Sobanukirwa: Virusi nshya ya Ebola yabonetse muri Uganda

Sobanukirwa: Virusi nshya ya Ebola yabonetse muri Uganda

Kuva tariki ya 20 z'ukwezi kwa 9 ,nibwo byatangajwe na Leta ya Uganda ko hari icyorezo cya Ebola gihari ndetse ko kirimo guhitana abantu .icyo gihe Leta yahise ikangurira abantu kwirinda no gutanga amakuru.

Hari byinshi byagiye byibazwa kuri iyi virusi nshya ya Ebola ,yahawe izina rya Sudani virusi ,kugeza ubu yo nta rukingo igira ndetse nta n'imiti izwi yagenewe kuyivura . 

Ubundi Ebola ni iki ?

Ebola ni indwara y'icyorezo iterwa na Virusi ya Ebola ,ikaba yica ku kigero kiri hejeuru ,umuntu yafashe agaragaza ibimenyetso bitandukanye birimo kugira umuriro ,gucika intege ,kuribwa mu ngingo ,,kuva mu myenge yose y'umubiri nibindi...

Ikimenyetso cyo kuva mu myenge yose y'umubiri harimo mu kanwa ,mu mazuru ,mu kibuno n'ahandi kiza ari uko virusi yamaze kukurenga.

Umuntu agaragaza ibimenyetso kuva ku munsi wa 2 kugeza ku byumweru 3 ,uhereye umunsi yanduriyeho virusi ya ebola, ibimenyetso bya Ebola bishobora kwitiranywa n'ubundi burwayi nka Malariya cyangwa Typhoide.

Kubera iki Ebola ari indwara mbi kandi abantu bakwiye gutinya ?

Kubera iki Ebola ari indwara mbi kandi abantu bakwiye gutinya ?

Kugeza ubu indwara ya Ebola ni kimwe mu byorezo byica abantu byafashe ku mubare munini cyane ,ishami ry'umuryango w'abibumbye ryita ku buzima rivuga ko abantu bari mu kigereranyo cya 41% kugeza kuri 90% bafashwe na Ebola ibahitana.

Mu mibare yagiye itangazwa mu duce yagiye igaragaramo hari aho yagiye irimbura umuryango wose ukazima .

KUgeza ubu kandi virusi ya Ebola yandura cyane ,aho umuntu ashobora kwandura mu gihe yakoze ku matembabuzi y'umubiri y'umuntu uyirwaye cyangwa agakora ku bintu byanduye ,byakozweho n'umuntu urwaye .

Ese hari urukingo rwa Ebola? 

Ubwoko bwa Virusi ya Ebola yabonetse muri Uganda .kugeza ubu nta rukingo igira ,ndetse nta n'imiti yihariye iyivura ,bitandukanye n'ubwoko bwa Ebola bundi bwagaragaye muri Congo ,Guinea ,Liberia na Sierra Leone ,

Ubu bwoko bwo bwahawe izina rya Zaire Strain ,bwo kandi bufite urukingo rwakozwe n'ikigo cya Merck 

Hari n'urundi rwakozwe ma Johnson & Johnson ruza kwemezwa n'ikigo cy'abanyaburayi gishinzwe imiti kizwi nka European Medecine Agency.

Ni gute Ebola yandura ?

Virusi ya Ebola .umuntu ayandura binyuze mu nyamswa zanduye nka Chimpanze ,Uducurama ,ndetse na Antelope.

Bikekwa ko abahigi n'abandi bantu barya utunyamaswa suto two mu ishyamba aribo bagaragaweho niyi virusi bwa mbere ndetse banayikwirakwiza  mu bandi.

Nanone umuntu ashobora kwandura binyuze mu matembabuzi y'umuntu wanduye cyangwa gukorakora ku bikoresho byanduye .

Amatembabuzi ashobora kwanduza ni amaraso ,amacandwe ,ibirutsi ,amasohoro ,amatembabuzi yo mu gitsina ,inkari ,umusarani ,n'ibyuya.

Ni gute wakwirinda indwara ya Ebola ?

Mu rwego rwo kwirinda abaganga bavuga ko ukwiye kwirinda kwegerana n'umuntu uyirwaye cyangwa umuntu uyikekwaho ,

Kwirinda gusuhuzanya ,kwirinda kwegerana ,gukaraba intoki kenshi n'amazi meza n'isabune. ,mu rego rwo gushyingura uwahitanywe nayo ,ababikora baba bagomba kwirinda no kwambara imyambaro yabugenewe ,Dore ko umurambo ari nawo wanduza cyane.


 
 
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post