Ubushakashatsi : Gusinzira amasaha ari munsi ya 5 byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira zirenze imwe


Ubushakashatsi : Gusinzira amasaha ari munsi ya 5 byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira zirenze imwe

Ubushakashatsu bushya buherutse gushyirwa ku mugaragaro n'ikinyamakuru cya PLOS Medicine aho bwarebaga ingano y'amasaha abantu basinzira ishobora kugira ku burwayi bashobora kwibasirwa nabwo cyane cyane hibandwa ku ndwara zidakira 

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abantu bakuru badasinzira byibuze amasaha 5 ku munsi baba bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara zikomeye nka Diyabete ,indwara z'umutima ,,cyane cyane ku bantu barengeje imyaka 50 ,ibyago byo kwibasirwa nizi ndwara zikomeye zirenze imwe byiyongeraho ku kigero cya 30% .

ubu bushakashatsi kandi bwashimangiye ko kudasinzira bihagije bishobora gutera ibibazo bikomeye ku mubiri wa muntu .

Abashakashatsi bo muri kaminuza ya Paris cite na Kamninuza ya College London bakoze inyigo ku bushakashatsi bwakorewe  kuri Whitehall II  . ayo makuru y'ubu bushakashatsi basesenguye yakuzanyijwe mu mwaka wa 1985 aho bareba igihe abantu basinziraga ku munsi hashingiwe ku myaka yabo ,ku myaka 50 ,60 na 70  aba bantu bakurikiranywe mu gihe cy'imyaka 25

mu byavuyemo byagaragaye ko abantu bagera ku 7.864 bafite imyaka 50  ,bataryamaga ngo byibuze bageze ku masaha 5 ,ibyago byo kugira indwara zidakira zirenze imwe ziyongereyeho 30 %  ugereranyije n'abagera ku masaha 7 yo gusinzira .

naho abafite imyaka 60 batageza ku masaha 5 yo kuryama .ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira zirenze imwe ,byiyongereye ku kigero cya 32% ugereranyije nabagenzi babo bafite imyaka 60 baryamaga kugeza ku masaha 7.

 naho abafite imyaka 70 batabonaga amasaha 5 yo kuryama .ibyago byo kwibasirwa n'indwara zidakira byiyongereyeho 40% .

naho abari munsi y'imyaka 50 ,byagaragaye ko kutaryama byibuze ngo ugeze ku masha 5 byongera ibyago byo kuba wapfa ukiri muto .

Abakoze ubu bushakashatsi bagira inama abakuze bavuga ko uko imyaka igenda yiyongera , umuntu yakagombye kugenda aha umwanya kuryama no gusinzira kuko bituma arushaho kugira ubuzima bwiza ndetse n'ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye bikagabanuka .

Akamaro ko gusinzirao kuryama igihe gihagije 

Gusinzira ni ikintu cya ngombwa ku mubiri wa muntu ,,abantu bafite imyaka 18 guzubiza hejuru ,byibuze baba bagomba kuryama amasaha 7 ku munsi .ibi bikaba bituma umubiri wabo uruhuka ,ugakora neza ,ariko abari munsi yiyo myaka bo bagomba kurenza ayo masaha .

mu gihe , umuntu asinziye ,umubiri ubasha gusana ahangiritse ,ukaruhuka bihagije ,ndetse n'imikorere yawo muri rusange igasubira ku murongo .

Gusinzira bitera imikorere myiza y'umutima ,amaraso agatembera neza ,ubudahangarwa bw'umubiri we bukiyubaka ,ndetse na'amarangamutima ye akajya ku murongo ,bijyana no kuruhura ubwonko.

Kudasinzira bihagije bigira ingaruka  ku mikorere y'umutima ,bigatera umutima gutera cyane ,umuvuduko w'amaraso ukiyongera ,ndetse umubiri muri rusange ukibasirwa n'ibibazo bya inflammation.

Ariko burya no gusinzira amasaha arenze 9 mu ijoro nabyo si byiza kuko nabyo byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima na diyabete

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post