Ubushakashatsi :Bimwe mu binyabutabire bigize imiti ikoreshwa mu gutunganya imisatsi byongera ibyago bya kanseri ya nyababyeyi cyane cyane ku bagore birabura

 

Ubushakashatsi :Bimwe mu binyabutabire bigize imiti ikoreshwa mu gutunganya imisatsi byongera ibyago bya kanseri ya nyababyeyi cyane cyane ku bagore birabura

ubuzUbu bushakashatsi bwakorewe ku bagore bagera ku 33.497 bakomoka muri Leta zunze ubumwe za Amerika ,aho bagiye babazwa ,banakurikiranywa n'ikigo cya Sister Study ,ubu bushakashatsi bwari bwatangijwe bashaka kureba ibintu byongera ibyago bya kanseri y'amabere ,kandi bwakozwe mu gihe kingana n'imyaka 11.

mu myaka 11 yakzowemo ubu bushakashatsi , mu bagore bose bakurikiranwa ,habonetsemo 378 barwaye kanseri ya nyababyeyi ,

muri aba bagore 378 barwaye kanseri ya nyababyeyi ,bavuze ko bakoreshaga imiti itunganya imisatsi cyane bwikube kabiri ugereranyije n'abagore batigeze barwara iyi kanseri .

mu gusesengura ibyavuye muri ubu bushakashatsi byagaragaje ko ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi ku kigero cya 1,64%  ku bagore badakoresha iyi miti itunganya imisatsi ,mu gihe abagore bakoresha imiti itunganya imisatsi ibyago byiyongera kugera ku kigero cya 4.05% .

gukoresha imiti itunganya imisatsi bikaba byongera ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi bwikube kabiri ,ugereranyije n'abantu batayikoresha.

Kanseri ya nyababyeyi ni zimwe muri kanseri zifata abantu benshi b'igitsinagore  ndetse yo na kanseri y'amabere ziza mui kanseri zifata umwanya munini mu guhitana umubare munini w'abagore.

Abakoze ubushakashatsi bavuga ko umubare munini w'abakoresha ,iyi miti itunganya imisatsi ari abirbaura ,bikaba binasobanura impamvu aribo benshi bibasirwa niyi kanseri.

ubu bushakashatsi ntibwabashije kumenyan ibinyabutabire bya nyabyo byongera ibyago byo gufatwa na kanseri ya nyababyeyi ,dore ko muri iyo miti ikoreshwa mu gutunganya imisatsi habonekamo byinshi birimo nka parabens, bisphenol ,metals ,formaldehyde nibindi...

ubu bukaba aribwo bushakashatsi bwa mbere bwakozwe ku isano iri hagati y'imiti ikoreshwa mu gutunganya imisatsi na kanseri ya nyababyeyi ariko bikaba byaremejwe ko hakeneye ubundi bushakashatsi bwimbitse kuri iyi ngingo.

nanone ubu bushakashatsi bwabonye ko gukoresha imiti ishyira amabara mu misatsi byongera ibyago byo kwibasirwa na kanseri y'aambere ndetse na kanseri y'imirerantanga.

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post