Uburwayi bwo gusarara : Uko wakwivura gusarara udakoresheje imiti nuko wabyirinda

Uburwayi bwo gusarara : Uko wakwivura gusarara udakoresheje imiti nuko wabyirinda

Uburwayi bwo gusarara ni bumwe mu burwayi bugora ubufite aho agorwa no kuvuga aho ahanini biterwa n'uburwayi bw'agace ko mu muhogo gasohora izwi nka vocal cords. nanone bishobora guterwa n'ama infegisiyo  yo mu nzira z'ubuhumekero .ibicurane no kuvuga umwanya muremure ubudahagarara.

Ibintu bitera uburwayi bwo Gusarara

hari impamvu nyinshi zishobora gutera ikibazo cyo gusarara zirimo
  • Indwara ya Laryngitis ni indwara itera inflammation z'uduce two mu muhogo dushinzwe amajwi no kuvuga ,iki gihe turabyimba ku buryo bigorana kuvuga n'ijwi rigasohoka nabi.
  • Kuvuga umwanya munini utaruhuka : kuvuga umwanya munini ubutaruhuka bishobora kugutera uburwayi bwo gusarara.
  • Indwara y'ikirungurira : ikirungurira nacyo gishobora kuba intandaro yo kwibasirwa n'uburwayi bwo gusarara.
  • indwara y'imyakura yumva : uburwayi bufata imyakura yumva (neurological disorder ) cyane cyane imyakura igaburira agace ko mu muhogo
  • kanseri yo mu muhogo nay ishobora gutera ibibazo byo gusarara
  • Indwara y'ibicurane : ubu burwayi nabwo bushobora gutera ikibazo cyo gusarara 

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'uburwayi bwo gusarara kurusha abandi 

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa n'uburwayi bwo gusarara kurusha abandi

muri rusange ,buri muntu wese afite ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi bwo gusarara ,cyane cyane abantu banywa itabi ,cyangwa abantu bakora akazi gatuma bavuga cyane nko kuririmba , kwigisha n'abandi.

Uko uburwayi bwo gusarara buvugwa 

Uburwayi bwo gusarara ni uburwayi bushobora kuvugwa bugakira ndetse bukaba bushobora kwirindwa , 

Dore uko buvugwa 

  • Guhagarika gukoresha ijwi ryawe ,ukaruhuka kuvuga 
  • Kunywa amazi menshi
  • Kwivuza indwara z'ibicurane 
  • kwivuza nzindi mpamvu zose zishobora gutera iki kibazo
Muri rusange , ubu burwayi bwo gusarara burikiza nyuma y'igihe runaka ,iyo uruhutse ukaruhura n'ijwi ryawe burakira nta kabuza .

Uko wakwirinda uburwayi bwo gusarara  

Hari ibintu bitandukanye byakurinda uburwayi bwo gusarara burimo 
  • Kureka kunywa itabi 
  • Kwirinda kunywa inzoga na kafeyine ndetse n'ibindi binyobwa bishobora gutuma umubiri utakaza amazi menshi 
  • Kunywa amazi menshi
  • Kwirinda kurya ibiryo birimo urusenda rwinshi
  • Kwirinda kuvuga gukoresha ijwi ryawe umwanya munini cyane 
  • Kwirinda gusakuza 
  • Kwivuza ibicurane bikigufata 

Izindi nkuru wasoma 





Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post