Akamaro 10 ka Tangawizi ku mubiri wa muntu



Akamaro 10 ka Tangawizi ku mubiri wa muntu
Tangawizi ifitiye akamaro kanini umubiri wacu ikaba ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye kandi ikaba ishobora kwifashishwa mu kuvura zimwe mu ndwara duhura nazo

1.Tangawizi yifitemo ubushobozi bwo kuvura indwara zimwe na zimwe

Gingerol iboneka muri tangawizi ifite ubushobozi bwo kuvura zimwe mu ndwara duhura nazo nk'ibicurane nizindi,,,,

2.Tangawizi ifite ubushobozi bwo kugabanya isesemi no kuruka

Kubagore batwite bagira ikibazo cyo kuruka ndetse n'abarwayi bari ku miti ya kanseri, igabanya iseseme no kuruka ku buryo bugaragara .

3.Tangawizi igabanya uburibwe bw'imikaya

Ku bantu bakoze siporo bakababara imikaya gufata icyayi cya tangawizi bishobora kugabanya uburibwe

4.Kunywa icyayi tangawizi bigabanya kubabara mu mu ngingo

ubushakashatsi bwagaraje ko kunywa icyayi cya tangawizi bigabanya uburibwe bwo kubabara mu mavi kubafite indwara ya osteoathritis

5.Tangawizi ifasha mu kuringaniza urugero rwiza rw'isukari mu mubiri no no kugabanya ibyago byo kurwara indwara z'umutima

Tangawizi ifasha umubiri kuringaniza ikigero cy'isukari mu mubiri ikanagabanya ikigero cy'ibinure bibi bya koresiterol ,ibyo binure bikaba bitera imikorere mibi y'umutima n'imitsi itwara amaraso

6.Tangawizi ifasha mu guhangana n'ibibazo by'igogorwa

ku bantu bagira ibibazo bya indigestion tangawizi ituma igifu kibasha gusya ibyo twariye bityo ikihutisha igogorwa

7.Tangawizi ifasha mu kugabanya uburibwe mugihe cy'imihango iryana

umukobwa cyangwa umugore ufite imihango imubabaza , gukoresha tangawizi bivura ubu bubabare ku kigero kinini

8.Tangawizi ifasha mu kubungabunga imikorere y'ubwonko ,ikadindiza isaza ryabwo ndetse ikanagabanya ibyago byo kurwara indwara ya Alzheimer

9.Tangawizi ifasha mu kurinda indwara nka kanseri

10.Tangawizi ifasha mu guhangana no kurwanya indwara z'amenyo ziterwa n'ama mikorobi


Izindi nkuru wasoma








Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post