Mu gihe utwite inda y'amezi 3 , Dore ibyo ukwiye kumenya no kwitondera

 

Mu gihe utwite inda y'amezi 3 , Dore ibyo ukwiye kumenya no kwitondera

Mu gihe utwite inday 'amezi 3 , ahanini umubyeyi aba amaze kwakira ko atwite , yaranatangiye kwipimisha kwa muganga , ni igihe cyiza kuko umubyeyi aba agiye kwinjira mu gihe bya bimenyetso by'inda yamuguye nabi bigiye gushyira 

Muri iki gihe umwana aba akura ku muvuduko munini , kandi umubyeyi aba abona hari impinduka zigaragra ku nda ku buryo hari n'ababona ko hari impinduka zigaragara ku mubiri zerekeza ku kuba yarasamye 

Dore ibimenyetso bigaragara ku mugore  utwite inda y'amezi 3 

Muri iki gihe ibimenyetso bimwe na bimwe bigaragara ku muntu wasamye biba bikigaragara , cyane cyane bya bimenyetso bigaragara ku bagore bamaze igihe gito batwite uhereye ku cyumweru cya 8 , bibarwa uhereye igihe wasamiye .

Ibyo bimenyetso ni 
  • Kugira iseseme no kuruka 
  • kurwara impatwe 
  • kubyimba mu nda hakuzuramo umwuka 
  • Impdinduka ku mabere
  • Kumva afite umunaniro
  • Kuribwa umutwe 
  • Kugira ubushake bwo kurya bwinshi
  • kurarikira ibiryo runaka 
  • nibindi...
Ibi bimenyetso ntabwo bigaragara ku bagore bose , ariko umubare munini w'abagore batwite bakunda kugira ibi bibazo.

Ku mezi 3 , inda itangira kugaragara 

Ahanini ku bagore batwite inda y'amzei 3 , inda itangira kugaragara nubwo hari abo itinda kugaragara ikazagaraga ku mezi 5 na 6 .

Ibi bigaterwa ahanini n'imiterere y'umubiri w'umugore , indeshyo , ubunini n'ibinure byo ku nda , ni kimwe mu bituma inda yawe ishobora kugaragara vuba cyangwa ikagaragara itinze.

Uko inda y'amezi 3 iba ikura 

Ku mezi 3 , inda iba ikura ku muvuduko munini , nubwo bwose umwana aba afite ingano nto ingana n'indimu nini , ariko aba afite ibice byinshi bigaragaza ko ari umuntu , ibyo bice twavuga nka 
  • Imikaya , 
  • Intoki n'amano 
  • Impyiko 
  • Umusokoro w'amagufa uba waratngiye gukora intete zera 
  • Igitsina kiba gihari ariko bigoye gutandukanya niba ari umuhungu cyangwa umukobwa 

Inda y'impanga ku mezi 3 

Ku nda y'impanga , nta bidasanzwe biba bigaragara ku mezi 3 , buretse ko abana baba ari bato ugereranyije n'umwana umwe batwite .

Dore ibyo ugomba gukora niba utwite inda y'amezi 3 

Dore ibyo ugomba gukora niba utwite inda y'amezi 3

Mu gihe utwite inda y'amezi 3, Hari ibintu by'ingenzi uba ugomba kwitaho no kubahiriza kugira ngo inda yawe igende neza nawe urusheho kugira ubuzima bwiza . 

Ibyo bintu ni 
  • Kuvugana na muganga imyitozo ngororamubiri ikwiye ku mugore utwite 
  • Gufata ibinini bya Pretal biba byuzuyemo amavitamini atandukanye 
  • Kurya neza , ukaray indyo yuzuye 
  • Gusinzira neza kandi bihagije 
  • Guhitamo izina ry'umwana uzabyara 
  • gutangira kuzigama amafaranga uzifashisha mu gihe cyo kubyara 
  • Kwitabira gahunda zose abaganga bagusaba 

Ni ryari ukwiye kwihutira kwa muganga , mu gihe utwite inda y'amezi 3 ?

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma wihutira kujya kwa muganga mu gihe utwite , izo mpamvu ni izi zikurikira 
  • Mu gihe ufite umuriro mwinshi 
  • Kubabara mu nda bikabije 
  • kubabara umugongo bikabije 
  • Kuruka buri kantu kose ushize mu kanwa 
  • Kuribwa mu gihe wihagarika no mu gihe cyose ufite ibimenyetso bya infegisiyo zo mu muyoboro w'inkari 
  • Kuba uri kuzana ururenda runuka 
  • Kuva 
Ibi ni ibimenyetso mpuruzu , umugore wese utwite aba agomba kugenzurira hafi no kwihutira kujya kwa muganga mu gihe yabonye ibi bimenyetso .

Dusoza 

Mu gihe utwite inda y'amezi 3 ni byiza kwita ku mirire yawe no gukurikiza inama zose zihabwa umugore utwite , inda y'amezi 3 nta bintu byihariye igaragaza , icyo bisaba ni ukwitwararika , ukirinda nk'inzoga , itabi n'ibindi bisindisha .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post