Byinshi ku umuti wa Mifepristone ukoreshwa mu gukuramo inda ku bushake

Byinshi ku umuti wa Mifepristone ukoreshwa mu gukuramo inda ku bushake

Umuti wa Mifepristone ni imwe mu miti ikoreshwa kwa muganga , bagamije gukuramo inda ku bushake bisabwe na nyiri ugutwita , amaze kugaragaza impamvu zemewe n'amategeko .

Umuti wa Mifepristone uhagarika umusemburo wa progesterone , uyu musemburo ukaba ari ingenzi kugira ngo inda itavamo kandi imeze neza .

Uyu muti nanone ushobora gukoreshwa mu kuvura indwara zifata muri nyababyeyi nka uterine fibroid na endometrial hyperplasia , 

Umuti wa mifepristone unywebwa mu kanwa , akenshi bawutanga uri kumwe nundi muti nawo ukoreshwa mu gukuramo inda uzwi nka Misoprostol abenshi banawuzi nka cytotec .

Uyu muti watangiye gukoreshwa kuva mu myaka ya 1980 ariko wagiye uvugurwa kugira ngo ingaruka wateza ku muntu zigabanuke ndetse ngo unarusheho kongererwa ubukana n'ubushobozi .

Indwara umuti wa mifepristone ushobora gukoreshwaho mu kuzivura 

Umuti wa Mifepristone ushobora gukoreshwa mu kuvura izindi ndwara zirimo
  • Gukuramo inda itarengeje ibyumweru 10
  • Ku bantu bafite uburwayi bwa uterine fibroids aho twabigereranya nk'ibibyimba muri nyababyeyi
  • bantu bafite uburwayi bwa cushing syndrome aho buterwa n'umusemburo mwinshi cortisol
  • abantu bafite uburwayi bwa osteoporosis 
  • ushobora no guhabwa abantu bafite kanseri y'ibere 

Ingaruka umuti wa mifepristone ushobora gutera kuwawunyweye 

Ingaruka umuti wa mifepristone ushobora gutera kuwawunyweye

Kimwe nindi miti , umuti wa mifepristone ushobora gutera ingaruka cyangwa utubazo kuwawufashe zirimo 
  • Kugira iseseme no kuruka 
  • kurwara impiswi
  • kuribwa mu nda 
  • kubabara umutwe
  • kugira isereri
  • kugira umunaniro
  • kuribwa mu mikaya
  • kuva cyane mu gihe uri gukuramo inda
  • kugira umuriro no gutengurwa
Hari ibindi bibazo ushobora guteza bidakunze kugaragara kuri benshi birimo
  • kuwugiraho allergies
  • kubabara cyane mu nda bikabije bikanamara igihe kinini
  • infegisiyo
  • Kuba inda yavamo ntishyiremo 
mu gihe ugize kimwe muri ibi bibazo ,uba ugomba kubibwira muganga wawe , uyu muti utangirwa kwa muganga gusa , ntabwo bawunywera mu rugo .

Uko batanga umuti wa Mifepristone nuko unywebwa 

Uko batanga umuti wa Mifepristone nuko unywebwa
Ku mntu wifuza gukuramo inda , ahabwa ikinini kimwe cya mifepristone cya miligarama 200  akagifata rimwe , hashyira amasaha  ari hagati ya 24 kugeza 72 akaba yafata ibindi binini bya misoprostol cyangwa cytotec.

Ariko ku bandi barimo kwivura ubundi burwayi , Doze yabyo ishobora guhindagurika kndi bwo bikananyobwa igihe kirekire . ariko hakurikijwe amabwiriza ya muganga .

Ibyo ugomba kwitondera mu gihe ukoresha ibinini bya mifepristone 

Mu gihe urimo gufata umuti wa mifepristone , ahri ibintu ukwiye kwitondera birimo 
  • Gufata uyu muti gusa uri kwa muganga 
  • kubwira muganga buri kibazo cyose ugize ku muti
  • itegure ko ushobora kuva cyane ,ukanababara 
  • mu gihe ubabara mu nda ubudakuramo , bibwire muganga
  • irinde kunywa inzoga n'ibidni bisindisha mu gihe wanyweye uyu muti 

Ni bande batemerewe gufata umuti wa mifepristone ?

Hari abantu batemerewe gufata ibinini bya mifepristone barimo 

  • Umuntu utwite ariko atifuza gukuramo inda 
  • Umuntu utwite inda ariko iri inyuma ya nyababyeyi (ectopic pregnancy )
  • Umuntu ugira allergies kuri uyu muti
  • Umuntu ufite uburwayi bw'umwijima cyangwa uburwayi bw'impyiko
  • umuntu utazi ko atwite cyangwa adatwite .
Muri rusange umuti wa mifepristone ukoreshwa mu gukuramo inda nto , itarengeje ibyumweru 10 ni ukuvuga itarengeje amezi abiri n'igice .iyo inda irengeje icyo gihe , ushobora gukoresha ubundi buryo burimo guhabwa ibinini bya cytotec.

Izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

1 Comments

Previous Post Next Post