Ibyo umugore utwite agomba kwirinda no kwitaho mu gihe agitwite

Ibyo umugore utwite agomba kwirinda no kwitaho mu gihe agitwite

Hari ibintu bitandukanye umubyeyi utwite agomba kwirinda kuko bishobora gutuma ashobora gukuramo inda,umwana akaba yavuka igihe kitageze , umwana akaba yapfira munda cyangwa akavukana ubumuga

1.Nk'umubyeyi utwite ugomba kwirinda ikintu cyose cyagutera guhangayika bikabije cyangwa gukora ukananiza umubiri cyane

Kuko ibishobora gutuma ugira ikibazo cyo kubura ibitotsi ,kubabara umugongo noo kuba wagira constipation kandi bishobora gutuma ubyara igihe kitageze cyangwa ukabyara umwana ufite ibiro bike

2.Irinde kunywa itabi

Itabi ririca ni ikintu kibi ku mubiri cyane cyane ku muntu utwite,iyo unywa itabi umwuka mwiza wa Oxygene ugera ku mwana uragabanuka bikaba bishobora gutuma ubyara umwana ufite ibiro bike cyangwa akaba yanapfira mund

3.Bishoboka irinde kwegerana n'inyamaswa ntoya nk'injangwe

Kuko injangwe zikonda gufatwa n'udukoko twa Toxoplasmosis kandi zikaba zishobora kuzanduza abantu ku mubyeyi utwite we ashobora kwanduza n'umwana bigatuma yavukana ubumuga

4.Irinde kunywa imiti yose utandikiwe na muganga

Hari imiti itandukanye igira ingaruka mbi ku mwana uri munda ni byiza kunywa imiti gusa wandikiwe na muganga kandi nawe wamusobanuriye neza ko utwite

5.Irinde kunywa ikawa

Ikawa nimbi cyane kuko ibasha gukangura ubwonko bw'umwana n'umutima kandi igihe kitaragera bikaba bishobora ku mutera ibibazo

6.Irinde ibintu byose bitumura imyotsi myinshi cyangwa ibindi bintu binuka bikabije

Cyane cyane mu gihembwe cya mbere kubera ubwonko bw'umwana buba bukiyubaka ni byiza cyane ko ugerageza ku byirinda ku ko bishobora kuba birimo ama produits yangiza yagira ningaruka mbi ku buzima bw'umwana

7.Irinde kujya muri Sauna

Umubiri w'umubyeyi utwite uba usanzwe ufite ubushyuhe si byiza rero kuwongerera ubushyuhe cyane kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ubushyuhe bwinshi bushobora gutuma ubwonko bw'umwana budakura neza

8.Irinde Inzoga

Iyo umubyeyi anyoye inzoga inyura muri placenta ikaba yagera ku mwana bityo umwana akaba yavuka ubwonko butuzuye neza (Fetal Alcohol Syndrome )


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post