Sobanukirwa : Umuti wa Paxlovid ukoreshwa mukuvura Covid-19

Sobanukirwa : Umuti wa Paxlovid ukoreshwa mukuvura Covid-19

Paxlovid ni imwe mu miti igezweho ukoreshwa mu kuvura indwara ya Covid-19 .ni umuti wamaze kwemezwa nk'umwe mu miti ishoboye mu kuvura Covid-19 ,ukoreshwa kuva ku bana b'imyaka 12 n'abakuru ,ariko umuntu wese upima ibiro 40 gusubiza hejuru yemerewe gukoresha uyu muti.

Ikigo cya FDA na EMA byose bishinzwe kugenzura imiti ,byemeje ikoreshwa ry'umuti wa Paxlovid mu buvuzi bw'indwara ya Covid-19 , yaba ku bantu batarembye ndetse no ku barembye ,bose barawukoresha .

COVID-19 ni indwara iterwa n'agakoko ka koronavirusi , ushobora kuyandura uramutse wegeranye n'umuntu uyirwaye ,ifatwa nk'icyorezo kugeza ubu hirya no hino harimo gutangwa inkingo zayo hagamije kugabanya umuvuduko wayo.

Uyu muti ufite ubushobozi bwo guhangana no kwica udukoko twa koronavirusi ,ku buryo uza mu myanya ya mbere  mu miti ifite ubushobozi bwo kuvura iyi ndwara ya Covid-19.

Mbere yo gufata umuti wa Paxlovid 

banza ubwire muganga wawe ibi bikurikira 
  • niba hari ibintu bigutera allergies
  • niba ufite uburwayi bw'umwijima cyangwa uburwayi bw'impyiko 
  • niba utwite cyangwa uteganya gutwita vuba 
  • niba wonsa 
  • niba hari uburwayi budakira ufite 
aya makuru ni ingenzi kuko ,ikoreshwa ryuyu muti rishobora kukugiraho ingaruka mbi mu gihe utatanze amakuru ya nyayo

Imiti yahurijwe mu kinini cya Paxlovid 

mu kinini  cya paxlovid hakomatanyirijwemo imiti ibiri  y'ibinini ariyo 
  • Umuti wa Nirmatrelvir kiba ari ikinini kimezenk'igi  kandi gifite ibara rya Roze
  • Umuti wa Ritonavir kiba ari ikinini gifite ibara ry'umweru
Uyu muti akenshi ubona ari ibinini birimu dupaki twabigenewe  , akenshi usanga ibi binini byose biri mu gapaki kamwe ,

ugasanga iyimiti iratandukanye ,,mu gitondo ukanywa utunini tubiri tw'Iroza n'akandi kanini kamwe k'umweru .

naho ku mugoroba ukanywa nanone utunini 2 twa Roze na akanini 1 k 'umweru .

Ibyo ukwiye kwitondera 

  • ntugomba gukura ibi binini mu gapaki kabyo mu gihe utagiye kubinywa 
  • umuti wa paxlovid unywebwa kabiri ku munsi ,mu gitondo no ku mugoroba 
  • umira akanini kose ,utabanje kugasya cyangwa ngo ukamene
  • ushobora kunywa umuti wa paxlovid ukoresheje ibiryo cyangwa ntubikoreshe 
  • mu gihe wibagiwe gufata uyu muti ariko igihe wagombaga kuwufatiraho kitararenza amasaha 8 , ushobora kuwunywa ariko mu gihe yarenze iyo Doze yireke
  • mu gihe wafashe umuti mwinshi wa paxlovid , bibwire muganga wawe
mu gihe watangiye umuti wa paxlovid .uba ugomba kurangiza Doze zose wandikiwe .kabone niyo wakumva wakize utarazirangiza .\

mu gihe ugira allergieskuri umwe mu miti igize Paxlovid ,ntabwo ugomba kunywa uyu muti , mu gihe nanone uri kumiti ikurikira ntugomba kunywa umuti wa paxlovid : lomitapide ,quinine ,alfuzosin, carbamazepine ,finerenone ,phenobarbital,phenytoin ,rifampin nizindi ....

Ingaruka mbi zo kunywa umuti wa paxlovid 

Ingaruka mbi zo kunywa umuti wa paxlovid


kimwe nindi miti ,kunywa umuti wa paxlovid bishobora kugutera ingaruka mbi ,aha twavuga nka 
  • kunanirwa kumira 
  • guhumeka nabi
  • kubyimba ururimi 
  • mu muhogo hagafatana 
  • gusarara 
  • kuzana uduheri ku ruhu
  • gutakaza ubushake bwo kurya 
  • guhinduka umuhondo ,umubiri wose 
  • inkari zikirabura 
  • kubabara mu gifu
  • kutaryoherwa 
  • hypertension
  • kubabara mu mikaya 
  • kubabara mu nda 
  • kugira iseseme
  • kumva utameze neza 
mu gihe ugize bino bimenyetso ,ni byiza kubiganiriza muganga ,bitewe n'uburemere bwabyo ashobora no gufata icyemezo cyo guhagarika uyu muti cyangwa akaguhindurira .

 Umuti wa Paxlovid ku mugore utwite no ku mugore wonsa 

ikigo cya FDA gishinzwe kugenzura imiti kivuga ko kugeza ubu nta makuru ahagije ku ngaruka zuyu muti ku bagore batwite no ku bagore bonsa , ahubwo ko ingaruka zo kuwukoresha ziruta kure ingaruka mbi wabatezaho 

bavuga ko mu gihe utwite no mu gihe wonsa ,mbere yo gukoresha uyu muti ,banza ubiganirizeho muganga wawe .

umuti wa paxlovid ugabanya ubushobozi bw'imiti yo kuboneza urubayro ,ni byiza ko mu gihe uri kuwukoresha ,wirinda gutera akabariro .cyangwa wabikora ugakoresha agakingirizo .

Izindi nkuru wasoma 






Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post