IBIRIBWA UMUGORE UTWITE AGOMBA KWIBANDAHO MU KURYA


Umubyeyi utwite agomba kwibanda kwifunguro ryiza kandi riteguye neza rinateguranwe isuku kubera ko ibyo arya ninabyo umwana uri mu nda arya intungamubiri umubiri we wakira ninazo umwana yakira hano tugiye kureba ibiribwa bitandukanye ugomba kwibandaho





1.Ibiryo bikomoka ku mata





Umubiri w'umubyeyi uba ukeneye ibyubaka umubiri (poroteyine) ndetse nimyunyungugu nka karisiyumu kugira ngo umwana abashe gukura neza ndetse n'amagufa ye abashe kwirema neza tukaba tuzinga nko mu Mata nibiyakomoka nka Yogurt na Cheese





2.Imboga rwatsi





Imboga rwatsi zikungahaye ku myunyungugu ,amavitamine, n'ibindi bifitiye umubiri wacu akamaro gakomeye ndetse izo ntungamubiri zigafasha mu mikurire y'umwana





3.Ibirayi ndetse n'ibijumba





Ibijumba bikungahaye kuri vitamin a ikenewqe cyane mu mikurire y'umwana uri munda





4.Amafi n'ibiyakomokaho





Amafi akize kuri omega-3 nizindi nyinshi umubiri wacu ukeneye





5.Amagi





amagi agizwe nicyo bita choline gifasha mu mikurire y'ubwonko bw'umwana hanyuma kandi akungahaye ku ntungamubiri zitandukanye nka poroteyine.calories nizindi,,,,





6.Inyama nibikomoka ku matungo





Inyama zikungahaye ku butare bwa fer bufasha mu ikorwa ry'amaraso no mu iremwa ry'ubwonko bw'umwana





7.Ibikomoka ku ngano





Ingano nazo zikungahaye ku mavitamine yo mu bwoko bwa B atandukanye utapfa gusanga mu bindi biribwa





8.Avoka





Avoka ikungahaye kuri vitamine B , vitamin K, potassium, copper, vitamin E, na vitamin C izi ntungamubiri zikaba zifasha mu irema ry'ubwonko ndetse n'uruhu by'umwana





9. Imbuto z'umishijwe





zikaba zikize ku isukari ikenewe kugira ngo umubiri ubone imbaraga





10.Kunywa Amazi menshi





Bifasha kuba umubiri w'umubyeyi uhorana amazi ahagije bityo n'umwana akabona amazi mu mubiri we nkuko uyakeneye





Ibindi biribwa wakwibandaho ,Brocolli,Imbuto z'ubwoko butandukanye,





Izindi nkuru





indwara ya Trichomonasi





Sobanukirwa na byinshi ku muti wa Dexamethasone uhabwa umubyeyi bigaragara ko ashobora kubyara igihe kitaragera hagamijwe gukuza ibihaha by’umwana





Intungamubiri umubyeyi utwite akenera n’ingaruka nziza zigira ku mubiri n’umwana atwite


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post