Akamaro ko kuryama wambaye ubusa Burya birinda nubugumba ku bagabo


Kuryama wambaye ubusa .ni ukuryama wakuyemo imyenda yose kuburyo umubiri ubasha kwisanzura no guhumeka neza.Bisaba kugira ngo ukuremo ikitwa umwenda wo kurarana cyose.





Kuryama wambaye ubusa bikaba bifite akamaro gatandukanye ,abantu batazi.kandi bikaba bishobora kudufasha kuvura no kwirinda indwara zimwe na zimwe harimo no kurinda ubugumba ku bagabo.





Dore zimwe mu ngaruka nziza zo kuryama wambaye ubusa





1.Bituma ubasha gusinzira byihuse kandi vuba ukimara kuryama





Umubiri wacu uremye ku buryo ,kugirango ubashe gufata agatotsi usa naho utakaza ikigero cy'ubushyuhe wariho.kuryama rero wambaye ubusa bifasha umubiri guhita umanura ikigero cy'ubushyuhe vuba bityo ukabasha gusinzira byihuse.





2.Bifasha gutuma Usinzira neza





Kuryama wambaye ubusa bituma umubiri ubasha guhumeka wisanzuye.ibyo bikaba bifasha kuba waruhuka ntagushikagurika wikangura bya hato na hato kandi ukaba wabasha no gusinzira umwanya muremure





3.Bifasha uruhu gusa neza no kuba rwagira ubuzima bwiza





Gusinzira nabi bituma umuntu asaza imburagihe. kandi ubushashatsi bwagaragaje ko kudasinzira neza bikereza gukira kw'igikomere kiri ku mubiri bityo kuryama wambaye ubusa bikaba bituma ubasha gusinzira neza bikagira ingaruka nziza ku mikorere y'uruhu n'imikorere y'umubiri muri rusange.





4.Bigabanya ikibazo cy'umuhangayiko ukabije





Kubura ibitotsi no kudasinzira neza bishobora gutera indwara ya stress n'ikibazo cy'umunaniro ukabije .bityo kuryama wambaye ubusa bikaba bifasha gutuma wasinzira neza ubwonko bukabona igihe cyo kuruhuka neza bihagije.





5.Bifasha mu kugabanya ibiro by'umurengera





Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bagrenga ibihumbi makumyabiri na kimwe bwagaragaje ko kuryama wambaye ubusa bituma umubiri ubasha kongera uburyo wakoraga utwika ibinure n'isukari ibi bikaba byagufasha kugabanya ibiro by'umurengera





6.Birinda indwara zo mu myanya myibarukiro ku bagore





Kurara wambaye ubusa ku bagore ,bituma mu myanya y'ibanga hatabasha kuzamo ibyuya byinshi.ibi byuya akaba rina byo bikurura ama mikorobi atandukanye ahatera uburwayi





7.Birinda ubugumba ku bagabo





Intanga z'abagabo zangizwa n'ubushyuhe bwinshi zigatakaza ubushobozi bwo kubyara.kurara wambaye ubusa bituma ubushyuhe bwo ku bice byaho zikorerwa butiyongera cyane bukaguma ku kigero cyiza.nanone ni byiza ko wambara utwenda tw'imbere tutahafashe tuhakanyaze cyane kugira ngo habashe kumera neza no gusigasira ubushyuhe bwa nyabwo





8.Byongera urukundo no kwiyumvanamo ku bashakanye





Kurara wambaye ubusa uri kumwe nuwo mwashakanye ni byiza cyane ,bituma imibiri yanyu yegera urukundo rukiyongera ,ndetse ninshuro zo gutera akabariro zikiyongera .





izindi nkuru wasoma





Kuryama wambaye amasogisi ngo byaba bihishe ibanga ry’Ubuzima bwiza ,Dore impamvu ukwiye kuzajya ubikora buri munsi


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post