Ibyiza bya massage ku mubiri wa muntu n'ibyago ishobora gutera kuyikorerwa

 

Massage soma masaje ni kimwe mu bintu bifasha umubiri kuruhuka ndetse ikaba inashobora gufasha umubiri kwivura indwara n'umunaniro ,massage ituma amaraso atembera neza hirya no hino mu mikaya ahatwaye umwuka mwiza n'intungamubiri.

Nanone umuntu ukoresha massage bituma ahorana uruhu rwiza ,bikanamurinda iminkanyari no guhorana amavunane bya hato na hato.

Hari ubwoko bwinshi bwa massage burimo 

  • Sweddish massage ikorwa bagamije kuruhura umubiri no kuwongerera imbarag
  • Deep massage iyi ikorwa bagamije kuvura imikaya yangiritse
  • Sport massage iyi bayikora bagamije kurinda no kuvura gukomereka kw'imikaya n'imitsi nko mu gihe cya siporo zivunanye
  • Trigger  point massage iyi ikorwa bagamije kuvura nk'imikaya cyangwa imitsi yagize ikibazo ,akaba ariyo bibandaho gusa .

Akamaro ka massage ku mubiri wa muntu 

Akamaro ka massage ku mubiri wa muntu


Massage ifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu karimo 
  • Kugabanya stress no gutuma umubiri uruhuka 
  • Kugabanya ububabare no kuvura imikaya
  • Gutuma amaraso atembera neza no gutera imbaraga mu mubiri
  • kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije no gushyira ku murongo ugutera ku mutima
  • kongera abasirikari b'umubiri no gutuma umubiri wiyubakira ubushobozi bwo guhangana n'indwara.
  • Gutuma abakundana bakomeza kwigerana no gukundana iyo bayikorana hagati yabo
  • kuvura indwra ya constipation ,gukorerwa massage n'umuntu w'umuhanga bivura iyi ndwara 
  • kongera gutembera kw'amaraso cyane cyane ku mugure utwite 
Hari indwara gukorerwa massage bishobora kukuvura 
  • kwiheba
  • indwara zo mu igogora
  • kubabara kw'imikaya
  • kuribwa umutwe
  • kubura ibitotsi biturutse ku mihangayiko
  • kubabara umugongo wo hasi
  • ububabare bw'imyakura yumva
  • imikaya n'imitsi yakomeretse
  • kubabara ijosi
  • nizindi ....
muri rusange ,gukorerwa massage bituma umubiri umera neza ,amaraso agatembera neza ndetse muri rusange bigatuma umuntu yiyumva neza .

Ibyago bishobora guterwa na massage 

Ibyago bishobora guterwa na massage


Hari ingaruka mbi zishobora guterwa no gukorerwa massage zirimo 
  • ibibazo mu kuvura kw'amaraso
  • ubushye cyangwa kwangirika kw'imikaya 
  • ibyago byo kwibasirwa n'uburwayi bwa Deep Vein Thrombosis 
  • Infegisiyo 
  • kuba wavunika amagufa
  • ibyago byo kuba wafatwa na osteoporosis
  • indwara yo kugira udufashi duke izwi nka thrombocytopenia 
muri rusange ,massage ntitera ibi bibazo ,akenshi biterwa no kuyikorerwa n'umuntu utabizobereye  cyangwa ugasanga hari ikindi kibazo cy'uburwayi wari ufite mu mubiri ,utabizi.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post