Akamaro 12 gatangaje k'ikimera cya Perisile

Akamaro 12 gatangaje k'ikimera cya Perisile

Ikimera cya Perisile ni kimwe mu bimera bikorwamo umuti gakondo uhangana n’indwara zitandukanye zirimo kubyibirwa ,ibicurane ,inkororora ,goute nizindi nyinshi harimo no kugabanya ibyago byo kuba wafatwa na kanseri ,ibi gerwaho n’iki kimera bitewe n’ibinyabutabire bitandukanye bikibonekamo .

Nkuko tubikesha ikinyamakuru cya www.webmed.com ndetse nizindi mbuga za internet zandika kun buzima nka www.mayoclinic.com zivuga ko muri rusange ikimera cya perisile cyibitsemo ibanga ryo kuvura no kurinda ko wafatwa n’indwara zitandukanye ndetse hakaba hari n’imiti ikorwa muri iki kimera

Dore akamaro k’Ikimera cya Perisile

Ikimera cya Perisile gifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo

Isoko ya Vitamini K ndetse inafasha mu kuvura kw’amaraso no kurwanya kwipfundika kw’amaraso

Mu kimera cya Perisile dusangamo Vitamini K ku bwinshi ,akayiko kamwe gatoya kuzuye umutobe wa perisile kaba kagizwe na 70% by;ingano ya vitamini K umubiri wa muntu ukenera ku munsi ,bityo bituma ikimera cya perisile ari kimwe mu bintu bikungahaye kuri vitamini K ku kigero kiri hejuru.

Kurinda amaso yawe no gutuma ubona neza

Mu kimera cya Perisile dusangamo Vitamini A ku bwinshi ari nayo burya ituma amaso abona neza kandi ikagabanya n’ibyago byo kuba wakwibasirwa n’indwara zifata amaso zikanayangiza.

Kugabanya ibyago byo gufatwa n’indwara ya kanseri

Mu kimera cya Perisile dusangamo ikinyabutabire cya flavone apigenin ,cyane cyane kikaboneka muri perisile zumye ,iki kinyabutabire kikaba kibarizwa mu byitwa antioxidant bigira uruhare runini mu gusukura umubiri wa muntu no ku kurinda indwara za kanseri.

Gifasha gusukura umubiri no gusohora uburozi

Ikimera cya Perisile cyifitemo ubushobozi bwo gusukura no gushora amazi aribyo bita diuretic effect ,ibi bikaba bituma unyara inshuro nyinshi ku munsi ,uko wihagarika kenshi ninako umubiri ubasha gusohora imyanda myinshi nibindi binyabutabire bibi .

Gifasha mu kugabanya umuvuduko w’amaraso

Kubera ubushobozi bwo gusohora amazi menshi mu mubiri dusanga mu kimera cya perisile mu byitwa diuretic effect ,bituma perisile inbasha gukora nk’umuti wa Furpsemide uvura umuvuduko w’amaraso (hypertension) ibyo bigatuma rero ikimera cya perisile kigira uruhare runini mu luvura umuvuduko.

Kurinda no gukomeza amagufa

Ikimera cya perisile tugisangamo Vitamini K nibindi binyabutabire bitamdukanye bigira uruhare runini mu kurinda amagufa yawe ,harimo no kuyakomeza akinyongera mu bunini no gukomera ,hari ubushakashatsi bwakorewe ku mbeba bugaragaza ko ikimera cya perisile vyanashije kurinda uburwayi bwa osteoporosis ku mbeba zagihabwaga.

Kugabanya ibyago byo gufatwa na kanseri y’amabere

Ikinyamakuru cya www.thehealthy.com kivuga ko mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2017 bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya Geroscience buvuga ko ikimera cya perisile kigabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri y’amabere .ibi bigaterwa n’ikinyabutabire cya apeginin kiboneka muri perisile.

Kuvura no kurinda kubyimbirwa

Mu kimera cya Perisile dusangamo Vitamini C,A na E bituma zigira uruhare runini mu kurinda ko umuntu yabyimbirwa ,nanone muri kimera cya Perisile dusangamo ikinyabutabire cya flavonoid bituma kwibasirwa niki kibazo cyo kubyimbirwa kigabanuka.

Kurinda uruhu rwawe no kururinda iminkanyari

Mu kimera cya Perisile dusangamo vitamini C ,kandi iyi vitamini ikaba ituma umubiri ukora ibyitwa collagen ari nabyo bituma uruhu rwawe rumera neza ,ndetse ikanakurinda iminkanyari.

Kunoza igogorwa ryibyo turya

Ikimera cya Perisile kifitemo ubushobozi bwo kunoza no kwihutisha igogora ,kigafasha umubiri mu gusohora umwuka ugenda ukuzurana mu nda ,ibi rero bikaba binagabanya kumva ubangamiwe n’inda nyuma yo kurya.

Kuvura uburwayi bw’impumuro mbi yo mu kanwa

Ku bantu bafite ikibazo cy’impumuro mbi mu kanwa ,kurya cg guhekenya ikimera cya perisile yagufasha kugabanaya iki kibazo ndetse bikaba byanakuvura iki kibazo burundu.

Intungamubiri dusanga mu kimera cya Perisile

Mu kimera cya Perisile dusangamo intungamubiri n’ibinyabutabire bitandukanye birimo

  • Vitamini A
  • Ubutare bwa fer
  • ikinyabutabire bwa potasiyumu
  • ikinyabutabire cya karisiyumu
  • ikinyabutabire cya manyeziyumu
  • Vitamini C

Izindi nkuru wasoma:

Uburyo bworoshye bwo guhagarika amashereka ku mubyeyi utazonsa kubera impamvu runaka

Dore ibyiza uronka mu mubiri wawe ,iyo ukoresha ikimera cya Thyme buri munsi

Ikimera cya kapusine ,umuti gakondo ukaze

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post