Uburyo 5 wakoresha Baking Soda (Bicarbonate de Sodium) mu gukesha amenyo yawo no kuyahindura urwererane

 

Uburyo 5 wakoresha Baking Soda (Bicarbonate de Sodium) mu gukesha amenyo yawo no kuyahindura urwererane

Baking soda (soma bekingi soda)  cyangwa sodium bicarbonate ni umuti ukoreshwa mu gukesha amenyo no gutuma arushaho gusa umweru ,ariko ushobora no gukoreshwa mu gusukura ibindi bintu mu rugo no kwirukana impumuro mbi naone ishobora gukoreshwa mu gihe bakora imigati.

Baking soda kandi iba ari ifu ,ikaba kandi yifitemo ubushobozi bwo gusukura amenyo ,ikayakuraho imyanda  na mikorobi bityo agatandukana n'indwara zangiza amaenyo zikayacukura ndetse nizifata ishinya..

Kuva kera abantu bakoreshaga uyu muti wa baking soda mu gusukura amenyo ndetse no gutuma arushaho kuba urwererane ,ndetse binagaragazwa ko baking soda ishobora kwirukana umwuka mubi wo mu kanwa cyane cynae nko mu gihe inkomoko yawo ari udukoko.

Baking soda ushobora kuyigura hirya no hino mu mafarumasi kandi mu buryo butaguhenze ,kugira ngo ubone ibisubizo witeze byo gukesha amenyo  bisaba kuyikoresha iminsi runaka.

Dore uburyo 5 wakoresha Baking Soda mu gukesha amenyo yawe 

hari uburyo butandukanye waoresha Baking soda mu gukesha amaneyo yawe burimo
Uburyo 5 wakoresha Baking Soda (Bicarbonate de Sodium) mu gukesha amenyo yawo no kuyahindura urwererane

1.Gukoresha Baking soda na Hydrogen peroide (eau oygene /H2O2) 

iyo baking soda yavanzwe naya mazi ya hydrogen peroxide birushaho gutanga igisubizo cyo gukesha amenyo vuba . mu buryo busanzwe hydrogen peroxide ikoreshwa mu koza mu kanwa ,mu kwica udukoko dutera indwara zo mu kanwa n'amenyo ndetse no kwirukana impumuro mbi yo mu kanwa.

iyo rero wabikoresheje bivanze birushaho gutanga ibisubizo vuba ,birimo  gukesha amenyo ,kwica udukoko dushobora gutera indwara z'amenyo no kwirukana umwuka mubi mu kanwa.

2.Gukoresha Baking Soda n'Uburoso bw'amenyo

ukoresheje agafu ka baking soda n'uburoso bw'amenyo ,ushobora gusukura amenyo no kuyakesha ,aho ufata ako gafu ,ukagasuka nko mu gakombe ,hanyuma ugatosa uburoso bw'amenyo ,warangiza ukabukoza muri ka gafu.

hanyuma ukiborosa bisanzwe ukoresheje uburoso na ka gafu kawe ,ibi nabyo bikaba bigufasha gukesha amenyo yawe no gutuma arushaho gusa neza.

3.Gukoresha baking soda n'amazi

hano ufata agafu ka baking soda  ,kangana n'akayiko gato ,hanyuma ukakavanga n'utuzi dukeya .wamara kubivanga bigakora ikimeze nk'umutsima ,uwo mutsima niwo ugenda usukura amenyo ukoresheje ,dore uburyo ubigenza.

ufata wa mutsima ,ukagenda uwusiga ku menyo ariko uzengurutse ku menyo ukora ikintu kimeze nk'uruziga ,ibyo ukabikora ku menyo yose wifuza gukesha ,kabone niyo iryo ryinyo ryaba rikurya ,hanyuma warangiza ukiyunyuguza mu kanwa.

4.Gukoresha baking soda n'umunyu wo mu gikoni ndetse n'amazi

iyi mvange y'ifu ya baking soda n'umunyu ndetse n'amazi nayo ikoreshwa cyane mu gusukura mu kanwa ndetes no mu gukesha amenyo ,unayarinda udukoko dushobora kuyangiza.

hano ufata 1/4 cy'akayiko cya baking soda ,ugateranyaho 1/8 cy'akayiko kuzuye umunyu ,hanyuma ukabivanga ,muri iyo mvange ya baking soda n'umunyu ,ushyiramo utui dushyushye ,ubundi ukabivanga neza ,ukazajya wiborosa buri munsi ukoresheje iyo mvange ,warangiza ukiyunyuguza n'amazi meza ariko ukabikora inshuro nyinshi.

5.Gukoresha baking soda n'umutobe w'indimu 

imvange y'ifu ya baking soda n'umutobe w'indimu nabyo biri mu bintu bikora cyane .mu gukesha amenyo no kuyarinda kwangizwa n'udukoko 

hano ufata ingano ya baking soda ,ukayivanga n'ingano y'umutobe w'indimu ku buryo bungana .hanyuma ujya ufata iyo mvange yabyo akaba riyo ukoresha mu gusukura amenyo yawe ,warangiza ukiyunyuguza mu kanwa bisanzwe .

Dusoza 

Baking soda ni umuti mwiza wo gukesha no gusukura amenyo yawe ariko ugomba gukoresha ingano nke ,kubera ko gukoresha byinshi ,uramutse ubimize byagutera ibindi bibazo mu nda ,ni byiza kandi gukoresha baking soda iminsi kugira ngo ubone ibizubizo byiza .kuyikoresha umunsi umwe ntabwo byahita biguha ibizubizo byihuse. 


Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post