Iyo umugore cg umukobwa ari mu gihe cy’uburumbuke ,umusemburo wa kigore wa estrogen (Soma esitorojeni) uriyongera cyane ari nabyo bizana impinduka ku miterere y’ururenda ruva mu gitsina.
Nkuko tubikesha urubuga rwa internet rwa Aufeminine ruvuga ko muri rusange iyi umugore ari mu burumbuke ururenda ruva mu gitsina rwiyongera Kandi rukoroha ,bityo rukorohereza intangangabo kunyaruka no kugenda mu gihe zisanganira intangangore.
Iyo umugore Atari mu gihe cy’uburumbuke nabwo aba afite ururenda ariko rwo rumatira ,abenshi ruba rujya gusa na yawurute cg amata ariko rukaba rutandukanye nurwo abona mu gihe cy’uburumbuke.
Bitewe n’umubiri w’umugore ,ururenda bazana rugenda rutandukana mu bwinshi ariko Bose bagahurira ku kuba bazana ururenda rworoshye Kandi runyerera mu gihe cy’uburumbuke bwabo.
Ururenda ruvahe?
Ururenda ruturuka mu nkondo y’umura ,rukaba ruvuburwa hagamijwe koroshya muri iyo myanya Kandi rukaba runoroshya muri iyo nzira iyo mutera akabariro Kandi rugatuma muryoherwa.
Ururenda rutandukanye nibyo bita amavangingo cyangwa ibyo benshi bita kunyaza umugore ,Dore ko burya iki gikorwa cyo kunyara cyo kitagombera kuba uri mu burumbuke Kandi unyara azana ibimeze nk’inkari si ururenda
Ururenda ruva mu gitsina nabwo rushobora kugaragaza ibindi bibazo ufite mu mubiri nk’amainfegisiyo muri iyo myanya y’ibqnga nibindi…