Kurota urimo Gutera akabariro byaba bisobanura iki ku ubuzima bwawe ?

Kurota urimo Gutera akabariro byaba bisobanura iki ku ubuzima bwawe  ?

 Ni kenshi wumva abatu bavuga ko barota barimo gutera akabariro ,hakaba n'ababyita kwiroteraho ,mu mvuga za kiganga byitwa Sexsomnia ,bukaba bugereranywa n'uburwayi bujyanye n'ubuzima bwa muntu mu bijyanye no gusinzira .mu ndimi z'amahanga babyita Sleep disorders.

Umuhanga mu buvuzi bw'indwara z'ubwonko n'imitsi muri kaminuza ya Harvard avuga ko ,abantu bagira ubu burwayi baba basinziriye ,hanyuma bakumva binjiye mu gikorwa cyo gutera akabariro n'umuntu ubari mu ntekerezo ,hari n'abakanguka bagasanga barimo kwikinisha .

Ibi bikab biza utabishaka ,bikaza usinziriye ,maze ugatera akabariro n'umuntu uri mu nzozi zawe ,uyu muntu ushobora kuba umuzi cyangwa utamuzi .

Gutera akabariro usinziriye bigenda bite ?

Nkuko twabikuye mu kinyamakuru  gikorera kuri internet cya Clevellandclinic.org  kivuga ko ,ubu ari uburwayi bujyanye n'imisinzirire ya muntu ,aho umuntu arota raimo gutera akabariro ,ndetse akanishima nkuri mu gikorwa cya nyacyo ,ku buryo aba muri hafi bumva asohora amajwi nkuwanezerejwe nicyo gikorwa.

Nkuko hari abantu bamwe barota bakagenda ariko bakanguka ugasanga ntibabyibuka ,niko n'abafite uburwayi bwa Sexsomnia bigenda ,bashobora gukanguka babyibuka cyangwa se babyibagiwe.

Iki kinyamakuru kigira abantu inama ko mu gihe ,wiyiziho ko ufite ubu burwayi ,ubwira uwo mubana ,akazajya akurikirana imyitwarire ugira mu ngihe urimo kubirota ndetse byabab byiza akanabyandika kuko bifasha abaganga mu buvuzi baguha .

Ni bande bafite ibyago byinshi byo kwibasirwa nubu burwayi ?

Mu nyigo yasohotse mu kanyamakuru ka American Academy of Sleep Medecine ,yagaragaje ko abagabo aribo bafite ibyago bwikube gatatu byo kwibasirwa n'ubu burwayi kurusha abagore.

Ariko iyi nyigo kandi ivuga ko abagore iyo bafite ubu burwayi bo iyo barota ,baba barino kwikinisha kandi banagera ku musozo w'igikorwa  batarakanguka.

Abantu basanzwe bafite ibibazo mu gusinzira kandi nabo baba bafite ibyago byo gufatwa nubu burwayi  biri hejuru.

Abantu basanzwe bafite indwara z'igicuri ,bagize ibikomere mu mutwe ,abafite uburwayi bwa Crohn disease ,burya nabo baba bafite ibyago byo kwibasirwa nubu burwayi biri hejuru ugereranyije nabatabufite.

Ni ibiki bikangura umubiri mu gihe usinziye maze ukumva watangira iki gikorwa ?

Dr Hovart mu Clevelland Clinic yatangarije ikinyamakuru cyabo ko kugeza ubu nta mpamvu yako kanya itera ubu burwayi ariko ashyira ku rutonde ibintu bishobora gukangura umubiri mu gihe usinziriye maze ukaba wahita utangira igikorwa cyo gutera akabariro aribyo
  • Urusaku 
  • Gucana amatara umuntu asinziye
  • Kunywa inzoga nyinshi
  • Gukoresha ibiyobyabwenge
  • Kudasinziye bihagije
  • Kuba ufite stress nyinshi
  • Kuba umaze igihe udasinzira neza
  • Imiti imwe nimwe 

Dusoza 

Kurota urimo gutera akabariro ni uburwayi nk'ibindi ,bikaba bishobora gukomoka ku buzima wabaye cyangwa ubuzima ubayemo ,kubivura bisaba kuvura impamvu ya nyayo bikomokaho kandi ntibikwiye gutera isoni kujya gushaka ubufasha kwa muganga .

Abantu benshi baba bafite ubu burwayi ariko bakumva ntacyo bibatwaye cyangwa bakagira isoni zo kubivuga ariko ni ibintu ukwiye kwivuza nuko wivuza izindi ndwara ,nubwo bwose nta zindi ngaruka zidasanzwe byakugiraho ariko si ibintu bisanzwe .

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post