Kongera gutwita nyuma yo Gukuramo inda : Ni iki nsabwa ? nategereza igihe kingana iki? ni izihe ngaruka byagira ku buzima bw'umubyeyi ?

Kongera gutwita nyuma yo Gukuramo inda : Ni iki nsabwa ? nategereza igihe kingana iki? ni izihe ngaruka byagira ku buzima bw'umubyeyi ?

Kongera gutwita nyuma yo gukuramo inda ni ibintu byo kwitondera , hari ingaruka bishobora kukugiraho ndetse mu gihe utategereje igihe cyagenwe ibyago byo kuba wakongera gukuramo inda bikaba biri hejuru 

Burya nta kintu kibabaza nko kuba wari witeguye kubona umwana , bikarangira wakiriye inkuru mbi ko inda yavuyemo , kuvamo kw'inda ntibirangirira aho kuko nyuma yaho umubyeyi arava cyane bityo nawe mu gihe adakurikiranywe kare , bikaba bishobora kumuviramo urupfu cyangwa kuzahara .

Impamvu zitera gukuramo inda 

Hari impamvu nyinshi zitera inda kuvamo biunguranye  arizo 
  • Inda utwite cyangwa umwana utwite afite ibibazo mu turemangingosano , cyangwa afite ubumuga bwa chromosome , naone bishobora kuba ari nk'inda y'urubura (molar pregnancy ) nibindi ..
  • Kuba ufite nk'inkovu  cyangwa ibibyimba muri nyababyeyi cyangwa se inkondo y'umura ifite ikibazo 
  • Kuba umubiri w'umubyeyi ufite ikibazo nk'ibibazo mu misemburo nibindi...
  • Ibibazo by'ama infegisiyo 
  • nibindi ...
Akenshi gukuramo inda biza bitunguranye , ukajaya kumva ukumva ntumeze neza cyangwa ukabona ko ufite ibimenyetso byuko inda yaba ishaka kuvamo bitunguranye .

Ni nyuma y'igihe kingana gite wakongera gutwita mu gihe wakuyemo inda ?

Ikinyamakuru cya healthline.com kivuga ko nyuma yo gukuramo inda , ushobora guhita wongera gusama bitabaye ngombwa uba warongeye kubona imihango , 

Nyuma yo gukuramo inda , umubiri wawe uhita utangira gushaka uko wakwisubiza nuko wakwivura ingaruka zo kuba warakuyemo inda , ibi bigakorwa imisemburo yawe isubira ku kigero cyiza .

Igihe cyo kujya  mu burumbuke gishobora guhita kigaruka byibuze nka nyuma y'ibyumweru 2 , ibi bivuze ushobora no kuba wasma nyuma y'ibyumweru 2 , ariko ibi si ku bantu bose biterwa n'umwihariko w'umubiri w'umuntu , n'igihe yamaze ava nyuma yo gukuramo inda .

Ariko ubushakashatsi bigaragaza ko gutwita , nyuma  y'amezi 3 ukuyemo inda , byongera amahirwe yo kuba iyo nda nayo itavamo .

Gutwita hashize igihe kinini ukuyemo inda byongera amahirwe yo gutwita inda ntivemo , kubera ko umubiri uba warisubije neza , bitandukanye no gutwita umubiri utarisubiza .

Dore ibintu bikongerera ibyago byo gukuramo inda inshuro nyinshi 

Hari ibintu bitandukanye byongera ibyago byo kuba umugore ashobora gukuramo inda inshuro nyinshi , ibyo bintu ni 

  • Ibibazo mu kuvura kw'amaraso 
  • Ibibazo mu misemburo 
  • Indwara zizwi nka AutoImmune 
  • Indwara y'umuvuduko w'amaraso ukabije 
  • Indwara iziw nka Polycystic ovary Syndrome aho umubiri w'umugore uba ufite imisemburo ya kigabo myinshi kurusha imisemburo ya kigore .

Ni iki ukwite gukora ? 

Ahanini ntibishoboka ko ushobora kwirinda ko wakuramo inda mu gihe yashatse kuvamo , ariko hari ibintu bitandukanye wakora bikagufasha birimo 

  • Kunywa amazi menshi no kurya neza 
  • Mu gihe wamenye ko utwite ni byiza kunywa ibinina bya fer n'ibinini bya prenatal bihabwa abagore batwite 
  • Gukora siporo zitavunanye mu gihe utwite 
  • Kwirinda inzoga n'ibindi bisindisha 
  • Gukurikiza gahunda za muganga nandi mabwiriza uhabwa 

Dusoza 


Burya gutwita no kuba wakuramo inda ni ibintu bijyana , nta muntu ukwiye guheranwa n'agahinda ko yakuyemo inda , nyuma yo gukuramo ind uba ushobora kongera gutwita kandi ukabyara umwana umeze neza .

Abaganga batugira inama yo kongera gutwita mu gihe hashize amezi 5 kugeza ku mezi 6 ukuyemo inda kuko nibwo nyababyeyi n'umubiri w'umugore biba byararuhutse neza ku buryo ibyago byo kongera gukuramo inda bigabanuka .



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post