Dore ibimenyetso byakwereka ko utagisinzira neza ,ko umubiri wawe unaniwe cyane

 

Dore ibimenyetso byakwereka ko utagizinzira neza ,ko umubiri wawe unaniwe cyaneIyo umuntu amaze igihe kinini adasinzira neza ,hari ibimenyetso n'intabaza umubiri we utangira gutanga ,ibi bikaba ari ibimenyetso byuko umubiri unaniwe ,ukeneye kuruhuka ,cyane cyane utangira gucika intege ,ukabaura ubushake bwo kurya nibindi ...

Ikigo gishinzwe indwara muri Leta zunze ubwumwe za Amerika CDC kivuga ko umuntu 1 ku bantu 3 aba afite ikibazo cyo kutaryama bihagije no kudafata umwanya uhagije wo gusinzira ,ibi ahanini bigaterwa n'imibereho igoye ,abantu benshi babamo .

Kudasinzira no kudafata umwanya uhagije wo gusinzira byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima .Diyabete ,Stroke nizindi...

Dore ibimenyetso 10 bizakwereka ko umubiri wawe unaniwe

Mu gihe .umuntu amaze igihe kinini atabona umwanya uhagije wo kuruhuka cyangwa wo kuryama ,hari ibimenyetso ntabaza umubiri we utangira kugaragaza birimo

1.Guhorana inzara / Gusonza cyane 

mu gihe ubwonko butaruhuka bihagije ,bukenera imbaraga nyinshi zirenze izisanzwe ,izi mbaraga zigomba kuva mu mafunguro urya ,iyo umuntu ataruhuka bihagije ,umubiri we uvubura ikinyabutabire cyitwa Ghrelin ku bwinshi .

Kino kinyabutabire gituma umubiri urarikira ibinyamasukari n'ibinyamavuta byinshi ,ibi rero akaba ari nabyo bituma umuntu asonza cyane mu gihe ataryama bihagije .

2.Wiyongera ibiro cyane 

Birumvikana uko ubushake bwo kurya bwiyongera cyane ,niko urya ibiryo byinshi ndetse n'ibiro byawe bikiyongera cyane .

Uko kiriya kinyabutabire cya Ghrelin na Leptin biba byinshi mu mubiri niko kurya byiyongera cyane ndetse n'ingano yibyo urya ku munsi ikiyongera cyane .

Ubushakashatsi bwatangajwe mu mwaka wa 2021 ,butangazwa mu kinyamakuru cya Nutrition Review  bwagaragaje ko kudasinzira bihagije byongera ibyago byo kwibasirwa n'umubyibuho ukabije.

3.Kudatekereza neza 

Burya ubwonko bunaniwe uzabubwirwa nuko bugorwa no gutekereza ,iyo rero umaze igihe kinini udasinzira bihagije ,usanga utangiye gufata imyanzuro n'ibyemezo bisa n'ibihubukiwe ,

Usanga kandi umuntu aba adashaka gutekereza cyane kubera ko iyo abigerageje ananiwe bihita bimugora 

Ubushakashatsi bwatangajwe mu mwaka wa 2022 ,butangazwa mu kinyamakuru cya Behavioural Brain Research bwatangaje ko kudasiznira neza bituma ubwonko bunanirwa gufata mu mutwe ,bukagorwa no kwibuka  ndetse no guturiza ku kintu kimwe .

4.Gutangira kwibagirwa bya hato na hato 

Ubushakashatsi bwashizwe kumugaragaro mu mwaka wa 2016 ,butangazwa mu kinyamakuru cya Science Signaling bwagaragaje ko kudasinzira bihagije bigira ingaruka mbi ku bwonko cyane cynae mu no kwibagirwa no kugorwa gufata mu mutwe.

iyo unaniwe bituma igice cyo mu bwonko cyitwa Hippocampus kitabona intungamubiri za poroteyine zihagije ,kandi iki gice nicyo gifasha mu kwiga ,kwibuka ,gufata mu mutwe 

kandi kudasinzira bihagije bituma ibyitwa oxidative stress bivuka .ibi nabyo bikaba bitera umujagararo mu bwonko no mu mikorere yabwo  .

5.Gucika intege 

gucika intege nacyo ni ikimenyetso cyuko utaginzira bihagije ndetse kikaba n'ikimenyetso cy'umunaniro ukabije w'imikaya .

6.kunanirwa kugenzura amarangamutima 

mu gihe unaniwe ,ahanini kugenzura amarangamutima bitangira kuba ingorabahizi , usanga kenshi umuntu agira ibibazo mu  kunanirwa kwigenzura ,kuvuga nabi ,hakaba n'abagira ikibazo cya depression .
ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2018 bwagaragaje ko gusinzira bihagije , byongera ubushobozi bwo kugenzura amarangamutima y'uburakari , umujinya nandi marangamutima nkayo.

7.Kurwaragurika 

akenshi kurwaragurika ni ikimenyetso cyuko ubudahangarwa bw'umubiri wawe mu guhangana n'uburwayi biturutse ku kudasinzira bihagije .

iyo udasinzira bihagije ,bica intege umubiri wawe ku buryo wibasirwa n'indwara nyinshi , zikakuzahaza ku buryo n'ibicurane bikakuzahaza .

iyo usinzira bihagije ,umubiri wawe uvubura ikinyabutabire cyitwa cytokines gifasha mu kurwanya indwara ziterwa n'ama infegisiyo.

8.Uruhu rugaragara nabi 

iyo umuntu adasinzira neza , bigaragarira no ku ruhu , kudasinzira bituma uruhu rutakaza amazi menshi , bigatuma rwumagara , ndetse umuntu akaragara nk'ushaje kandi ari muto .

iyo umuntu ananiwe ,akenshi usanga bishora ku kunywa ibyayi birimo kafeyine , no kunywa itabi nabyo bituma uruhu rutakaza amazi menshi .

9. Iyo wicaye gato uhita usinzira 

cyane cyane , kugenda uhondobera ni ikimenyetso cyuko umubiri wawe unaniwe , mu gihe wicaye gatoya uhita usinzira ako kanya .ukaba ushobora no gufatwa n'udutotsi mu gihe utwaye.

10.kumva utameze neza muri rusange 

iyo umuntu amaze igihe ataruhuka bihagije , agira ibibazo bikomeye byo kunanirwa ku mubiri ,ubwonko n'imikaya muri rusange .

mu gihe wumva utameze neza  kandi bishobora guterwa n'umwuma ,dore ko kutaryama ngo uruhuke  nabyo bituma umubiri utakaza amazi menshi .

Dusoza 

burya umuntu aba agomba kuruhuka bihagije , byibuze agafata amasaha 8 yo kuryama ,ibi bikaba bimutera kugira ubuzima bwiza , bikanamurinda indwara zitandukanye zirimo indwara z'umutima ,diyabete na stroke .


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post