Indwara ya Kanseri yaba igiye kuba amateka ,Ubushakashatsi bushya bwavumbuye umuti wa kanseri

Indwara ya Kanseri yaba igiye kuba amateka ,Ubushakashatsi bushya bwavumbuye umuti wa kanseri
 Ubushakashatsi buheruka gushyirwa ku mugaragaro  bwatangaje ko bwabashize gukora umuti ushobora gukoreshwa mu buvuzi bw'indwara ya kanseri , bikaba bitangazwa ko uyu muti uri ku rwego rutanga icyizere kurusha indi yose yigeze kugeragezwa .

Ubu bushakashatsi bwakozwe n'abahanga bo muri kaminuza ya Stanford , aho babukoze bakoresheje guhindura imiterere karemano y'uturemangingo dukomoka ku dukoko dutera indwara z'uruhu tuzwi nka staphylococcus epidermidis .

 

Indwara ya Kanseri yaba igiye kuba amateka ,Ubushakashatsi bushya bwavumbuye umuti wa kanseri
Utu turemangingo twahinduwe , twabashije kugaragaza ko dufite ubushobozi bwo kuvura no kumisha ikibyimba cya kanseri yo ku ruhu ndetse nta nizindi ngaruka mbi tubashije gutera ku mubiri.

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi Bwana Dr Michael Fischbach yatangaje ko uyu muti ukora nk'ibitangaza aho gusiga gusa uyu mutwe ku muti w'ikibyimba bihita bitangira kugishongesha .

Ubu bushakashatsi kandi bwabonye ko utu dukoko dutera indwara z'uruhu twa staphylococcus epidermidis dutuma umubiri urema abasirikari ba  CD8 T cells.

Iyo ubu bwoko bw'abasirikari babashije no guhura nibibyimba bya kanseri yo ku ruhu nibo babasha kugera uruhare mu kumisha bya bibyimba.

 

Indwara ya Kanseri yaba igiye kuba amateka ,Ubushakashatsi bushya bwavumbuye umuti wa kanseri
Ubu bushakashatsi ntiburatangira kugeragerezwa ku bantu , buracyari gukorerwa ku mbeba , aho imbeba zigaragaza imiterere n'imikorere y'imibiri yazo , imeze nk'iy'abantu .

Imiti yose n'inkingo zihabwa abantu , amagerageza yazo abanza gukorerwa ku mbeba bityo nuyu muti wa kanseri nawo wanyuze muri izi nzira , ubu hakurikiyeho phase yo kuwugeragereza ku bantu .

 Ubushakashatsi butandukanye burimo gukorwa n'ibigo bitandukanye bashakisha umuti wa kanseri ndetse n'urukingo rwayo.

Indwara ya Kanseri yaba igiye kuba amateka ,Ubushakashatsi bushya bwavumbuye umuti wa kanseri
 Kugeza  hari ubuvuzi butandukanye bukoreshwa mu buvuzi bwa kanseri burimo nka Chemotherapy , Radiotherapy nubundi ... ariko bwose bugenda bugaragaza intege nkeya aho hari igihe umuntu aba yarageze ku rwego budashobora kumuvura .

Hari ubwoko bumwe na bumwe bwa kanseri bwabonewe inkingo nka kanseri y'inkondo y'umura , bityo ubu bushakashatsi bushya nabwo bukaba butegerejweho kuzakora nk'urukingo , nanone n'umuti wa kanseri y'uruhu .

Soma ubushakashatsi bwose bwa MIT hano 

Izindi nkuru wasoma

 

https://twitter.com/techreview/status/1646878492070408192?s=20

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post