Niba udafata ifunguro rya mu gitondo ,urimo kwiyangiza ,Dore akamaro karyo

Niba udafata ifunguro rya mu gitondo ,urimo kwiyangiza ,Dore akamarokaryo

Burya ifunguro rya mu gitondo rifite akamaro gakomeye ku mubiri wa muntu , rizamura imbaraga z’umubiri ,rigatuma utanga umusaruro ufatika ku mubiri ndetse ubushakashatsi bugaragaza ko rishobora kugabanya ibyago byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na Diyabete.

Burya abantu benshi bibwira ko ifunguro rya mu gitondo rikwiye gufatwa n’abakire gusa ariko buri muntu wese ararikeneye, ubushakashasti bwakozwe kuri iyi ngingo bwagaragaje ko gufata ifunguro rya mu gitondo byongerara umubiri imbaraga ndetse bikanatanga umusaruro ufatika ku kazi.

Kuberiki ifunguro rya mu gitondo ari ingenzi ?

Iyo witegereje neza usanga amasha ari hagati yo kurya ,kuryama no kubyuka ,ku bantu benshi aba ari hagati y’amasaha 8 na 10 , muri ayo masaha yose uba wayamaze ,nta kintu uriyr ,kandi burya umubiri wo uba ukora nubwo bwose biba ari ku kigero gito ugereranyije n’amanywa.

Bityo rero ifunguro rya mu gitondo ryongerera imbaraga umubiri aho riwuha ibivumbikisho n’amavitamini ndetse n’izindi ntungamubiri zo gukoreshwa nawo .

Dore akamaro ko gufata ifunguro rya mu gitondo

Muri rusange gufata ifunguro rya mu gitondo bifite akamaro gatandukanye ku mubiri wa muntu karimo

1.Kongerera umubiri imbaraga

Kugira ngo umubiri ubone imbaraga ,byose bituruka ku masukari aba ari mu biryo twariye ,aya masukari akaba atwikwa n’umubiri ,akabyara imbaraga ukoresha . buri karemangingo kose kugira ngo kabeho ,kanakore neza nuko kaba kabona izi mbaraga umubiri ukomora ku isukari mu byo bita glycolysis .

Iyo rero umaze umwanya munini ya sukari iragabanuka mu maraso ,ikaba nke ,iyo ufashe ifunguro rya mu gitondo bituma umubiri ubona isukari wakuye muri ya mafunguro ,iyo sukari wa mubiri ukayifashisha utanga imbaraga ,ari nabyo bituma umuntu atanga umusaruro mwiza.

Ifunguro rya mu gitondo ritanga imbaraga ,rigatuma umubiri ukora neza bityo metabolism yawo ikagenda neza ,iyo rero utariye ifunguro rya mu gitondo bishobora gutuma wirirwana imbaraga nke ,bityo n’umusaruro ukagabanuka.

2.Riba ryuzuyemo imyunyungugu n’amavitamini nkenerwa ku mubiri

Cyane cyane iyo wafashe ifunguro rya mu gitondo ryiza ,riba ririmo intungamubiri nka Folate ,imyunyungugu ya karisiyumu ,ubutare bwa fer ,Vitamini B ndetse nandi mavitamini atandukanye.

Kurya ifunguro rya mu gitondo bituma ubasha kugera ku kigero umubiri ukeneyemo intungamubiri kugira ngo ukore neza ,bityo gufata iri funguro bituma ugira ubuzima bwiza.

3.Gufata ifunguro rya mu gitondo bifasha abashaka kubungabunga ibiro byabo ku kigero cyiza

Ubushakashatsi butandukanye bwakozwe bwagaragaje ko gufata ifunguro rya mu gitondo ,bigabanya ibyago byo kwibasirwa n’umubyibuho ukabije.bityo gufata iri funguro ni imwe mu nzira nziza zo guhangana n’ikibazo cy’umubyibuho ukabije ku isi.

Iyo wafashe ifunguro rya mu gitondo ,bigabanya ubusambo bw’ibindi biryo no kuba waryagagura .wototera utundi tuntu twuzuyemo amasukari ushobora guhura natwo.

Nanone abahanga bavuga ko kurya iri funguro bituma wirirwa uhaze ,bityo nandi mafunguro ufata akagabanuka.

4.Gufata ifunguro rya mu gitondo bituma ubwonko bugira imbaraga nyinshi ,bukanarushaho gutanga umusaruro

Mu gihe utafashe ifunguro rya mu gitondo ,ahanini wibasirwa n’ibibazo byo kunanirwa guturiza ku kintu kimwe ,ukumva utameze neza ,ibi bikaba biterwa nuko ubwonko butarimo kubona isukari ihagije.

Burya ubwonko ni kimwe mu bice by’umubiri bikoresha isukari nyinshi ndetse bukanakenera andi moko y’intungamubiri ku kigero kinini ,iyo utafashe ifunguro rya mu gitondo ,bibugiraho ingaruka zo kubura ibyo bukoresha ku,ari nabyo bituma butanga umusaruro ukwiye.

Ubushakashatsi bwakorewe ku bana b’abanyeshuri bwagaragaje ko a bana bafata ifunguro rya mu gitondo batsinda neza kurusha abana bajya ku ishuri nta kintu bariye.

5.Gufata ifunguro rya mu gitondo bigabanya ibyago byo gufatwa n’indwara zimwe na zimwe

Inyigo yakozwe n’abahanga mu buvuzi yagaragaje ko abantu bafatab ifunguro rya mu gitondo baba bafite ibyago bike byo kwibasirwa n’indwara z’umutima na diyabete yo bwoko bwa kabiri ,ugeraranyije n’abatarifata.

Burya gufata iri funguro rya mu gitondo biha umubiri wawe ,ubushobozi n’imbaraga zo kunoza imikorere yawo bityo indwara zituruka ku mikorere mibi yawo ugatandukana nazo (metabolic disorders)

Dore impamvu zimwe na zimwe zishobora gutuma udafata ifunguro rya mu gitondo

Hari impamvu abantu bashyingiraho ,zigatuma badafata ifunguro rya mu gitondo zirimo

  • Kubura umwanya wo gufata mafunguro bitewe nibyo washize imbere
  • Umuntu wifuza kugabanya ibiro by’umurengera akaba yakwiyicisha inzara
  • Kumva ubwoko bw’ibiribwa bihari utabishaka
  • Kumva udashonje mu gitondo
  • Kubura ubushobozi bwo kugura ibyo gutegura ku mafunguro ya mu gitondo

Ubwoko bw’ibiribwa ukwiye kwibandaho mu gutegura amafungur yawe ya mu gitondo

Burya buri kiribwa cyose kibaho ushobora kukirya mu gitondo ariko ni byiza kwibanda ku mafunguro yoroshye gutegurwa kandi akaba yanateguwe yoroshye .

  • Ushobora gutegura agatoki koroshye ,washizemo imboga rwatsi cyangwa inyama ,ubundi ukagafatisha ikindi kintu cyose wabona . abantu benshi mu gitondo ,bakunze guteka agatogo.
  • Nanone ushobora gutegura igikoma ,niba wifite ukagifatsiha umukati ukoze mu ngano cayngwa ibizikomokaho ,uramutse ufite ikijumba nacyo wagikoresha mu mwanya w’ingano ariko bibaye byiza wasozaho n’urubuto
  • Abantu benshi bakunda kwinywera icyayi mu gitondo n’umukati ,cyaba ari icyayi gisanzwe cyangwa icyayi cy’amata byose ni byiza ku mubiri wa muntu.
  • Bitewe n’ubushobozi bwawe ushobora gutegura umureti ,cyangwa aamagi atetse bujumba ,cyangwa ukaba wategura ibirayi ariko ukabishyiramo agasosi n’utuboga n’ibindi…

Wakora iki mu gihe ufata ifunguro rya mu gitondo rikakugwa nabi?

Hari abantu benshi bafata ifunguro rya mu gitondo rikaba byatuma birirwa nabi ,ahanini ibi biterwa nuko baba batamenyereye ,aya amafunguro .

Ni byiza ko utangira urya duke duke ,ukagenda umenyereza umubiri wawe gakeke ,kugeza aho ugeze nta kibazo aya mafunguro akigutera.

Gerageza ubwoko bw’amafunguro atandukanye yo gufata mu gitondo ,uzageraho umenyere nta kabuza.



Izindi nkuru wasoma

Ibiribwa 11 bitandukanye byongera amaraso

Umugore Wonsa ,Dore ibiribwa ugomba kwirinda ku mafunguro yawe ya buri munsi

Gatabazi Jean Sauveur

Umwanditsi akaba n'umuyobozi w'ikinyamakuru cya UbuzimaInfo cyandika ku nkuru zivuga ku buzima Website :www.ubuzimainfo.rw Youtube: UbuzimaInfo Tv

Post a Comment

Previous Post Next Post