Ni iki gitera kuba umwana yavukana ibiro bike ? ni gute nakwita ku mwana wavukanye ibiro bike ?

Ni iki gitera kuba umwana yavukana ibiro bike ? ni gute nakwita ku mwana wavukanye ibiro bike ?

Bibaho ko umwana yavukana ibiro bike , ibi bikaba biterwa n'impamvu zitandukanye turarebera hamwe muri iyi nkuru , ndetse tunavuge ku buryo bwiza bwo kwita kuri uyu mwana wavukanye ibiro bike ?

Ni ryari bavuga ko umwana yavukanye ibiro bike ?

Ni ryari bavuga ko umwana yavukanye ibiro bike ?

Bavuga ko umwana yavukanye ibiro bike , mu gihe umwana yavukanye ibiro biri munsi y'amagarama 2,500 (mg) , kuvuka umwana adafite ibiro bigeze kuri aya magarama bishobora kumutera ibibazo bitandukanye .

Impamvu zitera kuba umwana yavukana ibiro bike 

Impamvu zitera kuba umwana yavukana ibiro bike


Hari impamvu zitera kuba umwana yavukana ibiro bike zirimo 

1.Kuvuka atarageza igihe (adashyitse )

Ni mu gihe umwana yavutse atarageza ku byumweru 37 , ibi bikaba bishobora gutuma avukana ibiro bike bitagejeje kuri ariya magarama , nanone uyu mwana aba agomba kwitabwaho by'umwihariko .

2.Kuba umwana yaragwingiriye mu nda 

Hari impamvu zitandukanye zishobora gutuma umwana agwingirira mu nda zirimo 
  • Kuba umubyeyi atarya neza cyangwa afite imirire mibi 
  • Kuba umubyeyi anywa itabi
  • Kuba umubyeyi yarasaritswe n'inzoga cyangwa ibiyobyabwenge 
  • hari n'imiti ishobora gutera iki kibazo

3.Kuba utwite abana barenze umwe 

Gutwita impanga nabyo bishobora gutera kuba wabayra umwana ufite ibiro bike , ibi bigaterwa nuko aba bana baba barasangiraga intungamubiri zose , bityo hakabaho gucuranwa .

4.Ibibazo ku mubyeyi 

Hari igihe umubyeyi agira ibibazo bitandukanye bishobora gutuma yabyara umwana ufite ibiro bike birimo 
  • Kuba nyina afite indwara z'imirire mibi 
  • Kuba umubyeyi ahorana imihangayiko (stress)

5.Guhumeka ibinyabutabire bibi 

Guhumeka ibinyabutabire bibi cyangwa kubirya nka merikire nibindi bishobora gutuma umubyeyi abyara umwana ufite ibiro bike .

Si buri gihe ko umubyeyi ashobora kwirinda kuba yabyara umwana ufite ibiro bike ariko hari ibintu byamufasha kwirinda kubyara umwana ufite ibiro bike birimo 
  • Kwisuzumisha inda uko bisabwa 
  • Kurya indyo yuzuye 
  • Kwirinda kunywa inzoga n'itabi 
  • Kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge

Ni gute wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike neza?

Ni gute wakwita ku mwana wavukanye ibiro bike neza?

Umwana wavukanye ibiro bike ,aba agomba kwitabwaho by'umwihariko , hari uburyo bwagufasha kumwitaho burimo 
  • Kumwonsa kenshi nubwo bwose ashobora kuvukana ibibazo byo kutonka neza ariko uba ugomba gukora uko ushoboye kose akonka 
  • Kumurinda ubukonje uko bishoboka kose , aho umufubika bihagije kubera ko aba ashobora kwibasirwa n'ubukonje
  • Kureba ibimenyetso mpuruza ku mwana ko ntabyo afite , ugahora ubigenzura 
  • Kumwitaho mu buryo bwose bushoboka , abo mu muryango mukamugaragariza urukundo 
  • Kugira isuku , haba kuriwe , kuri nyina no kubandi bamwitaho cyangwa abamukorakora .
  • Gukurikiza inama za muganga 

Izindi nkuru wasoma 



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post