Sobanukirwa na byinshi ku ndwara y'amaso ya conjonctivite allergique.

Sobanukirwa na byinshi ku ndwara y'amaso ya conjonctivite allergique.

Akenshi ubona abana bakiri bato amaso yabo yarabaye umutuku cg ajya kwirabura ,ibi ahanini bigaterwa n’ubu burwayi bwa conjonctivite allergique.

Ubu burwayi bukaba bufata agace k’ijisho kitwa conjonctiva ,bukaba bishobora guterwa n’ikintu cyose umubiri wawe ugiraho ubwivumbure ,aha twavuga nka umukungugu,ubwoya bw’amatungo nibindi…

Ibimenyetso bya conjonctivite allergique.

Muri rusange indwara z’amaso zijya guhuza ibimenyetso ariko iby’umwihariko kuri iyi ndwara ni ibi.

  • Amaso ahinduka umutuku
  • Kuribwa Amaso ukumva ushaka kuyabyiringira
  • Kuzana amarira menshi mu maso ameze nka amazi
  • Rimwe na rimwe Amaso ashobora gusa n’abyimbye

Muri rusange ibimenyetso bihurirwaho n’abantu benshi ni ibi.

Ibintu bitera indwara ya conjonctivite allergique.

buri kintu cyose gishobora gutera allergies nacyo cyaba intandaro yagutera ubu burwayi .bimwe muri ibyo bintu nibi bikurikira.

  • Amafu
  • Umukungugu
  • Ubwoya bw’inyamaswa
  • umwana ikomoka ku bwoya bw’inyamaswa
  • Ibinyabutabire bikomoka kumiti ikoreshwa mu masuku.
  • Guhindura ikirere nko mu gihe cy’imvura cg igihe cy’izuba.

Uburyo bavura indwara ya conjonctivite allergique n’uburyo wayirinda.

Kwirinda no kuvura iyi ndwara ntibisaba ubuhanga buhanitse bisaba kwirinda icyo kintu wamenyeko kugutera ubwo burwayi

Iyo bavura ubu burwayi bifashisha imiti yo mu bwoko bwa antihistamine ndetse nindi y’ibitonyanga ishyirwa mu maso aha twavuga nk’umuti wamenyekanye cyane uzwi nka umuti wa cromosol.

kwirinda ubu burwayi bigusaba kigendera kure ibintu bitumuka nk’umukungugu,gufunga amadirishya ,kwirinda gukora mu maso utasukuye intoki ,kwivuza kare mu gihe ubona hari ikibazo mu maso yawe.

Izindi nkuru wasoma

Indwara y’umusonga ku bana

Imyitwarire 4 iranga umukobwa uzavamo umugore mwiza kandi uzubaka urugo rugatera imbere

Kuryama wambaye amasogisi ngo byaba bihishe ibanga ry’Ubuzima bwiza ,Dore impamvu ukwiye kuzajya ubikora buri munsi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post