Impamvu zitera gukuramo inda bitari ku bushake

Impamvu zitera gukuramo inda bitari ku bushake

Ikibazo cyo gukuramo inda ni zimwe mu ngorane zishobora kwibasira umugore mu gihe atwite ,cyane cyane mu gihe inda ye itararenza amezi 3 ariko na nyuma yaho bibabishoboka ko inda yavamo.

Gutwita ku muryango ,iyoi babyifuza biba ari umugisha n’ibyishimo ariko inkuru mbi ni ukubona ibimenyetso bigaragaza ko inda yawe igiye kuvamo cyangwa ishobora kuba igiye kuvamo.

Abahanga bavuga ko inda zikunze kuvamo mu byumweru 12 bya mbere , bibarwa bihereye igihe umubyeyi/umugore yasamiye ,ariko hakaba hari nizindi mpamvu zishobora kuba zatuma inda yavamo kugera ku byumweru 21.

Ikinyamakuru cya Kaminuza ya Clevelland kivuga ko abagore bari hagati ya 10 na 20% bazi ko batwite inda zabo zivamo .gukuramo inda ni ikibazo gikunze kugaragara cyane .ariko bitari ku bushake

Ibimenyetso byakubwira ko inda yavuyemo

Hari ibimenyetso bitandukanye byakwereka ko inda yawe yavuyemo ,muri ibyo bimenyetso harimo m

  • Kuva byoroheje ariko bikagenda byiyongera buhorobuhoro
  • Kuva bitunguranye amaraso agahita aza ari menshi cyane
  • kuribwa bidasanzwe mu nda yo hasi bigakurikirwa no kuva
  • kubabara umugongo no kuba wabona ibintu by’uruzi bidasanzwe biva mu gitsina

Mu gihe utwite ukabona bimwe muri ibi bimenyetso ni ngombwa kwihutira kujya kwa muganga ukareba ko inda yawe itavuyemo .

Bimwe mu bintu bikongerera ibyago byo gukuramo inda

Hari ibintu bitandukanye bikongerera ibyago byo kuba wakuramo inda bitari ku bushake ,muri ibyo bintu harimo

  • Gutwita ukuze cyane : uko imyaka y’ubukure yiyongera niko ibyago byo kuba wakuramo inda mu gihe utwite byiyongera ,ubushakashatsi bugaragaza ko abantu batwite bari mu myaka ya za 20 ,ibyago byo gukuramo inda biba biri ku kigero cya 12 kugeza kuri 15% ,naho abantiu batwite bari mu myaka ya za 40 ,ibyago byo kuba bakuramo inda bigera ku kigero cya 25%.
  • Kuba umubyeyi afite ubrwayi bukomeye nk’indwara zidakira , ibi nabyo byongera ibyago byo kuba wakuramo inda utyabishaka.

Dore impamvu zituma inda ivamo utabishaka


Hari impamvu zitandukanye zitera gukuramo inda utabishaka ,muri izo mpamvu harimo

1.Ubwandu bwo mu mubiri (infectionI( soma infegisiyo)

Burya infegisiyo zo mu mubiri no mu muyoboro w’inkari zigira uruhare runini rwo kuba wakuramo inda bitari ku bushake.

2.Guhura n’ibinyabutabire byanduza

Kuba wahumeka cyangwa ukaraya ibinyabutabire byanduza ,yewe no guhura n’imirasire yangiza ,ibi byongera ibyago byo kuba wakuramo inda utabishaka.muri ibi binyabutabire harimo nk’ibyuka bibi biva mu nganda ,ibinyabutabire bibi biva mu bintu dukoresha buri munsi nk’amarangi nibindi.

3.Ibibazo mu misemburo

Abagore benshi bashobora gukuramo inda batabishaka biturutse ku kuba bafite ibibazo mu misemburo y’umubiri ,iyo misemburo ishobora kuba imwe ari myinshi cyane cyangwa ari mike cyane .

4.Kuba byaragenze nabi mu gihe igi ryageraga muri nyabayeyi

Ku bantu bake bakuramo inda, hari igihe biba byaragenze nabi mu gihe igi rizamo umwana ryageraga muri nyababyeyi ,rikab ritabashije gufata neza muri nyababyeyi ,ibi nabyo byatuma ushobora gukuramo inda.

5.Imyaka y’umugore/umukobwa

Nkuko twabibonye haruguru ,uko imyaka igenda yiyongera niko ibyago byo gukuramo inda birushaho kwiyongera ,bityo gutwita inda uri mu myaka ya 40 bikongerera ibyago byo kuba yavamo.

6.Ubumuga bwa Nyababyeyi

Ku bagore bamwe ,hari igieh nyababyeyi iba ifite imiterere mibi idatuma igi ribasha gufatamo neza ngo rikuriremo bityo ibyago byo gukuramo inda bikiyongera.

7.Inkondo y’umjura idafite imbaraga (incompetent cervix)

Inkondo y’umura idafite imbaraga itera ibibazo byo kuba wakuramo inda .

8.Imyitwarire mibi

Imyitwarire mibi yo kunywa amata n’inzoga z’umurengera ,burya ikongerera ibyago byo kuba wakuramo inda ku buryo ,,iyi myitwarire ni mibi ku muntu utwite.

9.Uburwayi bw’impyiko bwakurembeje

Uburwayi bw’impyiko bwakourenze burya bushobora gutuma ukuramo inda.

10.Indwara z’umutima

Indwara z’umutima nazom ziri mu burwayi butera ibibazo byo kuba wakuramo inda utabishaka.

11.Diyabete itari ku murongo

mu gihe ufite uburwayi bwa Diyabete ukaba isukari yawe yo mu maraso igenda ihindagurika muri make bitari ku murongo ,ibi bikongerera ibyago byo kuba wakuramo inda .

12.Uburwayi bw’umwingo

Indwara y’umwingo iza ku isonga mu ndwara zitera ibibazo byo kuba wakurao inda .byinshi kuri ubu burwayi kanda Sobanukirwa: Indwara y’Umwingo.

13.Imirasire yangiza

Imirasire ikomoka mu byuma bifotora nka X rays nayo ishobora ku kongerera ibyago byo gukuramo inda ku buryo butunguranye cyangwa ikaba yanatera ibindi bibazo umwana akazabivukana.

14.Imwe mu miti

nk’umuti wa Accutane ,burya ukongerera ibyago byo kuba wakuramo inda ,iyo uwunyweye utwite ndetse nindi miti nka misoprostol ivura igifu ntiyemerewe guhabwa umuntu utwite.

15. Imirire mibi

bisa n’ibitangaje ariko burya imirire mibi ishobora gutuma ukuramo inda

Ibibazo byibazwa ku gukuramo inda bitari ku bushake

1.Ese nyuma yo gukuramo inda wakongera ugatwita?

Birashoboka cyane .,Gukuramo inda ntibivuze ufite ikibazo cy’ubugumba cyangwa mu myororokere ,ikinya,makuru cya mayoclinic.com kivuga ko 87% by’abagore bakuyemo inda bongera bagasama nta kibazo kibayemo , iubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko umugire 1% ariwe ukuramo inda ahanini bitewe n’ikibazo mu buzima bw’imyororokere bwe.

2.Ni gute bavura umuntu wakuyemo inda?

Umugore wakuyemo inda afashwa kugira ngo iobice byose by’inda byasigaye bivemo ,ndetse binamurinde kuba yava cyane ,ibi bigakorwa ahabwa imiti izwi nka cytotec cyangwa akozwa mu nda hakoreshejwe igikoresho cyabigenewe aho cyoherezwa muri nyababyeyi ,ubundi bakacyifashisha bakurura ibyo bice by’inda byasigayemo.

3.Ese gukuramo inda ku bushake biremewe?

Kugeza ubu mu Rwanda ,gukuramo inda ku bushake biremewe ariko hagaragajwe imwe mu mpmavu zemewe ,byishi kuri iyi ngingo wasoma iinkuru ibivugaho birambuye hano Mu Rwanda: ni ryari gukuramo inda ku bushake byemerwa n’amategeko?.

4.Ni iyihe miti yifashishwa mu gukuramo inda?

Ahanini mu Rwanda mu gukuramo inda ,twifashisha imiti nka cytotec ari nayo misoprostol ,umuti wa mifeoridstone ndetse nindi miti itandukanyea ariko yose ikora nkiyi., byinshi ku mikorere y;umuti wa cytotec soma iyi nkuru Sobanukirwa : umuti wa cytotec ukoreshwa mu gukuramo inda no gukangura ibise.

5.Ese inda y’amezi 2 ishonora kuvamo?

Cyane rwose inda y’amezi abbiri ishobora kuvamo nkuko n;irengeje aya mezi yavamo ndetse niri munsi yayo.

6. Ni mu yahe mezi gukuramo inda bidatera ibibazo bikomeye?

Muri rusange ,gukuramo inda ntoya nibyo bigira inbgaruka nke zishobora gukomoka ku gukuramo inda ,ariko bitewe n’iterambere mu buvuzi ,uko byagenda kose amezi yose inda yaviramo uri kwa muganga ,urafashwa nt akibazo biguteye.

gukuramo inda itarageza ku byumweru 12 nibyo bidatera ingaruka mbi nyinshi muri rusange zirimo nko kuva cyane.

7.Imihango igaruka hashize igihe kingana iki iyo wakuyemo inda?

Muri rusange ,igihe cyo kubona imihango giterwa n’iumubiri w’umugore bose ntibahuza , ariko abagore benshi bahurira ku byumweru biri hagati ya 4 na 8 akaba aribwo bongera kubona imihango nyuma yo gukuramo inda.

8.Iyo inda yavuyemo bigenda gute?

iyo onda yavuyemo ubona ibimenyetso twavuze hartuguru birimo kubabara mu nda no kuva cyane ,bityo niba utwite ukabona ibi bimenyetso ni byiza kwihutira kwa muganga.

9.Ni iki nakora ngo nirinde gukuramo inda nta bishaka?

Ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe ubuzima rivuga ko hari ibintu bitandukanye ushobora gukora bikagabanya ibyago byo kuba wakuramo inda harimo

  • kwita ku mirire inoze
  • kwirinda ibiyobyabyenge n’ibisindisha mu gihe utwite
  • gukurikiza inama z’abaganga zose mu gihe utwite
  • kwipimisha inda mu gihe utwite
  • Kwivuza indwara ufite zirimo nka indwara zifata mu muyiboro w’omkari .fiyabete nizindi/
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post