Ibyiza 8 icyayi cya Green Tea kigira ku mubiri wawe ( Uko byemezwa na Siyansi n'ubushakashatsi )

Ibyiza 8 icyayi cya Green Tea kigira ku mubiri wawe ( Uko byemezwa na Siyansi n'ubushakashatsi )

Icyayi kizwi nka Green Tea kigira ingaruka nziza ku mubiri wa muntu ,kuva ku kugabanya ibiro by'umurengera no kurinda umubyibuho ukabije kugeza mu kunoza igogora ndetse no kugabanya ibyago byo kwibasirwa n'indwara zikomeye.

mu bushakashatsi no mu nyigo zitandukanye zagiye zikorwa zemeje ko ,icyayi cya Green Tea ari cyiza ku mubiri wa muntu kandi gikungahaye ku ntungamubiri z'ingenzi mu mikorere ya buri munsi y'ubuzima bwa kiremwamuntu.

Ahanini, icyayi cya Green Tea gikorwa mu mababi y'ikimera kizwi nka Camellia Sinesis ,aho gitunganywa aya amababi abanje kumishywa kandi ntikinyuzwa mu nganda cyane nkuko bigenda ku bindi byayi.

nanone Green tae ishobora no gukorwa mu bundi bwoko bw'ibiti by'icyayi ariko igakorwa mu mababi y'intoranywa . kuba kitanyuzwa mu nganda cyane bituma kigumana umwimerere wacyo n'uburyohe ndetse n'intungamubiri zacyo ntizangizwe.

Dore ibyiza 8 byo kunywa icyayi cya Green Tea ku mubiri wa muntu 

hari akamaro gatandukanye ka Green Tea ku mubiri wa muntu karimo 

1.Guha umubiri intungamubiri z'ingenzi 

muri green tea dusanga intungamubiri z'ingenzi zirimo 
  • kafeyine ,ikaba ituma umubiri ukanguka ,ukagira imbaraga nyinshi kandi ukaba ushobora gukora igihe kirekire utananirwa 
  • amino acid ya l-theanine yo mu bwoko bw'intungamubiri za poroteyine  ,ikaba ifasha mu gutuma ubwonko butyara ,bugakora neza.
  • ikinyabutabire cya fluoride ufasha mu gukomeza amenyo.
  • nanone dusangamo ikinyabutabire cya catechin nacyo kigira akamaro kanini ku mubiri wa muntu 

2.Green ifasha mu kugabanya ibiro by'umurengera 

mu nyigo zitandukanye zakozwe ,byagiye bigaragazwa ko green tea ifasha mu kugabanya ibiro by'umurengera ,bikaba byemezwa ko kafeyine iboneka muri green tea ariyo ifasa mu kugabanya ubusambo bwo kurya ndetse ikanafasha umubiri kwihutisha gutwika ibinure.

bikba byemezwa n'abahanga ko mu gihe wifuza kugabanya ibiro by'umurengera ari byiza gukoresha green tea ariko igahuzwa n'ubundi buryo nko gukora siporo , kugabanya kurya ibinyamavuta n'ibinyamasukari .

3.Kuvura ibimenyetso by'indwara ya Rheumatoid Arthritis 

ubushakashatsi bwatangajwe mu kinyamakuru cya Journal of  Nutrition  bwakorewe ku mbeba ,bwagaragaje ko guhabwa icyayi cya green tea byakanguye ubushobozi bw'umubiri wazo mu guhangana niyi ndwara.

bikaba byemezwa n'aba bahanga ko icyayi cya green tea gishobora koroshya ibimenyetso byiyi ndwara ku bantu ariko ko ubushakashatsi bwimbitse kuri iyi ngingo bukenewe.

4.Kurinda uruhu kanseri no gusana uturemangingo twarwo wangiritse 

mu bushakashatsi bw'ibanze bwakozwe mu mwaka wa 2010 , bugakorwa n'ikigo cya Cancer Prevention Research bwagaragaje ko muri green tea dusangamo ikinyabutabire cya polyphenols gifasha mu kurinda uruhu no mu gusana uruhu rwangiritse .

Green Tea kandi ifasha mu kuvura indwara z'uruhu nka Eczema ndetse nizindi ndwara zangiza uruhu ndetse n'imirasire mibi y'izuba.

5.Gufasha umubiri gushyira isukari ku kigero cyiza mu maraso ku bafite diyabete yo mu bwoko bwa 2 

abantu bafite uburwayi bwa diyabete yo mu bwoko bwa 2  (diabete melitus type 2 ) bakunze kugira ikibazo cy'isukari nyinshi mu maraso ,ibi ahanini bigaterwa nuko umusemburo wa insulin uba udakora neza.

mu bushakashatsi bwakozwe mu mwaka wa 2014 ,bukaza gutangazwa mu kinyamakuru cya Iranian Medical Journal of  Medecine Sciences bwagaragaje ko green tea ifasha umubiri kugabanya isukari nyinshi mu maraso 

6.Gukangura ubwonko no gutuma buhora buri maso 

Green Tea yifitemo ubushoboi nkubw'ikawa bwo gukangura umubiri n'ubwonko ,bigakomeza bigakora igihe kirekire nta kunanirwa kandi nta munaniro ugize .

kunywa icyayi cya green tea bituma ubwonko bukomeza buri maso ,bigafasha umubiri gukanguka ndetse ukaba wanatanga umusaruro wisumbuyeho.

7.Kugabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri 

muri green tea dusangamo ibinyabutabire bizwi nka antioxidant , ibi binyabutabire bikaba bifasha mu gushora imyanda no gusohora uburozi bushobora kongera ibyago byo gufatwa na kanseri.

ubushakashatsi bwakzowe mu mwaka wa 2018 ,butangazwa mu kinyamakuru cya molecues and cells ,bwagaragaje ko green tea igabanya ibyago byo kwibasirwa na kanseri  zitandukanye.

8.Kurinda umutima wawe 

ubushakashatsi bwakozwe n'ikigo cya NCCIH bwagaragaje ko green tea ifasha mu kugabanya umuvuduko w'amaraso ukabije.

ibi bikaba bigira ingaruka nziza ku mikorere y'umutima ,nanone green tea igabanya ibyago byo kwiyongera kw'ibinure bibi bishobora kuzibiranya umutima bityo bikagutera uburwayi bwawo.


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post