Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura

 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura

Abahanga mu buvuzi bemeza ko amababi ya Moringa afite ubushobozi buhambaye bwo kutuvura indwara zikomeye no kuziturinda , izo ndwara ni nka Diyabete , ama infegisiyo atandukanye . indwara y'agahinda ,Kongera ubudahangarwa bw'umubiri , komora ibisebe , gusukura umubiri no kuwirukana uburozi nizindi nyinshi.

Amababi ya Moringa kandi ikungahaye ku ntungamubiri zirimo amavitamini n'imyunyungugu , ibyo bigatuma agira ubushobozi bwo kuribwa ukaronka izo ntungamubiri nubwo kuvura indwara zitandukanye .

Amababi ya Moringa ashobora gutekwa nk'imboga , ashobora gushyirwa mu nyama , anashobora gukorwamo agafu kaminjirwa mu biryo , naho uruti rwa moringa rwo rushobora gukurwamo umutobe wakoreshwa mu komora ibisebe naho imizi ya Moringa ishobora gukorwamo icyayi .

Dore akamaro gatangaje ka Moringa ku mubiri wa muntu 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura

1.kuvura ibibazo byo kubura urubyaro 

Burya ku bantu bafite ikibazo cyo kubura urubyaro no gutinda gusama , bashobora gukoresha Moringa mu kwivura iki kibazo , haba ku mugore no ku mugabo.

Bayikoresha bayivanga na tangawizi , aho byose bikorwamo agafu , akaba ariko bivuza bagakoramo ka cyayi .

Ariko Moringa ishobora no gukoreshwa ku muntu wamaze kubyara kubera ko ituma ubona amashereka vuba kandi ahagije .ndetse ikanarinda umubyeyi kugira ikibazo cy'amaraso make .

2.Kongera amasohoro  n'intangangabo 

Ku bantu bagira amasohoro make ,burya Moringa ishobora gufasha aba bagabo kongera ingano y'amasohoro , aho Moringa ifasha umubiri gukora amasohoro menshi .

3.Gukontorora isukari mu maraso 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura

Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu bafite uburwayi bwa Diyabete bwagaragaje ko Moringa ifite ubushobozi bwo kugabanya isukari y'umurengera mu maraso .

Buri muntu wari witabiriye ubu bushakashatsi yabanje gupimwa isukari aho bari bafite isukari nyinshi , nyumma bagahabwa miligarama 5 za Moringa zavanzwe mu gakombe k'amazi ashyushye , hanyuma nyuma y'amasaha 2 bakongera bagapimwa aho byagaragaye ko isukari yo mu maraso yari yagabanutse.

4.Kurwanya imirire mibi 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura


Moringa ikungahaye ku ntungamubiri zitandukanye zirimo amavitamini n'imyunyungugu byongerera umubiri intungamubiri nkenerwa bityo ikaba ishobora gukoreshwa ku bana no ku bantu bafite uburwayi budakira bibarinda indwara z'imirire mibi .

5.Kurwanya kanseri 

Burya Moringa dusangamo ibinyabutabire byitwa Phytochemicals , bikaba ari ibinyabutabire biboneka mu bimera , ibi bikaba birwanya kanseri .

Moringa kandi dusangamo intungamubiri zirimo umunyungugu wa potasiyumu , karisiyumu , fosifore , Vitamini A na Vitamini D . byose bikaba byongerera umubiri ubushobozi bwo kwirwanaho .

Muri Moringa kandi dusangamo ibinyabutabire bya Antioxidants birwanya kanseri , aha twavuga nk'ibyitwa Beta carotene na flavonoids .nanone moringa dusangamo ikinybutabire cya Benzyl Isothocyanate nacyo kibuza uturemangingo twa kanseri kororoka .

Moringa ikaba ishobora kuvura kanseri ya prostate , kanseri y'uruhu na kanseri y'amabere , moringa kandi ibuza ibibyimba bya kanseri kwimukira mu bindi bice by'umubiri .

6.Kongera ubudahangarwa bw'umubiri 

Muringa ifite ubushobozi bwo kongera ubudahangarwa bw'umubiri n'ubushobozi bwawo mu guhangana n'indwara zitandukanye . nanone moringa ishobora kwica udukoko two mu bwoko bwa bwa bagiteri .

7.Kuvura uruhu no kurugira rwiza 

Kurya amababi ya Moringa no kwisiga amavuta ya moringa bivura uruhu , bigatuma uruhu ruba rwiza , bikarurinda kumagara , gusadagurika ndetse aya mavuta ashobora no kuvura uburwayi butandukanye bw'uruhu .

8.Kuvura kuribwa umutwe 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura

Gukoresha icyayi cya Moringa bishobora koroshya no kuvura kuribwa umutwe , mu gihe uribwa umutwe uba ushobora gukoresha moringa wivura .

9.Gutuma amaso abona neza 

Moringa ikungahaye kuri Vitamini A , iyi vitamini ikaba ari ingenzi mu gutuma tubona neza ndetse no mu kurinda indwara z'amaso .

10.Kuvura indwara zifata mu buhumekero 

Vitamini C dusanga muri Moringa ifasha mu kuturinda indwara zifata mu buhumekero cyane cyane nk'indwara z'ibicurane no gufungana mu mazuru .

11.Kuvura ibisebe byo mu gifu 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura


Burya moringa ishobora kuvura ibisebe byo mu gifu no mu mara bizwi nka gastric  ulcers  ibi bigaterwa n'intungamubiri ya amino acid yitwa histidine dusanga muri moringa , nanone moringa dusangamo glutamic acid nayo ifasha mu komora ibyo bisebe.

12.Kugabanya ibinure bibi bya Koresiteroli mu mubiri 

Mori moringa dusangamo karisiyumu , potasiyumu , intungamubiri za poroteyine , Vitamini A, B na  Vitamini C , izi ntungamubiri zose zikaba zifasha mu kuringaniza no kugabanya ikigero cy'ibinure bibi mu mubiri .

Akandi kamaro ka moringa karimo 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura


  • Kuvura indwara ya Rheumatisme 
  • kuvura asima 
  • gusukura amazi yanduye 
  • Gutuma ubasha kubona mu ijoro
  • Kuvura inzoka zo mu nda 
  • Gukomeza imikaya y'amaso 
  • Kuturinda ibibazo bya inflammation mu mubiri 
  • nibindi...

Zimwe mu ngaruka mbi zo gukoresha Moringa 

Waruziko Moringa ari igitangaza mu buvuzi ll Dore indwara ishobora kukuvura

Burya umuntu utwite ntabwo akwiye gukoresha Moringa kubera ko ishobora gutuma inda ivamo cyangwa ukabayara igihe kitaragera .

Moringa ntabwo itekanwa nibyitwa Spirocin kubera ko ivange yabwo ishobora gutera Paralizi bityo bikwiye kwirindwa .
 
Kurya Moringa nyinshi bishobora gutera ibibazo byo mu nda nk'ikirungurira , kugira iseseme no kuruka no guhitwa .

Ibindi byihariye wamenya kuri Moringa 

  1. Burya moringa yifitemo Vitamini C nyinshi cyane , ikubye inshuro zirindwi iboneka mu maronji 
  2. Moringa ikungahaye kuri vItamini A bwikube 4 ugereranije na Vitamini A iboneka muri Karoti 
  3. Moringa ikungahaye ku munyungugu wa karisiyumu kurusha iboneka mu mata bwikube 4 
  4. Moringa ikungahaye ku munyungugu wa potasiyumu mwinshi cyane ukubye inshuro 3 potasiyumu iboneka mu mineke .
  5. Moringa yifitemo intungamubiri za poroteyine bwikube kabiri ugeranyije na poroteyine dusanga mu mata .

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post