Rhesus ni iki ? Ese ni irihe sano riri hagati no gukuramo inda ?

Rhesus ni iki ? Ese ni irihe sano riri hagati no gukuramo inda ?

Burya umugore ufite ubwoko bw'amaraso bufite Rhesus negatf (negative) , Iyo atwite umwana ufite Rhesus Positif (positive) ., aba afite amahirwe yo kubyara umwana umwe gusa , izindi nda atwite zikavamo , mu gihe yabyaye ntaterwe umuti wabigenewe.

Uyu mugore aba agomba guterwa umuti wa Gamma Globulin , uyu muti ukaba uha amahirwe uyu mugore  ndetse ukanamwongerera amahirwe yo kugumamo kw'inda ze zikurikiyeho , ibi bigenda gute?   .

Rhesus ni iki ?

Rhesus ni utugirangingo twa poroteyine tuboneka ku turemangingo tugize amaraso tuzwi nk'intete zitukura (Red Blood Cells ) , utu tugirangingo turavukanwa ndetse dutandukanye n'ubwoko bw'amaraso .

Rhesus zigira zibonekamo mu mubiri zigabanyijemo amatsinda abiri , arimo Rhesus negative(-) na Rhesus positive (+) , buri bwoko bw'amaraso umuntu afite bwongerwaho akamenyetso ko (+ )cg ako (-)

Rhesus zihurirahe n'ubwoko bw'amaraso 

Rhesus ni iki ? Ese ni irihe sano riri hagati no gukuramo inda ?

Rhesus zitandukanye cyane n'ubwoko bw'amaraso ariko nanone biragendana , muri rusange abantu bose bahurira ku bwoko bw'amaraso bune (4) burimo A, B, AB na O , buri muntu aba afite bumwe muri ubu bwoko.

Buri bwoko bw'amaraso nabwo bukagira amatsinda 2 hashingiwe kuri Rhesus , reka dufate urugero rworoshye , ku bantu bafite ubwoko bw'amaraso bwa A , haba harimo abafite ubwoko bwa A bufite Rhesus negative (A- ) n'abafite ubwoko bw'amaraso bwa A bufite Rhesus positive( A+).

Ibi bikaba ariko bimeze no ku bundi bwoko , kandi niyo burya bagiye guha umuntu amaraso (blood transfusion ) ibi byose birarebwa , bikanapimwa .


Kubera iki Rhesus ari ingenzi mu mubiri ?

Rhesus ni ingenzi cyane , ndetse zigira uruhare runini mu kugena niba ayo maraso ashobora kuvangwa cyangwa gukorana (compatibility) 

Ni gute rhesus zigena niba inda yavamo?

Rhesus ni iki ? Ese ni irihe sano riri hagati no gukuramo inda ?

Burya ku mugore utwite , ku kintu cya Rhesus ni ingenzi cyane , iyo umugore afite ubwoko bw'amaraso bufite rhesus negative 

hanyuma agatwita , umwana ufite ubwoko bw'amaraso bufite rhesus  positive , iki gihe bivuze ko badahuje rhesus . uku kunyuranya rhesus nibyo biteza ikibazo ku nda zikurikiyeho .aho zishobora kuvamo .

Bigenda bite ?

Iyo umubyeyi abyara amaraso ye nay'umwana ari kubyara aba ashobora kwivanga , ahanini aba ashobora kwinjira mu mubyeyi cyangwa se agahura nay'umubyeyi.

Iyo umubiri w'umubyeyi usanzwe ufite ubwoko bw'amaraso bufite rhesus negative hanyuma bukakira rhesus positive iva ku mwana .

Umubiri wa nyina ufata aya maraso y'umwana nk'ikintu kiwubangamiye bityo ugahita urema abasirikari bo guhangana nayo maraso y'umwana , ibi bisobanuye ko burema abasirikari bo kurwanya ubwoko bw'amaraso bufite rhesus rhesus positive.

Iyo rero umwana yongeye gutwita afite ubwoko bw'amaraso bufite rhesus positive , ako kanya umubiri wa nyina uhita umufata nk'ikibazo bityo ugashaka uburyo wacyikiza , binyuze mu kuba iyo nda sihobora kuvamo .

Ni gute umubyeyi yakwirinda iki kibazo ?

Rhesus ni iki ? Ese ni irihe sano riri hagati no gukuramo inda ?

Biroroshye kwirinda iki kibazo , iyo umubyeyi atwite aba agomba kwisuzumisha no kwipimisha inda , aha ninabwo apimwa ubwoko bw'amaraso afite . 

Iyo basanze afite ubwoko bw'amaraso bufite rhesus negative , akimara kubyara ahita aterwa wa muti wabigenewe bityo ukarinda ko umubiri we warema abasirikari bo guhangana na rhesus positive .

Nko mu gihugu cy'ubwongereza , umugore utwite ufite ubwoko bw'amaraso bufite rhesus negative , ahabwa uyu muti  kabiri mu gihe atwite , bwa mbere ashobora kuwuhabwa inda ifite ibyumweru 28 cg 32 hanyuma bwa kabiri akawuterwa abyara .

Icyitonderwa 

Si buri gihe ko buri mubyeyi wese ubyaye afite rhesus negative ashobora guterwa umuti ni mu gihe gusa yabyaye umwana ufite rhesus positive naho mu gihe umwana afite rhesus negative , ni ukuvuga ko ahuje na nyina , nta muti Nyina ahabwa . 


Ibindi bihe umubyeyi ahobora guterwa umuti wa Gamma Globulin?

Hari ikindi gihe umubyeyi ashobora guhabwa uyu muti birimo 

  • Mu gihe inda ye yavuyemo 
  • mu gihe yaviriye ku nda 
  • no mu gihe amaze kubyara 

Dusoza 

Umugore ufite ubwoko bw'amaraso bufite rhesus negative si ubusembwa , nta nikibazo bitwaye , ahubwo icy'ingenzi ni ni ukubimenya ugahabwa umuti wabigenewe.

Izindi nkuru wasoma 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post