Akamaro gatangaje ko kurya Salade

 

Akamaro gatangaje ko kurya Salade

Kurya salade bifitiye umubiri wacu akamaro kanini , kubera ko salade iba ikungahye ku ntungamubiri nyinshi kandi z'ingenzi ku mubiri wa muntu .

Salade zikorwa mu  buryo butandukanye no mu bwoko bw'imboga cyangwa imbuto butandukanye , bitewe nicyo salade yakozwemo nibyo bituma tuyisangamo intungamubiri runaka bitewe n'umwihariko wizo mboga yakozwe.

Imboga zirimo ibitunguru , amashu , inyanya , beterave , imbuto nka avoka byose bikorwamo salade , salade kandi tuyisangamo intungamubiri nyinshi ziruta izo twasanga muri ubwo bwoko bw'imboga mu gihe zatetswe kubera ko burya guteka bishobora kwangiza intungamubiri .

Intungamubiri dusanga muri Salade zakozwe mu mboga

Intungamubiri dusanga muri Salade zakozwe mu mboga

Bitewe n'ubwoko bw'imboga ,intungamubiri dusangamo ku bwinshi ni izi zikurikira 
  • Vitamini A
  • Vitamini B6 
  • Vitamini C
  • Vitamini 
  • Foliki asidi
  • Ubutare bwa fer 
  • Umunyungugu wa manyeziyumu
  • Umunyungugu wa potasiyumu
  • Beta carotene
  • Lutein na Zeaxanthin

Dore akamaro gatangaje ko kurya salade

Dore akamaro gatangaje ko kurya salade

Kurya  salde  bifite akamaro kanini ku mubiri wa muntu karimo 

1.Ikungahaye ku ntungamubiri ya fibre ku bwinshi 

Intungamubiri ya fibre tuyisanga muri salade ku bwinshi , fibre igoira uruhare runini mu kugabanya ibiro by'umurengera , gufasha umubiri mu gushyira ku kigero cyizaisukari yo mu maraso  no kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri ziatandukanye .

2.Kukurinda umubyibuho ukabije 

Kurya salade bigabanya ibyago byo kuba wakwibasirwa n'umubyibuho ukabije , ibi bigaterwa na fibre dusanga muri salade ku bwinshi ndetse salade ikaba tunayisangamo karoli nyinshi , ibi bikaba aribyo bikurinda kwiyongera ibiro ku buryo bukabije.

3.Kurinda amagufwa kumugwa no gutuma akomera 

Burya salade tuyisangamo imyunyungugu nka karisiyumu ndetse na vitamini K , ibi bikaba birinda amagufa , bikayarinda kwangirika , bikanayakomeza , kurya salade bizatuma amagufa yawe akomera .

4.Kurinda amaso 

Ubwoko bwinshi bwa salade dusangamo Vitamini A ku bwinshi kubera ko burya imboga nyinshi tuzisangamo iyi Vitamini , bityo ibi bituma salade igira uruhare runini mu kurinda amaso yawe.

5.Gukomeza imikaya

Burya kurya salade bituma agace ko mu turemangingo tw'umubiri kagira imbaraga , kano gace kitwa Mitochondria , niko gatanga imbaraga mu turemangingo , bityo kurya salade bituma ugira imbaraga n'imikaya igakomera .

6.Kurinda umutima 

Intungamubiri dusanga muri salade zituma umutima ukora neza ndetse bikanawurinda kwangirika , bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima .

9.Kurinda uruhu 

Intungamubiri dusanga muri salade zituma uruhu rwa muntu rumera neza , rukoroha kandi rukagira itoto , 

10.Gutuma igogora rigenda neza 

Burya kurya salade bituma igogora ryibyo turya rigenda neza ndetse bikanagabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zitandukanye zifata mu igogora nka constipation na Diarrhea.
Dore akamaro gatangaje ko kurya salade

Izindi nkuru wasoma 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post