Ubushakashatsi : Ibiribwa byakorewe mu nganda bishobora kubata umuntu nkuko kunywa itabi ribata umuntu urinywa

 

Ubushakashatsi : Ibiribwa  byakorewe mu nganda bishobora kubata umuntu nkuko kunywa itabi ribata umuntu urinywa

Ubushakashatsi buheruka gushirwa kumugaragaro bwakozwe na kaminuza ya Michigan ifatanyie n'ikigo cya Virginia Tech bwagaragae ko kurya ibiryo byo mu nganda bibata nuko kunywa itabi bibata umuntu .

Ubu bushakashatsi bwakzowe bagendeye ku bipimo  fatizo byatangawe mu mwaka wa 1988 aho byakozwe bagamie kureba uburyo itabi ribata umuntu ,ibyo bipimo nibyo byashyingiweho bareba uburyo ibiribwa byakorewe mu nganda bibata umuntu .

Umwe mu bakoze ubu bushakashatsi Bwana Professor Ashley Gearhardt avuga ko basanze ibi biribwa bikorerwa mu nganda bibata ababirya ku kigero kinini nkuko ibinyabutabire byo mu itabi ribikora .

ibiribwa byakoreweho ubushakashatsi ni ibisuguti ,Ice cream ,udufiriti nibindi ,ibi bikaba ari ibiribwa abantu bari kwirunduriramo muri iyi minsi ,bitewe nuko babigura bahita babirya ,kandi biba byanyujiwe mu nganda ngo bibashe kubikika igihe kirekire.

Ubu buhakashatsi bwabonye ko ibi biribwa byakorewe mu nganda bitera impinduka mu mubiri nkuko itabi ribigenza zirimo 

  • Kurushaho gukurura ubirya ku buryo kubireka biba bidashoboka  nubwo yatangira guhura n'ibibazo by'indwara nka diyabete ariko biramunanira 
  • Bihindura imiterere n'imikorere y'ubwonko ku buryo ubu bwonko buhora biburarikira cyane 
  • Bitera ubusambo ku buryo umuntu aba yumva aribyo yarya gusa
  • Bitera guhora umuntu abirarikiye kubera gukururwa n'uburyohe bwabyo n;amasukari abirimo cyangwa amavuta
Muri rusange ibiribwa byakorewe  mu nganda byongera ibyago byo kwibasirwa n'indwara z'umutima .indwara za hypertension ,indwara za diyabete nizindi ...

ibi biryo byongerwamo amasukari menshi ndetse n'amavuta menshi ku buryo ariho intandaro zo kuba byatera indwara zikomeye zituruka .

Hari na bene ibi biribwa byongerwamo ibinyabutabire bagamije gutuma bibikika igihe kirekire ,ibyo binyabutabire bikaba nabyo byaba intandaro y'uburwayi .

Muri rusange ni byiza ko abantu basubira ku kurya ibiryo biteguriye ubwabo ,bakagabanya ingano y'ibyakorewe mu nganda mu gihe bishoboka .

Bibliography 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post