Mu gihe urwaye ,Dore ubwoko 9 bw'ibiribwa ugomba kurya bikagufasha gukira vuba no kuzanzamuka

 

Mu gihe urwaye ,Dore ubwoko 6  bw'ibiribwa ugomba kurya bikagufasha gukira vuba no kuzanzamuka

Mu gihe urwaye ,wumva utameze neza ,hari ubwoko bw'ibiribwa 6 ugomba kurya byagufasha gukira vuba ,ibi biribwa bikaba bifasha umubiri kubaka no kuzamura ubudahangarwa mu guhangana n'uburwayi ,cyane cyane ibi bikaba aribyo bitera umubiri kuzanzamuka no gukira vuba.

Mu biryo turya no mu biribwa turya , haba harimo intungamubiri nyinshi zitandukanye ari nazo zigira uruhare rwiza mu gutera imikorere myiza y'umubiri no kuzamura ubwirinzi bwawo mu guhangana n'indwara .

Inkuru wasoma 



Dore ibiribwa 9 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba 

Ibiribwa turya bikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zituma bigira uruhare runini mu gutuma dukira vuba ndetse tugatora agatege vuba mu gihe turwaye. ,ibyo biribwa ni 

1.Tangawizi 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba

Tangawizi ikungahaye ku binyabutabire bizwi nka antioxidant bituma zigira uruhare mu kurinda umubiri no gusohora uurozi mu mubiri .

Nanone Tangawizi yifitemo ubushobozi nkubwo imiti ya antibiotic ndetse zikanakora nk'imiti yitwa anti inflamamatory , ibi byose nibyo biha tangawizi ubushobozi bwo kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri we .

2. Isosi y'inkoko 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba

isosi y'inkoko iba ikungahaye ku ntungamubiri zirimo amavitamini ,imyunyungugu ,ibitera imbaraga ndetse n'intungamubiri zo mu bwoko bwa poroteyine ku bwinshi ,izi ntungamubiri zose nizo zituma iyi sosi ivura umuntu urwaye ndetse ikanamufasha gukira vuba.

mu isosi y'inkoko dusangamo ikinyabutabire cyo mubwoko bw'ibigize poroteyine kizwi nka Cysteine kigira uruhare runinimu kuvura indwara nk'ibicurane .

3.Tungurusumu

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba


Ubushakashatsi bugaragaza ko tungurusumu ari ingenzi ku mafunguro y'umuntu urwaye ,kuyirya bituma ukira vuba ndetse bikanagufasha gutora agatege vuba.

Muri rusange , tungurusumu ishobora kwifashihwamu kuvura indwara zitanukanye no kongerera umubiri ubwirinzi bwawo mu guhangana n'uburwayi .

4.Ubuki 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba

Burya ubuki bwifitemo ubushobozi bwo guhangana no kwica mikorobi ( antimicrobial properties) , ubuki bushobora gukoreshwa mu kuvura indwara z'ibicurane n'ubugendakanwa , ubuki bwongera ubudahangarwa bw'umubiri mu guhangana n'uburwayi.

Ku bana bato , ubuki ni bwiza cyane kuko butuma umubiri wabo wiyubakira abasirikari bahagje mu kurinda umubiri wabo ndetse no kubavura indwara za hato na hato.

5.Umuneke 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba

mu gihe urwaye ,kurya imineke ni byiza cyane , umuneke ukungahaye ku myunyungugu nka potasiyumu , ibi bikababifasha umubiri kugarura ibinyabutabire n'imyungugu umubiri urimo gutakaza .

kurya umuneke bizamura ubudahangarwa bw'umubiri bityo umuntu agatandukane n'indwara zoroheje nk'ibicurane n'izindi .

6.Yawurute 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba

yawurute ni nziza ,cyane cyane ku muntu ufite uburwayi bwo mu nda nko mu mara , yawurute ishyirwa mu itsinda ry'ibiribwa bita probiotics , iri tsinda ry'ibiribwa rigira uruhare runini mu igogora no kwica udukoko dufata mu mara dushobora gutera uburwayi.

kurya yawurute mu gihe urwaye bifasha umubiri gukira vuba ,ibi bikaba bigaragazwa n'ubshakashatsi bwayikozweho .

7.Imbuto 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba

Burya imbuto zikungahaye ku ntungamubiri zirimo amavitamini n'imyunyungugu  ,aha twavuga nka Vitamini C ifasha mu kubaka ubudahangarwa bw'umubiri.

mu mbuti zimwe na zimwe dusangamo ikinyabutabire cyo mu bwoko bwa antioxidant nk'ibyitwa anthocyanins bifasha umubiri kwiyubakira bwa budahangarwa bwo kuwurinda .

8.Avoka 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba


muri avoka dusangamo amavitamini n'imyungugu bituma zigira uruhare runini mu kubaka no kuzamura abasirikari bawo .

ikinyabutabire cya aside oleyike dusanga muri avoka nacyo kigira uruhare runini mu kuzamura ubudahangarwa bw'umubiri .

9.Imboga 

Dore ibiribwa 6 ukwiye kurya mu gihe urwaye bikagufasha gukira vuba

Imboga nka epinari ,borokoli ,Dodo ,amashu burya zifitemo ubushobozi bwo kuzamura ubudahangarwabw'umubiri no kuturinda indwara nyinshi zitandukanye 
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post