Kanseri y'ibere : Impamvu ziyitera , ibimenyetso byayo , uko ivugwa nuko wayirinda

 

Kanseri y'ibere : Impamvu ziyitera , ibimenyetso byayo , uko ivugwa nuko wayirinda

Kanseri y'ibere ni imwe muri kanseri mbi zifata igitsinagore ku kigero kinini cyane , ni kanseri yibasira inyama zigize ibere , ikaba itera imfu z'umubare munini w'abantu , kanseri y'ibere ,iyo yavujwe kare ishobora gukira , nanone iyi kanseri ishobora gufata abagabo ariko ku kigero gito cyane ugeranyije n'abagore bayirwara.

Dore ibimenyetso bya kanseri y'ibere 

Hari ibimenyetso bitandukanye bigaragara ku muntu ufite kanseri y'ibere birimo 
  • Kuzana akabyimba mu ibere 
  • ibere rivamo amaraso  cyangwa wakanda hakavamo amaraso
  • Ibere rihinduka mu ngano ,no  mu mubyimba  rikaba rinini cyane 
  • ibara ry'uruhi rwo ku ibere rirahinduka 
Ibi ni bimwe mu bimenyetso byihariye bigaragara ku muntu ufite kanseri y'amabere 

Ibyiciro bya kanseri y'ibere (stages za kanseri y'ibere ) 

Hari ibyiciro bitandukanye bya kanseri y'ibere birimo 

1.Stage 0 

Iki gihe kanseri y'ibere iba iri imbere mu gice cy'ibere . itarafata mu bindi bice by'imbere . kino gihe ntabwo umuntu yapfa kumenya ko afite iyi kanseri . hari n'abavuga ko muri iki gihe uturemangingo two mu ibere tuba turahinduka kanseri ahubwo tuba tuvuka mu buryo budasanzwe .

2.Stage 1

Muri kino gihe , akabyimba ko mu ibere kaba kakiri gato , katararenza byibuze santimetero ebyiri ariko kaba kumvikana .

3.Stages 2

Muri kino gihe akabyimba ko ku ibere kaba kakiri gato nabwo kari hagati ya santimetero 2 na santimetero 5 ariko agace ka lymph node kaba karafashwe .

4.Stages 3

Muri kino gihe , ikibyimba kiba cyarakuze kandi kanseri yarimukiye mu bindi bice by'umubiri ariko byegereye ku ibere  . kandi biba bigoranye ko wavugwa ugakira .

5.Stages 4

Kino gihe , kanseri iba yarimukiye mu bindi bice by'umubiri harimo nko mu bwonko , mu nyama zo mu nda nahandi ...

Uko kanseri y'ibere yandura 

Hari uburyo butandukanye kasneri y'ibere ishobora kwanduramo 
  1. Kuba kanseri yimukiye mu ibere ivuye mu kindi gice cy'umubiri yafashemo mbere
  2. lymphangitic spread , hano kanseri igera mu ibere binyuze  kuri system bita lymphatic system 
  3. Binyuze mu maraso 

Ni gute basuzuma bakamenya ko ufite kanseri y'ibere ? 

Hari ibizamini bitandukanye bashobora gukora bakamenya ko ufite kanseri y'ibere .bigakorwa bishyingiye ku bimenyetso ufite  , ibyo bizamini ni 

  • Ikizamini cya X ray 
  • ikizamini cya echographie y'ibere 
  • Ikizamini cya Sikaneri 
  • nibindi ...

Ni gute bavura kanseri y'ibere ?

Hari uburyo butandukanye bukoreshwa mu kuvura kanseri y'ibere aribwo 
  • Chemotherapy
  • radiotherapy
  • hormono therapy
  • targeted therapy 
  • kubagwa 
  • kuvura ububabare

Uko wakwirinda kanseri y'ibere 

Hari ibintu  bitandukanye ushobora gukoresha bikagufasha kwirinda kanseri y'ibere  aribyo 
  • Kubungabunga ibiro byawe 
  • Gukora siporo
  • Kureka kunywa inzoga 
  • kureka kunywa itabi 
  • kurya imboga n'imbuto

Izindi nkuru wasoma 







Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post