Niba ufite Ibi bimenyetso ushobora kuba ugiye kurwara Diyabete -Signs of Prediabetes

 

Niba ufite Ibi bimenyetso ushobora kuba ugiye kurwara Diyabete -Signs of PrediabetseBurya hari ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ugiye kurwara indwara ya Diyabete , Diyabete ni indwara iterwa no kuba umubiri utakibasha kugenzura neza ikigero cy'isukari mu maraso .

Kubera imibereho yacu yo muri iki gihe indwara ya Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri irimo igaragara ku bantu benshi , nyamara burya hari ibimenyetso wabona bigatuma uhindura imwe mu myitwarire yawe bityo bikakurinda kuba warwara Diyabete .

Prediabetes ni iki?

1A

Prediabetse ni uruhurirane rw'ibimenyetso ariko ushobora no kuvuga ko ari igihe kigaragaraza ko ufite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'indwara ya Diyabete , mu gihe utagize ingamba ufata zijyanye nuko witwara.

Mu gihe cya Prediabetse by'umwihariko ni igihe cyo kwitondera ndetse ushobora no kuvuga ko ari igihe cy'intabaza ko umubiri utari kubasha gukoresha uko bikwiye umusemburo wa insuline cyangwa ko ari muke .

Umusemburo wa insuline niwo ufasha mu kuringaniza no kugabanya ikigero cy'isukari mu maraso bityo uyu musemburo iyo ari muke cyangwa umubiri utari kuwukoresha uko bikwiye nibyo bibyara Indwara ya Diyabete .

Dore ibimenyetso byakwereka ko ushobora kuba ugiye kurwara Diyabete - Ibimenyetso bya Prediabetes

Niba ufite Ibi bimenyetso ushobora kuba ugiye kurwara Diyabete -Signs of Prediabetse

1.Kunyara inshuro nyinshi 

Ikimenyetso cya mbere cya prediabetes ni ukwihagarika inshuro nyinshi kabone niyo waba utanyoye amazi menshi .\

Iyo isukari yatangiye kuba nyinshi mu mubiri , umubiri ugerageza kuyisohora binyuze mu nkari , ibi bikaba  aribyo bituma ukora inkari nyinshi , kabone niyo waba nta mazi wanyweye .

2.Kugira inyota 

Iyo umubiri usohora amazi menshi binyuze mu nkari , ibyo bituma ufatwa n'umwuma , akaba ari nabyo bituma wumva ufite inyota nyinshi .

3.Gutakaza ibiro bikabije 

Iyo umubiri utakibasha gutunganya neza no gukoresha isukari , utangira gutwika ibinure no gukoresha imikaya , ibyo akaba aribyo bitera gutakaza ibiro mu gihe gito .

4.Guhorana umunaniro

Guhorana umunaniro nabyo ni ikimenyetso cya prediabetes ndetse nicya diyabete ubwayo , aho uturemangingo tw'umubiri tuba tutacyinjirwamo neza n'isukari bityo bigatuma uhorana umunaniro , muri make wavuga ko tuba dushonje.

5.Gukomereka igisebe kigatinda gukira 

Burya ku bantu bafite uburwayi bwa diyabete cyo kimwe nabari mu bihe bya prediabetse , iyo akomeretse igisebe gitinda gukira , ibi ahanini bigaterwa nuko isukari iba ari nyinshi mu maraso bityo intungamubiri zisana umubiri ntizibashe kuhagera neza .

6.Kutabona neza 

Burya iyo isukari ari nyinshi mu maraso , bishobora kwangiza imboni z'amaso , ibyo bikaba byatuma utabona neza .

7.Gufatwa n'ibinya 

Gufatwa n'ibinya nabyo bishobora kuba ikimenyetso cya Prediabetes , aho ibinya bikunda kugufata mu biganza no mu birenge .

8.Kuba umuvuduko w'amaraso wazamuka 

Burya umuvuduko w'amaraso ufite isano ya hafi n'umuvuduko w'amaraso ukabije (Hypertension ) aho bikanongerera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima na Stroke .

9.Kuba mu muryango wawe harimo abantu bafite Diyabete 

Burya mu gihe mu muryango wawe harimo abantu bafite diaybete , haba hari ibyago byinshi ko nawo ushobora kuyirwara .

Ni gute wagabanya ibyago byo kurwara Diyabete mu gihe wagaragaje ibimenyetso bya Prediabetes ?

Kugabanya ibyago byo kurwara Diyabete ni ikintu cyoroshye aho bigusaba gusa 
  • Kwita ku mirire yawe
  • Gukora imyitozo ngororamubiri 
  • Kugabanya ibiro by'umurengera no gushyira ku murongo ibyo ufite 
  • Gukora wisuzumisha diyabetes
  • Kwirinda kunywa inzoga n'itabi
  • Kwirinda stress 
Burya iyo wagaragaje ibimenyetso bya Prediabets , ni ikimenyetso cyuko hari ibyago byinshi byo kuba ugiye kurwara diyabete , bityo uba ugomba guhita uhindura imwe mu myitwarire n'imibereho ikongerera ibyago byo gufatwa na Diyabete 
Niba ufite Ibi bimenyetso ushobora kuba ugiye kurwara Diyabete -Signs of Prediabetse

Bimwe mu bibazo byibazwa 

1. Ese prediabetes ishobora gukira ?

Yego , mu gihe wagaragaje ibimenyetso bya prediabetes , haba hari amahirwe yo guhindura imyitwarire , bityo ukaba ugabanyije ibyago byo gufatwa na diyabete.

2.Ni gute basuzuma ko ufite Prediabetes?

Basuzuma ko ufite prediabetse bapimye isukari mu maraso yawe , bakoresheje kariya gapimo ko ku rutoki , aho isukari igaragara ko ari nyinshi ariko bidakabije , ariko ushyingiye ku bimenyetso ushobora gufata umwanzuro wo gukoresha icyo kizamini .

3.Ese ni ibihe bintu bikongerera ibyago byo gufatwa na Prediabetes ?

Hari imibereho ikongerera ibyago byo gufatwa na Prediabetes nko kuba udakora siporo ,no kurya nabi

4.Byagenda gute ndamutse ntafashe ingamba mu gihe mfite prediabetes?

Iyo utabashije guhagarika prediabetes , igikurikiraho ni ugufatwa na Diyabete yo mu bwoko bwa kabiri (Diabete mellitus Types 2) 

Izindi nkuru wasoma 






Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post