imikorere mibi , ibi rero bikaba byatera kubura imihango.
7.Menopause
Menopause ni igihe umugore aba amaze ukura yinjiye mu bihe byo kutabyara hari abacyita gucura , guca imbyaro nibindi ni igihe kibarizwa hagati y'imyaka 45 na 55 bitewe n'umugore . muri iki gihe ntabwo imirerantanga ikora intanga ndetse n'imisemburo iba ivuburwa ku kigero gito cyangwa nta nayo.
Cyane nko mu gihe ufite ikibyimba mu bwonko (Pituitary Tumor) ibi bikaba bitera impinduka mu mikorere ya pituitary gland bityo ikaba ishobora kuvubura imisemburo ihagarika imigendekere y'ukwezi ku mugore .
Ku rundi ruhande ibyitwa Bulimia Nervosa aho umuntu arya ku kigero gikabije nabwo bishobora gutuma ubura imihango .
10.Gutakaza ibiro byihuse kandi mu gihe gito
Mu gihe wananutse mu gihe gito , ugatakaza ibiro byinshi ushobora kwirenza ntubone imihango , ibi bigaterwa nuko uko unanuka ibinure by'umubiri biba bike , uko biba bike bigira ingaruka ku ikorwa ry'umusemburo wa esitorojeni .
Umusemburo wa Esitorojeni ugira uruhare runini mu kwezi ku mugore ndetse niwo usa naho uza imbere mu misemburo nkenerwa mu kwezi ku mugore .
Dusoza
Hari abantu bongeraho ibyitwa premature ovarian failure ao imirerantanga inanirwa gukora neza kandi ukiri muto , yewe nko ku myaka 40 , ibi nabyo bikaba byatera kubura imihango no kutabyara muri rusange .
0 Comments