Ubushakashatsi : Ikiyobyabwenge cya Cannabis (Urumogi ) gishobora kwangiza ibihaha kurusha itabi risanzwe


Ubushakashatsi : Ikiyobyabwenge cya Cannabis (Urumogi ) gishobora kwangiza ibihaha kurusha itabi risanzwe

Ubushakashatsi buheruka bwakorewe mu gihugu cya Canada bwagaragaje kunywa ikiyobyabwenge cya cannabis cyangwa urumogi cyangiza ibihaha ku kigero kinini kurusha kunywa itabi risanzwe.

Abakoze ubu bushakashatsi ,abahanga bo muri Kaminuza ya Ottawa bakusanyije amafoto  yo mu gituza (chest x rays scan )  yafashwe hakoreshejwe ibyuma byabigenewe , arimo 56 y'abantu banywa ikiyobyabwenge cya cannabis  ,amafoto 57 y'abantu batanywa itabi  na 33 banywa itabi risanzwe gusa .

Ibyavuye muri ubu bushakashatsi nuko byagaragaye ko abantu banywa cannabis bibasirwa n'uburwayi bwa inflammation zo mu muhogo ndetse bakibasirwa n'indwara ya emphysema itera kwangirika ku dufuko two mu bihaha tujyamo umwuka tuzwi nka alveolar sac.

Ubushakashatsi buheruka bwakorewe mu gihugu cya Canada bwagaragaje kunywa ikiyobyabwenge cya cannabis cyangwa urumogi cyangiza ibihaha ku kigero kinini kurusha kunywa itabi risanzwe.

ikiyobyabwenge cya cannabis ni kimwe mu biyobyabwenge bikomeye kandi byangiza umubiri bikomeye ,haba ku mubiri ,mu bwonko no  mu mitekerereze.

ubu bushakashatsi nubwo bwakorewe ku bantu bake kandi ku bantu baherereye mu gace kamwe ,ariko ababukoze batanze umukoro k'ubundi bushashatsi bushobora kuzakorwa kuri iyi ngingo.

Ibyobyabwenge nk'urumogi .marjuana .mayirungi nibindi byinshi ababikoresha barushaho kugenda biyongera nkuko bitangazwa n'ikigo cya CDC kandi abakiri bato nibo babikoresha cyane.

Source : Science Alert

Izindi nkuru wasoma



Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post