Indwara ya Constipation: Ibimenyetso byayo nuko wayivura

Indwara ya Constipation: Ibimenyetso byayo nuko wayivura

Indwara ya constipation ni imwe mu ndwara ikunze kwibasira rubanda nyamwinshi ,ikaba irangwa no kwituma umusarani ikomeye cyane Kandi kakaba ari akabumbe Gato cyane.

Indwara ya constipation ahanini ikaba iterwa no kurya ibiryo byumagaye,stress ndetse no kuba ufite ibindi bibazo mu igogora ,ni indwara Kandi ushobora kwivura bitagusabye Gukoresha imiti keretse iyo wagerageje uburyo bworoheje iyo bwanze nibwo ukoresha imiti yo kwa muganga.

Ibimenyetso by’indwara ya constipation

indwara ya constipation igura ibimenyetso bya kwereka nta gushidikanya ko ariyo urwaye ,muri ibyo bimenyetso harimo.

1.Kwituma umusarani ikomeye Kandi kakaba ari akabumbe Gato cyane.

2.Gukenera kwituma ariko wajya ku musarani bikanga.

3.Kubyumba mu nda kenshi.

4.ibibazo mu igogora

5.Kurenza iminsi 3 utagiye ku musarani.

Muri rusange ,abantu inshuro bakenera kujya Ku musarani ziratandukana ,hari abajyayo rimwe ku munsi ,abandi bakajyayo gatatu ku munsi ,hari n’abajyayo rimwe mu minsi 3 ,Iyo rero ubonye urengeje iminsi itatu ,udakeneye kujya Ku musarani biba ari ikibazo ndkaba byanakwereka ko ufite ubu burwayi bwa constipation.

Impamvu zitera indwara ya Constipation

1.Guhindura imirire nko kuba winjiye mu buzima butandukanye nubwo warurimo.

2.Kutanywa amazi ahagije

3.Kuba wibanda ku bikomoka ku Mata mu mirire yawe

4.Kudakora imyitozo ngorora mubiri

5.Gukenera kujya Ku musarani ukifunga Kandi bikaba kenshi

6.Stress

7.Gukoresha imiti ifasha umuntu kwituma kenshi

8.Kuba uri ku miti imwe nimwe nk’imiti igabanya ububabare n’imiti ivura indwara z’imitekerereze.

9.Kuba uri ku miti ivura igifu irimo imyunyungugu ya karisiyumu na aluminiyumu.

10.Kurya nabi

11.Kuba utwite

12.Kanseri yo mu kibuno niyo mu mara

13.Kuba ufite ibibazo mu myakurayumva yo mu nzira z’igogora.

14.Kuba imvubura ya thyroide idakora neza

15.Kuba ufite umunyungugu wa karisiyumu mwinshi mu maraso ,Wenda biturutse ku burwayi cg imiti urimo kunywa muri iyo minsi.

Izi ni zimwe mu mpamvu zitandukanye zishobora gutera indwara ya constipation ,si ngombwa ko zose wazigira kuko imwe murizo irahagije kuba yagutera ibibazo bya constipation.

Dore uburyo wakwirinda ukanivura indwara ya constipation.

Muri rusange kwivura no kwirinda indwara ya constipation ni ibintu byoroshye ,icyo bisaba ni uguhindura utuntu duto mu mirire no mu myitwarire.

Dore bimwe mu byagufasha kwivura indwara ya constipation.

  • Kunywa amazi menshi ,amazi ni kimwe mu bintu bivura bikanakurinda indwara ya constipation
  • Kwibanda ku mboga n’imbuto mu mirire yawe ,imboga n’imbuto bikungahaye kuri fibre zifasha mu koroshya umusarani no kunoza igogora.
  • Kunywa amazi ashyushye mu gitondo byaba byiza ukayashyiramo indimu
  • Gukora imyotozo ngororamubiri bihoraho
  • Nukenera kwituma si byiza kubyirengagiza no kubifunga
  • Kugabanya ingano y’ibikomoka ku Mata mu mafunguro yawe.

Izindi nkuru wasoma:

Indwara yo kudigadiga amaguru ikunze kwibasira abanyeshuri

ni ayahe mafunguro bagaburira umwana ugitangira kurya ,ese bikorwa bite?

Ibimenyetso byakwereka ko ufite Vitamini B12 nkeya mu mubiri

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post