Akamaro 12 ka Kayote ku mubiri wa muntu , ni ingenzi mu mirire ya muntu

 

Akamaro ka Kayote ku mubiri wa muntu , ni ingenzi mu mirire ya muntu
Kayote ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi cyane , ishyirwa mu cyiciro cy'ingenzi ku mubiri wa muntu byose bigashyingira ku ntungamubiri tuyisangamo.

Hari abantu basuzugura Kayote ( chayote )  bakibwira ko ari imboga z'abakennye ariko sibyo ,kubera ko intungamubiri dusanga muri kayote buri wese azikeneye.

Muri kayote dusangamo ikinyabutabire cya Myricetin cy'ingenzi ku mikorere y'umubiri ,kayote igira akamaro ku mubiri karimo kugabanya ibiro by'umurengera ,kunoza imigendekere y'igogora ,kurinda umutima nizindi nyinshi...

Intungamubiri dusanga muri Kayote 

Intungamubiri dusanga muri Kayote


muri kayote dusangamo intungamubiri nyinshi kandi zitandukanye  nkubu muri kayote ya miligarama 203 dusangamo 
  • Ibitera imbaraga miligarama 39
  • intungamubiri za poroteyine garama 2
  • ibyitwa fibre garama 4 
  • Vitamini C
  • vitamini B9
  • Vitamini K
  • Umunyungugu wa manganeze
  • Umunyungugu wa cuivre
  • Umunyungugu wa zinc
  • umunyungugu wa potasiyumu
  • umunyungugu wa manyeziyumu
muri kayote dusangamo Vitamini B9 ku kigero kinini ndetse tugasamo nizindi ntungamubiri nka umunyungugu wa sodiyumu nibyitwa carbs.

Akamaro ka Kayote ku mubiri wa muntu 

Akamaro ka Kayote ku mubiri wa muntu


kurya kayote bifite akamaro gakomeye  ku mubiri wa muntu karimo

1.Kurinda no gutera imikorere myiza y'umutima 

kurya kayote ni byiza cyane ku mutima ,aho birinda umutima ,bigabanya ibinure bibi mu mubiri ,gutuma amaraso atembera neza no kugabanya umuvuduko w'amaraso.

ikinyabutabire cya Myricetin kigira uruhare runini mu kugabanya ibinure bibi mu mubiri byo mu bwoko bwa koresiteroli ,bigenda bikazibiranya imitsi itwara amaraso.

2.Gufasha umubiri kugenzura ikigero cy'isukari 

ibyitwa carbs ndetse nibyitwa fibre dusanga mu mboga za kayote bifasha umubiri kugenzura isukari no kuyigabanya ku kigero cyiza .

nanone kurya kayote bifasha umubiri kuvubura umusemburo wa insuline no gutera uyu musemburo gukora neza .

kurya kayote ni byiza ku mubiri w'umuntu ufite uburwayi bwa diyabete kuko bituma umubiri ukoresha umusemburo wa insuline bikwiye ( insuline sensitivity ) 

3.Ni nziza ku mugore utwite 

ku mugore utwite .kurya kayote ni byiza ku mubiri we ,kubera ko ikungahaye Vitamini B9 ,iyi vitamini ni nziza cyane ku mugore utwite no ku mwana uri mu nda .

mu gihe inda ikiri ntoya, Vitamini B9 ikoreshwa n'umubiri mu kurema ubwonko bw'umwana n'uruti rw'umugongo rwe ,ikanarinda kuba umwana yavukana ubumuga no kuvuka igihe kitageze.

4.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya kayote bigabanya  ibyago byo kwibasirwa n'indwara ya kanseri ,  ibi bigaterwa n'ibinyabutabire bya antioxidant dusanga muri kayote .

5.kurinda uruhu iminkanyari 

kurya kayote bigabanya ibinyabutabire bibi byo mu bwoko bwa free radicals bishobora kwangiza uturemangingo tw'uruhu .

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya kayote birinda uturemangingo tw'uruhu ,vitamini C dusanga muri kayote ituma umubiri uvubura collagen ,iyi collagen niyo ituma uruhu rumera neza ,ikanakuraho iminkanyari.

6.Kurinda umwijima 

ubushakashatsi bugaragaza ko kurya kayote bigabanya ibinure bizibiranya umwijima ,bikawangiza ,imboga za kayote ni nziza ku mikorere  y'umwijima no ku buzima bwiza bw'umwijima.

7.Gufasha kugabanya ibiro by'umurengera 

kurya kayote ni byiza ku muntu wifuza kugabanya ibiro by'umurengera .cyane cyane ku bantu bafite umubyibuho ukabije , ibi bigaterwa n'ibyitwa fibre byinshi dusanga muri kayote ku bwinshi .

nanone ubushakashatsi bugaragaza ko kurya  imboga zirimo fibre nka kayote bituma umuntu yumva ahaze aho bigabanya umuvuduko w'igifu ndetse ibiryo yariye bikamaramo umwanya .

8.Kunoza imigendekere myiza y'igogora 

ubushakashatsi bugaragaza ko kayote zikungahaye ku byitwa flavonoid bigira uruhare runini mu migendekere myiza y'igogora .

kayote zikungahaye ku mazi menshi ndetse na fibre nyinshi bituma amara akora neza .muri rusange igogora ryibyo twariye rikagenda neza .

9.Kuvura  indwara y'utubuye two mu mpyiko 

ubushakashatsi bwakorewe muri kaminuza ya North Carolina bwagaragaje ko kurya kayote bishobora kuvura indwara y'utubuye two mu mpyiko izwi nka kidney stones .

10.Kurinda no kuvura indwara ya constipation (impatwe ) 

kurya kayote bishobora ku kuvura indwara ya constipation nanone bikaba byayikurinda byose bigashyingira ku byitwa fibre n'amazi dusanga muri kayote ku bwinshi.

11.Kukurinda indwara yo kubura amaraso hagije ( anemia ) 

Vitamini B9 na ubutare bwa fer dusanga muri kayote bifasha umubiri kongera amaraso ,bikanaturinda ko twagira ikibazi cy'amaraso make mu mubiri.

12.Kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije 

inyigo yakorewe muri kaminuza ya Purdue yagaragaje ko kurya kayote bigabanya umuvuduko w'amaraso ukabije ,ikaba ari n'imboga nziza ku bantu bafite ubu burwayi.

Dusoza 

kayote ni nziza cyane ku mubiri wa muntu, ikungahaye ku ntungamubiri nyinshi kandi irinda umubiri wacu ,uburwayi butandukanye .kayote ushobora kuzibona hirya no hino kandi zidahenze ,nini mboga zidapfa kwanga ubutaka ,zishobora kwera hose .

Ntukwiye kongera gusuzugura kayote ngo ni iy'abakene kuko intungamubiri tuyisangamo waba uri umukire cyangwa umukene urazikeneye .
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post