Umunyu wa Gikukuru : akamaro kawo ku mubiri wa muntu

Umunyu wa Gikukuru : akamaro kawo ku mubiri wa muntu
Umunyu wa gikukuru ni umunyu mwiza cyane ku mubiri wa muntu aho ufite akamaro gatandukanye ku mubiri ,ukoreshwa mu kuryoshya ibiryo ,mu kongerera umubiri imyunyungugu y'ingezi ndetse no mu buvuzi ,uba ari umunyu w'umwimerere ,utanyujijwe mu nganda .

Ibigize umunyu wa Gikukuru 

mu munyu wa gikukuru dusangamo 
  • Umunyungugu wa sodiyumu ku kigero cya 31%
  • umunyungugu wa chloride ku kigero cya cya 8% 
  • Ikinyabutabire cya Sulfate ku kigero cya 4% 
  • umunyungugu wa manyeziyumu ku kigero cya 1%
  • umunyungugu wa karisiyumu ku kigero cya 1%

Akamaro k'umunyu wa gikukuru 

hari akamaro gatandukanye ku munyu wa gikukuru karimo 

1.kongera ubudahangarwa n’ubwirinzi bw’umubiri

Gikukuru tuyisangamo imyunyungugu y'ingenzi ifasha umubiri wa muntu kwiyubakira ubudahangarwa bwawo mu guhangana n'indwara 

2. kurinda indwara y’agahinda 

Igikukuru ifasha mu ikorwa ry’imisemburo ibiri ikomeye itera ibyishimo ariyo sérotonine na mélatonine. Igihe wumva ufite umunaniro (stress) fata ikirahure cy’amazi avanze na gikukuru biragufasha mu ikorwa ryihuse ry’iyo misemburo bityo wirinde agahinda.

3. Ifasha urwungano rw’amaraso

Gikukuru kubera imyunyungugu myinshi iyirimo ifasha mu gusukura no kwagura inzira y’amaraso mu mubiri, ari byo bituma ukwiye kujya uwurya nibuze buri munsi kugira ngo wirinde indwara za hato na hato nk’imitsi na Rubagimbande.

4. Ifasha mu kugabanya umubyibuho ukabije

Gikukuru ni ikiribwa gisharira bityo gifasha igifu mu kwihutisha igogora no gushwanyaguza ibinure bibi. Uko gushongesha ibinure bibi bifasha umubiri kwisubira no kugira ibiro bikwiye.

5. Igabanya ubukana bw’indwara z’ubuhumekero

Kubera imyunyungugu iyigize ifasha umubiri mu kwirinda no gusana vuba umubiri, Igikukuru ni ingenzi cyane ku murwayi wa Asthma mu gihe ari muri crise anyunguta uyu munyu bikamufasha nkaho akoresheje ya pompe isanzwe.

6. Irinda imvune

Ubwinshi bw’Imyunyugugu iri muri uyu munyu ni ingenzi cyane ku gukomeza amagufa no gusana ayavunitse agakira vuba, bityo mu gihe ubabara mu ngingo fata kuri uyu munyu biragufasha vuba kugabanya ububare.

7. Irinda gufatwa n’imbwa

Kubera ko ikungahaye kuri Potassium kandi imikaya yacu ikaba ikenera cyane iyo myunyungugu kugira ngo ikore neza, gufata Gikukuru ni ngenzi cyane kuko bituma tubona iyo Potassium ku bwinshi kuruta kurya imineke myinshi n’ibindi biribwa tuyishakamo.

8. Irinda indwara ya Diyabete

Ku barwayi ba Diabete, ikiyiko kimwe cya Gikukuru ni ingirakamaro kuko bigufasha kugabanya isukari mu maraso. Ni byiza rwose kurekeraho gukoresha umunyu usazwe wo guteka ubundi ugahitamo gukoresha gikukuru kuko ikungahaye kuri Insuline y’umwimerere.

9. Kurwanya uburozi mu mubiri 

Kubera imyunyungugu yiganje muri Gikukuru, kuwukoresha bifasha umubiri wacu kwirukana uburozi mu mubiri no gufasha gusukura utunyangingo twacu.

Muri rusange umunyu wa gikukuru ni mwiza ku mubiri wa muntu ,umufasha mu kumurinda indwara nyinsgi no kumurinda izindi ndwara ,utuma kandi ibiryo turya bishya neza ndetse bikanarushaho kuryoha ,ushobora kuwukoressha mu kwivura ikirungurira n'ibindi 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post