Uburyo bworoshye bwo guhagarika amashereka ku mubyeyi utazonsa kubera impamvu runaka

Uburyo bworoshye bwo guhagarika amashereka ku mubyeyi utazonsa kuberaimpamvu runaka

Guhagarika amashereka Kubera impamvu zitandukanye zirimo gupfusha umwana ,gukuramo inda ,kuba warahisemo guha umwana amata nizindi zitandukanye zatuma utonsa ,hari uburwo wakoresha bwagufasha guhagarika amashereka burundu ,Dore ko uko byagenda ko iyo nta gikozwe akomeza kukuzengereza no kwikama mu gihe runaka.

Iyi umubyeyi akimara kubyara cyangwa gukuramo inda ,amabere ahita yikora ,umusemburo wa lactin ndetse nindi myinshi igira uruhare mu kuvura amashereka ikavuburwa ,imvubura zo mu mabere zikora amshereka zigafunguka ndetse zikanatangira kuvubura amashereka .

Iyi umwana yonse agenda arushaho gutuma za nzira zirekura amashereka menshi ,ku bantu benshi niyo umwana atakonka ,ya mashereka araza ,ibi rero bikaba bishobora ku kubangamira nko ku muntu utaronsa umwana bitewe n’impamvu zitandukanye .

Iyo kandi ayo mashereka uyirengagije ashobora kugutera uburwayi bw’amabere nka mastite ,ikibyimba mu mabere nubundi.. uba rero ugomba kugira icyo ukora kugira ngo uhagarike amashereka/

Dore ibintu byagufasha guhagarika amashereka byihuse


Hari uburyo bwagufasha guhagarika amashereka

Muri rusange hari uburyo bwizewe bwagufasha guhagarika amashereka ku buryo bwizewe harimo

Gukoresha bimwe mu bimera gakongo

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 bwagaragaje ko hari bimwe mu bimera ushobora gukoresha bikagufasha guhagarika amashereka birimo

  • Ikimera cya Perisile
  • ikimera cya Peppermint
  • ikimera cya Jasmine
  • ikimera cya chasteberry

Nubwo bwose ibi bimera bitaboneka cyane hano iwacu ariko nk’ikimera cya perisile gishobora kuhaboneka ku bwinshi ,kandi ni ikimera cyifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara nyinshi.

Gukoresha ibimera ni ibyo kwitondera kuko bishobora kugutera ibindi bibazo ku mubiri mu gihe wabikoresheje nabi cg wakoresheje byinshi.

Gukoresha Amashu

Ibibabi by’amashu byagufasha guhagarika amashereka

Iibibabi by’amashu nabyo ni kimwe mu bintu bishobora guhagarika amashereka mu gihe byakoreshejwe neza

Dore uko ubigenza

  • Ufata ishu ukarikuraho ibibabi
  • ufata cya kibabi ukagishyira muri firigo (ibyuma bikonjesha)
  • nyuma y’isaha ufata cya kibabi ukagikura muri firigo
  • cya kibabi ukizengurutsa ku mabere ,hanyuma ukambariraho isutiye
  • urabireka kikamara ku mabere byibuze amasaha 2 ukabona ku gihindura
  • ikomeza kubikora gutya mpaka amashereka ahagaze

ubu buryo ni bumwe mu buryo bwizewe bwo guhagarika amashereka bitagoranye ariko ntibihite bigerwaho ako kanya .nta ndwara cg iyi ngaruka yose byateza ku mubiri wawe ,ikiyongereyeho burya amashu ni ikiribwa cy’ingenzi mu buvuzi gakondo.

Kunywa ibinini byagenewe gukoresha mu kuboneza urubyaro

Ibinini byagenewe kuboneza urubyaro nka microgynon bishobora kugufasha guhagarika amashereka iyo bikoreshejwe neza.

ibinini birimo imisemburo ibiri nibyo byagaragaje ubushobozi bwo guhagarika amashereka ,kubinywa ku mugore wabyaye ariko atari bwonse byamufasha gukemura ikibazo cy’amashereka amubangamiye.

Kunywa ibinini byitwa Sudafed

Ibinini bya Sudafed ni ibinini bikoze mu musemburo wa Ephedrine hari n’ababyita Pseudoephedrine kubera ko bikorwa biganye Ephedrine.

Ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2008 ku bagore bonsa byagaragaye ko ibi binini bishobora guhagarika amshereka ku kigero runaka ,kunywa utu tunini tungana na miligarama 60 ku munsi bishobora guhagarika amashereka ,

Mu buryo busanzwe imiti ys Sudafed ikoreshwa mu kuvura ibicurane ariko ni byiza ko mbere yo kutunywa ubanza ukabiganirizaho muganga wawe.

Gukoresha Vitamini B

Vitamini zo mu bwoko bwa B cyane cyane nka Vitamini B1 na vitamini B12,zigira uruhare runini mu guhagarika amashereka .

ubushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 1970 bwagaragaje ko umugore wakoresheje Vitamini zo mu bwoko bwa B agamije guhagarika amashereka ariko akaba nta na rimwe yaba yonkeje ,izi vitamini zamufasha guhagarika amashereka vuba.

Vitamini B ni nziza ku mubiri ,nta ngaruka mbi zitera ku mubiri ahubwo zirakenewe mu mikorere y’umubiri ya buri munsi.

Umuti wa Cabergoline

Umuti wa Cabergoline ufasha umubiri m,u kutreka gukora no kuvubura amashereka ,ukaba ari umutiwakozwe hagamijwe iki kintu.

Dore ibyo ukwiye kwirinda

Abantu bamwe bemeza ko gukora bimwe muri ibi bintu bikurikira bishobora kugabanya no guhagarika amashereka ufite ariko si byiza kuko byagutera ibindi bibazo .ibyo bintu ni

  • Kuzirika cyane amabere ukayahambira neza
  • Kureka kunywa amazi
  • Gutwita

Icyo wakora cyose muri ibi bintu cyagutera ibibazo ,nko kureka kunywa amazi byagutera umwuma no kumagara ,amazi agashyira mu mubiri wawe/.

Izindi nkuru

Ibiribwa umugore ukimara kubyara ndetse n’uwonsa bakwiye kwibandaho

Ibintu bwagufasha kubona amashereka vuba mu gihe ukimara kubyara

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post