Byinshi ku umuti wa Polygynax ukoreshwa mu kuvura indwara zifata mu gitsina ku bagore

Byinshi ku umuti wa Polygynax ukoreshwa mu kuvura indwara zifata mugitsina ku bagoreUmuti wa Polygynax ni imwe mu miti ikunzwe gukoreshwa mu kuvura indwara zifata mu gitsina cyane cyane ku bagore ,mu ndwara uvura harimo indwara ziterwa n’imiyege(fungi ) iziterwa n’udukoko twa bagiteri ,ndetse nubundi burwayi bufata mu gutsina .

Umuti wa Polygynax wifitemo ubushobozi bwo kwica udukoko two mu bwoko bwa bagiteri dufata mu gutsina ndetse nuwo mu bwoko bw’imiyege natwo dufata mu gitsina. uyu muti ukaba uza uri mu bwoko bwaya miti ihenengezwa mu gutsina imbere.

Ingaruka gukoresha uyu muti byakugiraho

  • Kumva mu gitsina hokerwa cyane
  • Kumva hari ibintu byakubabuye mu gitsina
  • Kuribwa mu gifu
  • Kuzana ibintu by’uruzi biva mu gitsina
  • Iseseme
  • impiswi
  • kuruka
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • ibibzo mu igogora
  • umuriro kuri bamwe

Ibinyabutabire bigize umuti wa Polygynax

Hari ibinyabutabire dusanga mu muti wa polygynax aribyo

  • Neomycin
  • Polymycin B
  • NYstatin
  • mavuta akomoka kuri soya
  • gelatin
  • glycerol
  • na Dimethylpolysiloxan

ikoreshwa ry’Umuti wa Polygynax ku mugore wonsa n’umugore utwite

Ikinyamakuru cya Nimedhealth.com kivuga ko ikoreshwa ry’umuti wa polygynax ku bagore batwite atari byiza ,kinavuga ko mbere yo gukoresha uyu muti utwite cg wonsa ukwiye kubiganirizaho muganga akaba ariwe uguha uburenganzira.

Hari andi makuru yasohotse mu kinyamakuru cya mayoclinic.com avuga ko nta ngaruka mbi ,umuti wa polynax wagaragje kuba watera ku mwana wonka cg umwana uri mu nda ariko kivuga ko mu gihe hari undi muti wakoreshwa ,uyu wa polygynax wakwirengagizwa.

Ese wakoresha umuti wa polygynax mu gihe uri mu mihango?

Muri rusange umuti wa polygynax ushobora kuwukoresha mu gihe uri mu mihango ariko si byiza kuko bishobora kugabanya ubushobozi bwawo mu kuvura .

Abaganga bavuga ko byaba byiza utegereje imihango ikarangira mbere yo kuwukoresha .

Ese umuti wa polygynax wakurinda gusama?

Uyu muti ntushobora ku kurinda gusama ,ntugira ubushobozi na buke mu kwica cg mu guhagarika intangangabo ,mu gihe ukoresha uyu muti kandi utifuza gusama ,ni byiza gukoresha ubundi buryo bukubuza gusama nko kuboneza urubyaro ,gukoresha ibinini byabugenewe nibindi…

Bitwara igihe kingana iki ngo umuti wa polygynax utangire gukora?

Muri rusange ,ukimara kunywa umuti wa polygynax uhita utangira kubona impinduka ku mubiri zirimo koroha no kugabanuka ry’ibimenyetso by’uburwayi .

Ukoreshwa gute?

Mu gukoresha umuti wa polygynax ,ufata ikinini kimwe ukagicengeza mu gitsina kandi ukagikoresha mbere yo kuryama ,uyu muti ukoreshwa mu gihe kingana n’iminsi 12.

Ni bande batemerewe gukoresha uyu muti?

Kirazira gukoresha agakingirizo gakozwe muro latex niba urimo gukoresha uyu muti

nanone si byiza kuwukoresha mu gihe washize mu gitsina imiti yica intangangabo izwi nka spermicide

ku muntu ufite uburwayi bw’umwijima ni byiza kubanza kuganira na muganga

Indwara zose umuti wa Polygynax uvura

Umuti wa Polygynax ufite ubushobozi bwo kuvura indwara zikurikira

  • Indwara zo mu gitsina ku bagore
  • indwara zatewe n’udukoko twa bagiteri dufata mu gitsina
  • Mu buzima bw’indwara ya hepatic coma
  • Kurinda uburwayi ku muntu wabazwe mu kibuno
  • Mu kuvura infection zo mu maso cyane cyane izifata kuri Cornea na conjonctiva
  • Indwara zo ku ruhu

Ibyo ugomba kwitaho mbere yo gukoresha uyu muti

Mbere yo gukoresha uyu muti ni byiza kubwira muganga ikibazo cyose cy’ubuzima waba ufite ,niba utwite ndetse n’uburwayi waba ufite ,nanone imiti yindi uri kunywa ni byiza kuyibwira muganga.

Izindi nkuru

Sobanukirwa:Umuti wa Diclofenac

Sobanukirwa : umuti wa cytotec ukoreshwa mu gukuramo inda no gukangura ibise

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post