Dore ibyiza byo kurya Urubuto rwa Watermelon ku mugore Utwite

 

Dore ibyiza byo kurya Urubuto rwa Watermelon ku mugore Utwite

Burya urubuto rwa Watermelon ni rwiza ku mugore utwite kubera ko rukungahaye ku ntungamubiri z'ingenzi ku mubiri we no ku mubiri w'umwana atwite , WAtermelon igira akamaro ko kumufasha guhangana n'ingaruka zo gutwita nko kumurinda kugira iseseme no kuruka , kumuvura constipation nibindi..

Urubuto rwa  Watermelon ni rumwe mu mbuto nziza ku mugore utwite , kuko rufasha umubiri we kuronka intungamubiri nkenerwa , umugore utwite ku mafunguro ye ntabwo aba agomba kuburaho urubuto .ndetse akanafata ifunguro rwuzuye .

Muri Watermelon dusangamo intungamubiri zirimo amavitamini nka Vitamini A. K, D.C na Vitaini zo mu bwoko bwa B ,nanone muri Watermelon dusangamo Imyunyungugu nka manyeziyumu , karisiyumu na Karisiyumu .

Dore akamaro ku rubuto rwa Waterelon ku mugore utwite 

Dore akamaro ku rubuto rwa Waterelon ku mugore utwite

Urubuto rwa Watermelon rufite akamaro gatandukanye ku mubiri w'umugore utwite karimo

1. Kuvura ikirungurira 

Abagore batwite bashobora kwibasirwa n'ikirungurira , kurya watermelon bishobora kuvura no kuroshya ubu burwayi bw'ikirungurira ku mugore utwite , 

Nanone kurya watermelon ku mugore utwite bishobora kuvura ibindi bibazo bifata mu nzira z'igogora nko kugubwa nabi n'ibiryo , kumva wabyimbye nibindi....

2.Kugabanya kubyimba ibirenge n'ibiganza 

Watermelon burya yifitemo amazi menshi .ibyo bigatuma igira uruhare mu gutuma amaraso atembera neza , ibyo bikagabanya ingaruka zo kubyimba ibirenge n'ibiganza 

3.Kuvura kuruka no kugira iseseme (Morning Sickness ) 

Mu gihe , umugore atwite mu gihembwe cya mbere ni ukuvuga amezi atatu ya mbere , bakunze kwibasirwa n'ikibazo cyo kugira iseseme no kuruka , ikinyamakuru cya stylecraze.com kivuga ko watermelon ikungahaye ku ntungamubiri zifasha umubiri guhangana niki kibazo .

4.Kurinda umwuma 

Abagore batwite baba bashobora kwibasirwa n'ibibazo by'umwuma ariko iyo kurya urubuto rwa Watermelon rukungahaye ku mazi ku kigero cya 90% rurinda umugore umwuma , umwuma ushobora gutera ibibazo byo kuzana ibise ,ukaba ushobora no kubyara igihe kitageze.

5.Kugabanya kubabara imikaya 

Burya urubuto rwa watermelon kururya bishobora kuvura kubabara imikaya , cyane cyane ibi bikunda kugaragara ku mugore utwite , kurya watermelon rero bishobora kukuvura iki kibazo .

6.Kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri 

Burya abagore batwtite , ahanini baba bashobora kuzahazwa n'indwara zoroheje kandi zikabazahaza  . ibi bigaterwa nuko ubudahangarwa bw'uubiri wabo buba bwagabanutse . kurya watermelon rero bituma umubiri wabo wongera kwiyubaka , bityo ukagira ubushobozi bwo guhangana n'indwara.

7.Kuvura no kumurinda indwara  ya constipation 

Kubera amazi  menshi ndetse n'ibyitwa fibre dusanga mu rubuto rwa watermelon bituma zigira uruhare mu kurinda ko umuntu yafatwa n'indwara ya constipation , iyi ndwara ahanini ikaba ikunze kugaragara ku bagore batwite .

8.Gutera kubona neza 

Ikinyabutabire cya Beta carotene kiboneka muri watermelon nicyo kibyara Vitamini A , kandi iyi vitamini igira uruhare u gutuma umuntu abona neza .

9.Gutuma amagufa y'umwana uri mu nda yirema 

Mu  rubuto rwa watermelon rukungahaye ku munyungugu wa karisiyumu na karisiyumu, iyi myunyungugu yobi ifasha mu kurema aagufa y'umwana uri mu nda .

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post