Guhorana ibirenge bikonje bishobora kuba ikimenyetso cy'uburwayi bukomeye


Nkuko tubikesha urubuga rwa murandasi rwa www.webmd.com rugaragaza impamvu zitandukanye zatuma umuntu ahorana ibirenfge bikonje cyane ,kabone niyo cyaba ari igihe cy'izuba usanga afite intoki n'ibirenge bikonje





Twifashishsije ubwo bushakashatsi ,tugiye kubabwira zimwe mu mpamvu zatuma uhorana ibirenge bikonje cyane





Hari ibindi bimenyetso ahanini bijyana niki cyo gukonja ibirenge ,ibyo bimenyetso ni





1.Gucika intege no kubabara kw'ibiganza n'ibirenge.





2.Gukonja cyane





3.Uruhu ruhindura ibara iyo ruhuye n'bukonje





4.Kumva ibinya mu gihe ugiye ahari ubushyuhe





Impamvu nyamukuru zitera Gukonja ibirenge harimo





1.Kuba byaza ari nk'ingaruka z'indwara ya Diyabete





Diyabete igira ingaruka zitandukanye ku mubiri wacu harimo niyi yo gutuma ibirenge bikonja cyane





2.Kwangirika kw'imyakura yumva





Bitewe nanone n'ingaruka z'indwara ya Diyabete ,Diyabete iragenda ikangiza uduce tw'imyakura yumva bityo igatakaza ubushobozi bwo kumva ,ari nabyo bituma ibirenge bihora bikonje





3.Kuba ufite imitsi itwara amaraso yipfunditse cyangwa hari izindi mpamvu zayifunze amaraso ntatambuke neza





Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma inzira zitwara amaraso zigabanuka mu mubyimba cyangwa zikifunga harimo nk'ibinure bibi bya koresiteroli bigenda bikiteka mu nzira y'amarso ,ibyo bikaba byatuma amaraso atagera neza mu bice by'ibirengen'intoki ,iyo amaraso agabanutse muri ibyo bice bituma wumva icyo gice gikonje





4.Imikorere mibi y'imvubura ya Thyroid





Iyo Thyroid idakora neza muri make ikorera ku kigero cyo hasi ugereranije nuko yakagombye kuba ikora,bituma umubiri wose ukonja ,haraimo no gukonja ibirenge n'intoki





5.Kuba ufuite indwara yitwa Raynaud (Raynaud disease)





Iyi ikaba ari indwara ituma umubiri wita mu gukaza ibyumviro byumva ubukonje ,bikaba uburwayi kuko bituma ibirenge n'intoki bikonja cyane niyo haba nta bukonji bwinshi bwaba buhari, kandi iyi ndwara igira n'ingaruka mbi ku mitsi itwara amaraso ku mutima





6.Kuba ufite amaraso make mu mubiri





Gukonja ibirenge ni kimwe mu bimenyetso byakwereka ko ufite ikibazo cyo kugira amaraso make mu mubiri.





7.Kuba Ufite indwara ya Buerger





Iyi ni indwra aiboneka gake gashoboka ariko ikaba iterwa no kunywa itabi cyangwa kurihekenya ,itabi rikaba rituma imitsi itwara amaraso yo mu biganza n'ibirenge ibyimba hanyuma bikaba byatuma amaraso adatembera neza muri ibyo bice





Kwivura ubu burwayi ni ukureka kunywa itabi burundu





8.Kuba ufite ibinure bibi byinshi bya Koresiteroli





Ibi binure biragenda bigafunga inzira zinyuramo amaraso bityo amaraso ntabashe gutambuka neza ,ibyo bikaba byatera gukonja kw'ibice atageramo neza.





9.Kuba ufite imihangayiko





Umuhangayiko utuma mubiri wohereza amaraso mu bivce bya ngombwa bifashe ubuzima nk'impyiko ,umwijima n'ibindi ,umubiri ugakora ibyo ugabanya amarso yerekeza mu bice byo ku mpera nk'amano ,ibirenge ,intoki .





Uko wahangana niki kibazo





1.Kwambara amasogisi





2.Gukorera ka massage ibirenge no kubinanura kenshi





3.Guhagarika kunywa itabi





4.Kugabanya kwihata ibiribwa byuzuyemo amavuta





5.Kwirinda ibintu byose byagutera imihangayiko





6.Kwibanda ku mafunguro akungahaye ku .





Izindi nkuru





Ibyago biterwa no kunywa amazi  aarimo umutobe w’indimu n’uburyo wakwirinda ingaruka zabyo


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post