Byinshi ku rukingo rwitezweho kurandura indwara y'umusonga mu bana

Byinshi ku rukingo rwitezweho kurandura indwara y'umusonga mu bana

 Indwara y'umusonga iza ku mwanya wa mbere mu guhitana ,umubare munini w'abana bato bari mun si y'imyaka 5 ,

Indwara y'umusonga iterwa n'dukoko cyane cyane utwo mu bwoko bwa bagiteri ,ikaba itangira ari inkorora ,ikagenda ikurikirwa nibindi bimenyetso birimo umuriro ,gucika intege ,iseseme no guhumeka nabi .

Guhumeka nabi bikaba biterwa nuko ibihaha byuzuyemo amazi menshi aturutse ku kuba byagiye byangizwa na twa dukoko bityo umwuka ukaba utacyinjira neza .

Buri mwaka indwara y'umusonga ihitana aabana barenga 670.000 ku isi yose ,uyu mubare ukaba ari munini cyane ,ni haramuka habonetse igisubizo cy'urukingo rwawurinda abana burundu byaba ari igikorwa cy'indashyikirwa kubwo kurengera ubu buzima bungana gutya bwabakiri bato.

Nkuko byatangajwe na Bill Gates Foundation binyuze mu bikorwa byo gufasha no guteza imbere ubuvuzi ,hari urukingo rurimo gukorwa rwitezweho kuzana impinduka mu guhangana niyi ndwara y'umusonga mu bana.

Urukingo rurimo gukorwa ruzahangana na udukoko two bwoko bwa Pneumococcal bacteria ,akaba ari natwo tuza ku mwanya wa mbere mu guhitana umubare munini w'abarwaye umusonga.

Uru rukingo rwitwa IVT-PCV25 rurimo gukorwa n'ikigo cya Inventprise ,giherereye mu gace ka Seattle muri Leta zunze ubumwe za Amerika.

uru rukingo rukaba rufite ubushobozi bwo guhangana n'ubwoko 25 bwaka gakoko ka pneumococcal bacteria ,bityo akaba ariyo mpamvu rwitezweho impinduka zigaragara.

nkuko byatangaje na Bill gates binyuze ku rubuga rwe rwa www.gatesnnotes.com avuga ko yiteze ko uru rukingo ruzarengera ubuzima bw'abana benshi bahitanywa n'umusonga ,yongera ho ko arajwe ishinga no gushaka ikintu cyose cyafasha kurengera ubuzima bw'abakiri bato.

Bwana Bill Gates n'uwahoze ari umugore we Melinda Gates bashoye arenga miliyoni 90 muri uyu mushinga ,aya mafaranga akaba yarifashishijwe mu bushakashatsi bwarwo .

Bibliography 

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post