Dore impamvu 11 uhorana ibirenge n'ibiganza bikonje , Byaba biterwa niki gukonja ibirenge bihoraho ?

 

Dore impamvu 11 uhorana ibirenge n'ibiganza bikonje , Byaba biterwa niki gukonja ibirenge bihoraho ?

Hari impamvu nyinshi ziterwa no gukonja ibirenge n'ibiganza , cyane cyane bikaba biterwa nuko amaraso adatembera neza muri iki gice cy'ibiganza n'ibirenge , ariko hari izindi mpamvu zishobora kubitera harimo n'uburwayi.

Dore impamvu zitandukanye zitera gukonja ibirenge no mu ntoki 

Nkuko twabivuze dutangira hari impamvu nyinshi zitera gukonja ibirenge no mu ntoki , izo mu mpamvu ni izi zikurikira 

1.Gutembera nabi kw'amaraso muri ibyo bice 

Iyo hari impamvu zituma amaraso adatembera neza ngo agere mu birenge , bishobora gukonja cyane , ubundi gutembera kw'amaraso kugira uruhare runini mu kubungabunga ubushyuhe bw'umubiri , iyo ubushyuhe bw'umubiri bwagabanutse , imitsi itwara amaraso irikanya kugira ngo ibashe kurinda umubiri wose gukonja .

Kimwe nuko iyo umubiri ushyushye cyane , imitsi itwara amaraso ibyimba kugira ngo ibashe kurekura ubushyuhe busigare ku kigero cyiza .

Gutembera nabi kw'amaraso mu mitsi bishobora gutera kuba wakonja ibirenge kuko umubiri ntabwo uba uri kugenzura no gushyira ku murongo ubushyuhe neza m, wifashishije amaraso .

2.Kuba ufite indwara bita Raynaud

Raynaud's disease ni indwara ifata ibirenge no mu ntoki ariko ishobora no gufata amazuru n'amatwi , bigahindura ibara , bikaba ubururu cyangwa umweru ariko bishobora no kugagara bikamera nk'igiti .

Kuba mu bice bikonja cyane no kuba urengeje imyaka 30 ni bimwe mu bintu byongera ibyago byo gufatwa niyi ndwara ya Raynaud .

Akaba ari nayo mpamvu usanga mu bice bikonja cyane , abantu babituyemo bambara amasogisi n'inkweto ndende ndetse n'uturindantoki dukoze mu mupira kugira ngo birinde iyi ndwara .

Umuntu ufite iyi ndwara ya Raynaud , aba akonje ibirenge cyane kandi amaraso ntabwo aba agera mu birenge neza .

3.Indwara y'imitsi itwara amaraso y'imijyana (Arterial diseases) 

Ikinyamakuru cya medlineplus kivuga ko mu mitsi itwara amaraso hari igieh izibiranywa n'ibinure , bityo amaraso nta tambuke neza uko bikwiye , ibi bikaba byatera kuba amaraso atagera neza mu bice by'ibirenge no mu ntoki .

Uku kuzibiranywa n'ibinure kw'imitsi kuzwi nka Atheroscrelosis , kandi bishobora no kugaragazwa nuko hari igihe wumva ibinya bigufata , warwara n'agasebe ku birenge ka gatinda gukira , 

iyi rero amaraso atagera neza mu birenge , nta kabuza birakonja , imavano yo gukonja ikaba aruko imitsi ijyana amaraso mu birenge , iba yarazibiranyijwe n'ibinure .

4.Kunywa itabi 

Ikigo cya CDC (Center for Disease Control ) kuvuga ko kunywa itabi bitera kwikanya kw'imitsi (vasoconstriction ) cyane cyane mu gihe uwarinywaga atangiye kurireka . ibi rero bikaba bitera gukonja ibirenge .

5.Ibinure byinshi bya Koresiteroli mu mubiri 

Burya ibinure bya koresiteroli byinshi mu mubiri biragenda bikuzurana ku mutima no mu nzira z'amaraso . ibi bigatuma amaraso adatembera neza ngo abashe kugeza ubushyuhe mu bice byose by'umubiri .

Iyo ufite iki kibazo , ugira ibirenge bikinje , bitewe nuko amaraso aba atagera neza mu birenge ngo abashe kuhageza ubushyuhe ku buryo bukwiye .

6.Kwangirika kw'imyakura yumva 

Burya imyakura yumva (nerves ) niyo itwara amakuru ,ayo ariyo yose , yaba amakuru y'ubushyuhe cyangwa ubukonje , iyo yangiritse , cyangwa irwaye ( neuropathy) bishobora gutera kumva ufite ibirenge bikonje kubera ko iba itanga amakuru ku bwonko atariyo bityo ubwonko bukakubwira ko ukonje ibirenge kandi ataribyo.

7.Kuba ufite indwara ya Diyabete 

Burya indwara ya Diyabete nayo iri mu zangiza imyakura yumva ,hano bigaterwa nuko isukari nyinshi mu mraso igenda ikangiza iyo myakura , kwangirika kwimyakura yo mu birenge bishobora gutera kumva uhorana ibirenge bikonje .

8.Imvubura ya Thyroid idakora neza 

Iyo imvubura ya thyroid itavubura umusemburo uhagije , ibyo bivuze ko umuntu aba afite ibyitwa Hypothyroidism , umuntu agira ikibazo cyo gukonja cyane , cyane cyane ibirenge no mu biganza .

ariko umuntu ufite iki kibazo ashobora no kugira ibindi bimenyetso birimo , kumva ibinya , kubyibuha cyane , guhorana umunaniro , indwara ya constipation nibindi ...

9.Indwara ya Lupus 

Lupus ni indwara ishyirwa mu cyiciro cy'indwara zitwa Auto Immune  ikaba irangwa no gukonja ibirenge no mu biganza . bitewe nuko imitsi iba yikanyije  (vaso constriction) .

10. Indwara y'amaraso make (Anemia ) 

Indwara yo kugira amaraso make ishobora gutera ibibazo byo gukonja ibirenge n'intoki , ibi bigaterwa nuko amarao aba adatembera neza kubera aba ari ake adahagije .

11. Stress

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2015 bwagaragaje ko Stress ishobora gutera ikibazo cyo kugira ibirenge bikonje no mu ntoki hakonje , ibi bigaterwa nuko iyo ugize stress , umubiri wawe uvubura umusemburo wa Epinephrine , uyu musemburo ukaba utera imitsi itwara amaraso kwegerana  bityo bikaba byatera ubukonje mu birenge no mu ntoki .

 Guknja ibirenge no mu ntoki bishobora kuba ikimenyetso cy'indwara runaka ariko bishobora no kugaragaza ko ufite ubukonje , bigakizwa gusa no gushyusha ibyo birenge , ariko mu gihe ubihorana ukwiye gutegereza kuri zimwe muri izi mpamvu twavuze haruguru .

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post