Dore ibiribwa 8 utagomba kurya mbere yo gutera akabariro byatuma igikorwa kigenda nabi


Dore ibiribwa 8 utagomba kurya mbere yo gutera akabariro byatuma igikorwa kigenda nabi

Hari ubwoko bw'ibiribwa utagomba kurya mbere yo gutera akabariro kuko byatuma iki gikorwa kigenda nabi ndetse bikaba byanakunanira burundu ,ibi bigaterwa nuko ushobora kumva utameze neza cyangwa umubiri wawe ugacika intege mu gihe wafashe ibi biribwa.

Dore ibiribwa 8 ukwiye kwirinda mbere yo gutera akabariro

1.Coffee (Ikawa)

ikawa ni kimwe mu binyobwa bizamura umusemburo wa cortisol mu mubiri ku kigero kiri hejuru ,uyu musemburo ukaba uzamura ikigero cy stress ku buryo bukabije 

iyo umusemburo wabaye mwinshi mu mubiri ushobora gutuma ucika intege mu rwego rwo gutera akabariro ndetse bikananiza umubiri wawe.

2.Ibiribwa byongerewemo umunyu mwinshi 

umunyu mwinshi utuma umubiri wakira amazi menshi ,ibyo rero bikaba bishobora gutuma amaraso adatembera neza mu myanya ndangagitsina , ibyo bikaba bishobora kurangiza mu gihe cyo gutera akabariro bitagenda neza.

3.imbuto zimwe na zimwe nibindi biribwa bishobora gutera kubyimba mu nda

kurya ibiryo bishobora gutuma ubyimba mu nda , bishobora gutuma igikorwa cyo gutera akabariro kitagenda neza ,muri rusange gutera akabariro bisaba kugira ngo umubiri wawe ,ube umeze neza kandi mu nda naho hameze neza.

4.kunywa inzoga nyinshi 

ku bantu bamwe ,kunywa inzoga nyinshi ni ikibazo kubera ko bizamura umusemburo wa melatonin mu mubiri ,kandi uyu musemburo utera ibitotsi , kuri benshi bashobora kunywa inzoga ,bajya gutangira igikorwa ,ibitotsi bigahita bibafata.

ni byiza rero kwinjira mu gikorwa wanyweye inzogs nkeya cyangwa utayinyoye kugira ngo ugabanye ibyao byo kuba waganzwa n'ibitotsi mbere yo gutangira igikorwa.

5.Mint 

mint ikunze gushyirwa mu mashikareti ,cyane cyane nka ziriya zisharira nabwo kurya mint mbere yo gutera akabariro si byiza ,kuko bigaragazwa ko nayo itera  yongera ibyago byo kuba mu nda hakuzuranamo umwuka cyane.

6.ibonyobwa byongera imbaraga (energy drinks)

burya ibinyobwa byongera imbaraga bya energy drinks ,abantu benshi bibwira ko ari byiza kubinywa mbere yo gutera akabariro ,iyo wabinyoye utangirana imbaraga ariko zikgenda zigabanuka ku buryo ushobora kubihiriza uwo muri kumwe ntarangize neza.

ubundi kureka ugakoresha imbaraga karemano z'umubiri nibyo byiza ,kuko bituma unasoza igikorwa ugifite stamina ,ntabyo gucika intege bya hato na hato.

7.Soya 

Abahanga bagaragaza ko iyo umuntu yariye umufunguro arimo soya nyinshi bishobora kumutera ibibazo birimo kuba imisemburo ye yabura uburinganire ku kigero gikwiye .

inyigo yatangajwe mu kinyamakuru cya European Journal of clinical nutrition yagaragaje ko abantu barya miligarama 12o za soya ku munsi ,umusemburo  wa testesterone mu mubiri wabo ugabanuka kandi uyu musemburo ukaba ugira uruhare runini mu gutera akabariro ku bagabo.

8.ibishyimbo 

burya ibishyimbo nabyo si byiza kubirya mbere yo gutera akabariro kubera ko nabyo bishobora gutera ibibazo byo kugugara mu nda cyangwa ukaba wabyimba mu nda ,hakuzuranamo umwuka.

Dusoza

muri rusange ,mbere yo gutera akabariro bisaba kwitegura no kutarya byinsh ngo wuzuze inda , ni byiza kuba wariye mu rugero bityo ibyo bikaba byatuma icyo gikorwa kigenda neza.
Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post